RFL
Kigali

Ese Miss Vanessa na Sandra bakundanaga n’abasore ba Active urukundo rw’ukuri cyangwa byari ubucuruzi?

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/06/2016 9:53
25


Kuri ubu inkuru iri kuvugwa cyane muri Kigali no hanze yayo mu gisata cy’imyidagaduro ni urukundo rwageze ku ndunduro rwari hagati y’abakobwa babiri bambaye ikamba ry’ubwiza bakundanaga n’abasore bo muri Active.



Vanessa Raïssa Uwase wambaye ikamba ry’igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 yakundanaga na Olvis Mugabo wo mu itsinda Active ryakunzwe mu ndirimbo ‘Nicyo naremewe’, ‘Lift’, ‘Active love’, Uzansaza,Tonight bakoranye na Teta Diana, Udukoryo Twinshi bakoranye na Danny Nanone n’izindi.

Itsinda Active rigizwe n'abasore batatu; Olvis, Tizzo na Derek

Nyuma yo kuvugwaho gukundana mu ibanga na Safi wo muri Urban Boys, mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe uyu mwaka wa 2016 nibwo Miss Vanessa yatangaje mu buryo bweruye ko ari mu rukundo na Olvis. Icyo gihe bashyize hanze amafoto yabo bombi bahuje urugwiro kuva ubwo ntibongera guhisha urukundo rwabo.

Miss Sandra Teta, yabaye igisonga cya nyampinga w’icyahoze ari  SFB 2011(kuri ubu yabaye CBE). Bijya gutangira, nyuma yo gutandukana na Prince Kid mu mwaka wa 2014, Miss Sandra wakundanaga mu ibanga na Derek ariko hagira ubimubazaho akavuga ko ari umufana usanzwe wa Active, gufana byaje kurenga urwego rw’urukundo yakundaga Derek, birangira babihamije ko bawubanye.

 

Kuki aba bakobwa b’aba Miss bagiye mu rukundo n’abasore ba Active?

Kuva muri 2014 ubwo Miss Sandra yatangiraga gucudikana na Derek undi nawe agahita amwiyumvamo cyane, icyo gihe itsinda Active ryari rikunzwe cyane mu yandi magambo ryari kuri ‘Hit’ kandi abo basore yaba Derek na Olvis na mugenzi wabo Tizzo nta na rimwe bari bakumvikanye mu itangazamakuru mu rukundo n’abakobwa b’ibyamamare.

Mu mwaka wa 2013 nibwo Active bashyize hanze indirimbo ‘Udukoryo twinshi’ bakoranye n’umuraperi Danny Nanone. Icyo gihe baramamaye cyane bitewe n’amagambo yakurikiye iyo ndirimbo nk’aho Miss Aurore Kayibanda nawe yagarutsweho cyane kubwo kutambara bikini ubwo yaserukiraga u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza,muri iyo ndirimbo hakumvikanamo ko Miss Aurore ari umunyadukoryo. Kuva icyo gihe Active yatangiye kuvugwa cyane.

Yaba Miss Vanessa na Miss Sandra iyo usesenguye neza usanga gucudikana n'aba basore ba Active, byari iturufu yabafasha kwamamara kuko byabafashaga guhura no kumenyena n'abandi bahanzi b'ibyamamare baba abo mu Rwanda ndetse no hanze. Urugero ni aho Miss Sandra yamamaye cyane muri Uganda kubera Active, agatangira gutegura ibitaramo bikomeye byo kumurika imideri akabitumiramo ibyamamare byo muri Uganda.

Miss Vanessa na Miss Sandra batsinzwe amarushanwa y’ubwiza, bashaka kwamamarira kuri Active ?

Mu mwaka wa 2011, Miss Sandra Teta yiyamamarije kuba Nyampinga w’icyahoze ari SFB, icyo gihe ntibyamuhira, atahira kuba igisonga cya kabiri. Nyuma yaje no kwitabira amarushanwa ya Miss Rwanda 2012, icyo gihe ikamba ryambikwa Mutesi Kayibanda Aurore.

Muri iryo rushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, Sandra yatahiye aho kuko atabashije no kuba n’igisonga. Muri icyo gihe Sandra Teta yari mu rukundo na Prince Kid, baza gushwana ndetse bibaviramo gutandukana, nibwo Sandra yatangiye kuvugwa kuba mu rukundo na Derek umwe mu bagize Active yari kuri ‘Hit’ icyo gihe.

Mu mwaka wa 2015 nibwo Raissa Vanessa yahataniraga kuba Nyampinga w’u Rwanda, atsindwa amatora cyokora aba igisonga cya mbere cya Miss Kundwa Doriane wabaye Miss Rwanda 2015. Nyuma gato yo kuba igisonga cya Miss Rwanda, Miss Vanessa na Olvis batangiye guca amarenga y’urukundo, baza kubitangaza muri Werurwe 2016 ko buri umwe yihebeye undi.

Vanessa na Olvis mu bihe byiza by'urukundo

Aba bakobwa iyo baza gutsindira imyanya y’ubwiza bahataniraga, byari kubaha amahirwe yo kuvugwa cyane no kwamamara kurushaho. Kuba baragiye mu rukundo rw’akanya gato n’abasore bo muri Active, bagatangira urwo rukundo nyuma yo gutsindwa amarushanwa barimo, ushobora kuvuga ko kuba baracudikanye n’abo basore bari mu bahanzi bakunzwe cyane mu gihugu, byari iturufu yo kugera kuri kwa kwamamara baharaniye kuva cyera ntibabigereho. 

Sandra Teta yagiranye ibihe byiza na Derek imyaka ibiri


Sandra yariye umunyenga w'urukundo kuri Derek nyuma barashwana

Nyuma yo gutandukana mu rukundo batangiye kumena amabanga yabo no kwandagazanya

Ku ikubitiro, Miss Vanessa niwe watangaje ko atakiri kumwe mu rukundo na Olvis bamaze amezi macye agera kuri 3 bakundana mu buryo bweruye kuko babanje gukundana mu ibanga. Akoresheje urubuga rwa Snapchat, muri uku kwezi kwa Kamena 2016, Miss Vanessa yavuze ko akiri muto atabasha kurera umwana w’abandi ariwe Olvis. Yavuze kandi ko nta mwanya yabona wo kumutegereza.  Yagize ati:

Mbega ukuntu nari nkumbuye ubuzima bwo kuba ingaragu... Ndacyari muto sinabasha kurera umwana w’abandi kandi ndakuze sinabasha gukomeza gutegereza. Nakundaga umukunzi wanjye kugeza ubwo mbonye ko agifite imyaka myinshi yo gukura, ariko simfite n’umunota wo kumutegereza."

Bidateye kabiri nyuma y’aho Miss Vanessa abenze Olvis amwita umwana, mugenzi we w’inshuti ye ndetse bakorana mu kiganiro baherutse gutangiza gitambuka kuri Tv10, Miss Sandra Teta nawe yahise abengwa na Derek Sano, bari bamaze imyaka igera kuri ibiri bari mu munyenga w’urukundo.

“Ntawita umwana uwo yambariye ukuri!”

Ayo ni amagambo yatangajwe na Olivis ubwo yasubije Miss Vanessa wamwise umwana. Ibyo Olvis yabitangaje kuri uyu wa 22 Kamena 2016 mu butumwa burebure yanyujije kuri Instagram. Abasesengura aya magambo Olivis yabwiye Vanessa bavuga ko Vanessa atari akwiye kwita Olivis umwana bityo benshi bakaba bashima uyu musore ku bw’iki gisubizo cy’ikosora yahaye uyu mukobwa.

Miss Vanessa

Olvis yabwiye Vanessa ko atari akwiye kumwita umwana kandi bararyamanye

Miss Vanessa(iburyo) ni Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda Kundwa Doriane

Hari abandi bavuga ko Vanessa atanyuzwe n’urukundo yahabwaga na Olivis bigatuma amufata nk’umwana. Mu bitekerezo bitandukanye byatambutse kuri iyo nkuru hari abavuga ko Vanessa yaba yishakira umushyira mu mago bityo akaba atategereza ko Olivis akura.

Nubwo abandi babivuga ukundi bagahuriza ku kutanyurwa kwa Vanessa bitewe nuko Olivis ubwe yihamiriza ko yabonye ukuri(ubwambure) bw’uwo mukobwa, kugeza ubu Vanessa ntacyo arabivugaho, gusa hari abamuvugiraho ko akiri isugi, bakamaganira kure ibitangazwa n’uwo musore Olivis.

“Umunyenga w’urukundo wagiye nka nyomberi muri Active: Derek ati “ Nasubiye kuba ingaragu!”

Uwo ni umutwe w’inkuru yatambutse ku rubuga Inyarwanda.com kuri uyu wa 21 Kamena 2016 yavugaga ku gutandukana kwa Derek na Miss Sandra. Nyuma yo kwerura ko yatandukanye na Sandra, Derek yatangarije Inyarwanda.com ko ibyo yavuze ari ukuri atari igihuha. Sandra we yavuze ko atunguwe n’ibimubayeho kuko atari abyiteguye ndetse ko batari bigeze babyumvikanaho.

Kuba Derek yaratandukanye na Miss Sandra byabereye urujijo benshi barimo n’uyu mukobwa uvuga ko yatunguwe cyane. Hari abahuza ibi no kuba Vanessa (inshuti ya Sandra) yari yabenze Olivis mugenzi wa Derek, bikaba byaramubabaje bigatuma nawe atandukana na Sandra.

Nubwo nyiri ubwite (Derek)ntacyo abivugaho mu buryo bweruye ku bijyanye n’icyatumye abegenga Sandra, ushobora gusanga yarafashe uwo mwanzuro kubera izindi mpamvu zirimo no kuba wenda Sandra yaba yifitiye abandi basore babyumva kimwe, kimwe nuko wasanga yarabikoreye kwitura Vanessa ibyo yakoze.

Urukundo rwabo rugeze ku ndunduro nyuma yaho ACTIVE ititabiriye PGGSS y’uyu mwaka

Mu mwaka wa 2014 nibwo Active yagiye bwa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super star, icyo gihe bakora udushya twinshi cyane, bibahesha amahirwe yo kwitabira PGGSS5 nabwo bashimisha abakunzi ba muzika batari bacye. Mu mwaka wa 2014 nibwo Miss Sandra yirunduriye muri Derek, muri 2015 Vanessa nawe atangira gukundana na Olvis.

Muri iyo myaka yombi abo basore bari baryoshye ku mafaranga ya Guma Guma ndetse bakunzwe n’abakunzi ba muzika benshi mu gihugu bityo kuba Miss Vanessa na Sandra bakundana n’abo basore bikaba byumvikana ko byari uburyohe. Muri uyu mwaka wa 2016, Active ntiyabonetse mu bahanzi bahatanira PGGSS6.

Hano ushobora kwibaza impamvu ariwo mwaka batandukaniyemo n’abo basore mu gihe byakabaye umwanya wabo mwiza wo guhura kenshi bakishimana mu rukundo bitewe nuko nta bitaramo byinshi iri tsinda rifite.

Ese urukundo rw’abo bakobwa n’abasore bo muri Active, rwari urw’ukuri, cyangwa byari ubucuruzi?

Kuba urukundo rwabo rutararambye, kuba barakundanye n’abasore bari kuri ‘Hit’ mu bihe bitandukanye mu gihe bo (abo bakobwa) bari mu bihe batari bishimyemo cyane bitewe n’amarushanwa y’ubwiza bari babuzemo imyanya y’icyubahiro bashakaga, ni kimwe mu bigaragaza ko urwo rukundo rwabo rwari rugamije ko bakomeza kuvugwa cyane bityo amazina yabo na bimwe mu bikorwa bakora by’ubushabitsi bifite aho bihuriye n’ubucuruzi mu myidagaduro bikaba iturufu yo gukomeza kwamamara no gutera imbere no kumenyana n'ibindi byamamare kandi ni koko babigezeho kuko abo bakobwa baje kwamamara mu Rwanda n' i mahanga kurushanwa n'uwabaye 'Miss Rwanda' ndetse iyo tike bakomeje kuyiriraho umugati buri umwe akakwigurira.

Ese ko aba bakobwa bari bagamije ubucuruzi aho baba baramaze gusubizwa?

Ukurikije igihe buri mukobwa yari amaranye n'uwari umukunzi we,uburyo urukundo rwabo rwavuzwe cyane mu itangazamakuru, nta gushidikanya ko bamaze kubona inyungu mu bushabitsi bwabo no kumenyekanisha amazina yabo hanze y'u Rwanda. Icya mbere ni uko bamaze kumenyana n'abandi bantu benshi bashobora kuba banarusha abasore ba Active amafaranga no kwamamara. Umwe muri bo yivugiye ko uwo yakundanaga nawe ari umwana bityo akaba atamutegereza. Ibi byerekana ko nyine yiboneye undi muntu udafite ubwana nk'ubwa Olvis, bityo uwo mushya akaba ariwe uzamugeza ku rwego rwo hejuru yifuza kugeraho. Ibi bibaye mu gihe Vanessa yitegura kujya Nigeria gukarishya ubwenge mu bijyanye na Sinema.

Vanessa

Miss Vanessa na Miss Sandra

Nubwo ariko ushobora gusanga wenda baba barakundanye urukundo rw'ukuri, mu bigaragarira buri wese kandi bigaragazwa n'ibyaranze urukundo rwabo n'uburyo rugeze ku ndunduro mu buryo bugayitse bunengwa na buri wese, usanga urukundo rwabo rwari agahararo,ubucuruzi,inyota yo kwamamara,... Bikaba bigaragara ko abakobwa aribo bari babifiemo inyungu cyane kurusha abahungu bo muri Active.

Ikindi gishimangira ko nta rukundo nyarwo bari bafitanye ni uko mu gutandukana kwabo, nta banga buri umwe yagiriye mugenzi we nk'abantu bakundanye by'ukuri ahubwo bakishyira hanze ku karubanda bakigamba intege nke zaranze urukundo rwabo kugeza aho uwitwa Olvis atangaje ko yaryamanye n'uwari umukunzi we Vanessa, bamwe bakaboneraho kuvuga ko urukundo rwabo rwaranzwe n'ubusambanyi bakanenga bivuye inyuma umwanzuro wa Vanessa wo kubenga Olvis bakamunengera n'iyo ngeso mbi ashinjwa na Olvis mu gihe nk'umwali wambaye ikamba ry'Igisonga cya Miss Rwanda yari akwiye kubera icyitegererezo urundi rubyiruko uko rwakwitwara mu rukundo.

Ese wowe ubibona ute ukurikije uko aba basore n'inkumi bakundanye n’uko batandukanye?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jay7 years ago
    Byari business gute barabagize abagore nta bwiza mbona kuri ziriya mbechu
  • Jay7 years ago
    Byari business gute barabagize abagore nta bwiza mbona kuri ziriya mbechu
  • Kabebe 7 years ago
    Bazagishe inama Knowless na Clement,naho rwose ibyo abo dukurikije uko buri wese yandagaza undi on dirait que bari mu irushanwa ryo gusebyanya wagira ni aba adolescent kweliiii ,yewe injiji nizize koko babivuze ukuri
  • ddd7 years ago
    nge nari narabivuze ko batazarambana,dufate ingero za hafi: couple ya Tom Close na Tricia yigereranye ni ya Derek na Miss Teta cg Olivis na Vanessa, ibintu byabo byahoraga ku mugaragaro mugihe ba Tom byahoraga ari ibanga, yewe Knowless na Clement babigize ibanga nkaswe,kandi banatandukanye nta wajya ku karubanda ngo avuge ubugoryi nkubwo bwa Active na ba Misses reka da, iyo umuntu aguhemukiye uramwihorera kuko baynze bikunze azakwifuza atakikubonye kandi ntuzigera umuva mu bitekerezo uko byagenda kose naho aba bo ni ibishwi by'abakobwa n'insoresore zidatekereza ejo hazo
  • kg7 years ago
    Ba nyamakuru b'inyarwanda nimukomeze mwenyegeze uyu muriro twiyumvire iby'izi nkumi.
  • 7 years ago
    Well sinzi impamvu muri kugira ibi bintu birebire. Kuba bararyamanye ntibyabuza olivis Kuba umwana Kandi Kuba bararyamanye ntibishe umuntu. Sibo bambere cq bonyine babikora. Simvuze ko gusambana ari byiza but barakuze, bazi ubwenge, buri wese nibibazo bye.
  • k7 years ago
    ibyo narabivuze rwaose ntiwakorana nabariya ba Nigria ngo uzakunde Derek aba bakobwa bakunda cash byo ntagushidikanya
  • xxx7 years ago
    olivis humura kigali yuzuye abari bro vanessa siwe kampara ni hit baba baba babashakaho gusa
  • Date7 years ago
    Nibe na Sandra na Derek naho Vanessa we ni akumiro akwiye kugumirwa natanagumirwa ntazabe umubyeyi kuko atabikwiye
  • eva7 years ago
    Ari wowe se wabibona ute uretse kubonamo uburaya?abahanzi nyarwanda na bawe muri ba miss nta gitunguranye birazwi ko ari abasambanyi b'umwuga!
  • Douglas7 years ago
    Uyu mugani wakomotse kuri Olivis Mugabo wo mu itsinda rya Active ahayinga mu mwaka w’i 2016. Icyo gihe yabenzwe ku mugaragaro n’inkumi yari igisonga cya Nyampinga w’u Rwanda, imubwira ko itabasha kumurera akiri umwana kandi itanabasha kumutegereza. Bruh never give up to bi**c
  • K7 years ago
    "AMAHEREZO Y'ICYAHA NI URUPFU" KANDI UBUSAMBANYI NI ICYAHA KIBI CYANE.
  • 7 years ago
    ngewe ndabona rwose bisebetse rwose hari uwumvise ko atakwita umwana kuko yabonye ubwambure ari abamushyigikiye ari uwagiye avuga ubwana
  • 7 years ago
    ngewe ndabona rwose bisebetse rwose hari uwumvise ko atakwita umwana kuko yabonye ubwambure ari abamushyigikiye ari uwagiye avuga ubwana
  • nzakuvuga Banyange7 years ago
    Abo ba Miss bashaka kumenyekana gs amabanga yu mwali .........
  • nzakuvuga Banyange7 years ago
    Nawe uzabikore ubizane muri MEDIA niba ntacyo bitwaye nta bwenge mbonye ahubwo niba ntakenge.Ntamwali wavuze biriya aaah ngaho naho ubundi bishakiraga izina ariko bataye ibaba
  • Raissa Vanessa7 years ago
    ngo ngumirwa? hababaje ibyanyu
  • Ti brown7 years ago
    izinkobwa ibyobaribashaka babigeze babonye bariya basore ari myanda kuribo
  • pppp7 years ago
    umva mwabakobwa mwe ibyo mwavuga byose ntamusore useba nkuko vanessa na sandra musebye ibaze yarakurungurutse none numwana?ntanakenge kbs ibaze ababyeyi banyu babyumva kweli umva mwisubireho ibyo kwiyandikaho inkuru zidashinga zitanabyina gusa ikindi na kubwira vanessa nta musore useba niyo wamuvugaho iki.plez calme!
  • hzaaaaz7 years ago
    Ariko vanessa mwaramwihaye basi niba olivis atari umwana kuvuga ko ari umwana sibyo bibimugira ningombwa kumena amabanga kweri wowe umusore nkuyu akantu gakoma byose agashyira kukarubanda wamubitsa iki





Inyarwanda BACKGROUND