RFL
Kigali

Miss Vanessa Mpogazi yaboneye urubyiruko iturufu izaruteza imbere mu burezi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/03/2016 16:27
2


Miss Vanessa Mpogazi, igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda ahagurukiye gutanga umusanzu mu banyarwanda by’umwihariko mu rubyiruko aho agiye gushishikariza abakiri bato gukoresha ikoranabuhanga kuko byabongerera ubumenyi, uburezi bugatera imbere.



Miss Vanessa Mpogazi witegura mu minsi ya vuba guhura,gusangira no gusabana n’abantu bose muri rusange bamushyigikiye akabasha kuba igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2016, mu mishinga afite acyambaye iri kamba, ku isonga ni uguharanira iterambere ry’igihugu,akazabigeraho akangurira urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga nk’iturufu avuga ko izabafasha cyane gutera imbere mu burezi. Yagize ati:

Icyo nteganya gukora rero icya mbere ni igitekerezo cyo gukangurira urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga mu burezi kugira ngo biyongere ubumenyi kandi bagire uruhare mu myigire yabo. Gusa hari n’ibito nteganya binshobokeye birimo gusura amahuriro y’urubyiruko no kwitabira ibikorwa bitandukanye bitegurwa n’urubyiruko.

Miss Vanessa Mpogazi mu birori bya nyuma bya Miss Rwanda 2015

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Miss Vanessa yavuze ko atatunguwe no gutwara ikamba akaba igisonga cya Miss Rwanda 2016 kuko yari yifitiye icyizere. Yavuze ko we n’umuryango we byabashimishije cyane, akaba ariyo mpamvu ashaka guhura n’abakunzi be bamubaye hafi akabagezaho ibyishimo biri mu mutima we. Ati:

Nabyakiriye neza, byaranshimishije kubona iriya title (uriya mwanya w’igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2016). Ikizere nari ngifite ariko n’ubundi mu myaka ishize nabaga ngifite,rero ntibyantunguye ariko byaranshimishije. Ndateganya kuzishimana n’abanshigikiye, ndabitekereza vuba ariko sindamenya umunsi ngo ni ryari.

Mu rugo nabo babyakiriye neza cyane kuko bamba hafi kandi bakanshyigikira muri byose, rero kuba barangiriye icyizere nanjye nakoze ibyo nagombaga ndetse n’ibirenzeho kugira ngo ngere ku myanya nagezeho ariko by’umwihariko ngere ku ntego yanjye yo gutanga umusanzu wanjye mu iterambere ry’igihugu cyanjye.

Miss Rwanda 2016

Miss Mutesi Jolly hamwe n'ibisonga bye bine

Nyuma yo gutangariza ko atatunguwe no gutwara ikamba, Inyarwanda.com yamubajije icyo avuga ko ku bivugwa ko mu irushanwa ry’uyu mwaka wa 2016 haba harabayemo amanyanga(kata) hagatsinda abatari babikwiye, Miss Vanessa adutangariza ko nk’umuntu wari wibereye mu irushanwa, nta manyanga ngo yabonyemo. Ati :

Njye nk’umuntu wari mu irushanwa nabonye ubushobozi bw’abakobwa bose twabanye kandi uwo ariwe wese muri twe yashoboraga gutwara ikamba bitewe n’umwihariko we. Rero nibaza ko nta manyanga yabaye buri umwe muri twe yakoze uko ashoboye hanyuma abakemurampaka nabo bakora akazi kabo.

Miss Vanessa Mpogazi (ibumoso)

Miss Vanessa Mpogazi ni umukristo mu itorero Victory International Ministries riherereye mu Biryogo inyuma ya Grace Apartment. Yavuze ko magingo aya nta nshuti y’umuhungu afite bakundana (Boyfriend). Abajijwe ibisabwa ku musore wamutereka bigacamo akamwemerera ko bakundana, yavuze ko uwo musore agomba kuba yubaha Imana kandi ari umuntu ugira intego mu buzima bwe ati:

Nta boyfriend mfite, nibaza ko nta kuntu runaka yaba ameze gusa(umuhungu twakundana)ariko agomba kuba yubaha Imana kandi ari umuntu ugira intego mu buzima.

Tubibutse ko mu gihe  ya vuba cyane Miss Mpogazi Vanessa yadutangarije ko azahuriza hamwe inshuti ze n’abandi bose muri rusange bamufashije mu rugamba rwo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2016, nubwo atahize abandi ngo aze ku isonga aryegukane ariko akaba yarabaye igisonga cya kabiri.

vanessa

Muri Miss Rwanda 2014 Mpogazi Vanessa yabaye Nyampinga w'intara y'Uburengerazuba

Mpogazi

Miss Vanessa Mpogazi agiye gukorana n'urubyiruko arushishikarize kwitabira ikoranabuhanga


Mutesi Jolly niwe watsinze irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda wa 2016






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mimi8 years ago
    Ariko aya makamba babambitse yo yakozwe na nde? Ni mabi ngo ngwino urore! Apuuu nta kigenda cyayo
  • umuhire elvine6 years ago
    vanessa urashoboye kbs naho urarenze





Inyarwanda BACKGROUND