RFL
Kigali

Miss Uwase Honorine wamamaye nk'Igisabo yerekeje muri Philippines muri Miss Earth 2017–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/10/2017 16:30
4


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2017 ni bwo Uwase Hirwa Honorine wamamaye ku izina ry'Igisabo yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Philippines aho agiye guhagararira u Rwanda muri Miss Earth 2017.



Uwase Hirwa Honorine wamamaye ku izina ry'Igisabo yabaye Nyampinga ukunzwe kurusha abandi bahatanaga mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017, kuri ubu ni we uzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth 2017 rigomba kubera mu gihugu cya Philippines. Miss Hirwa Honorine azaba ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa rizitabirwa n’abakobwa baturutse mu bihugu binyuranye byo ku Isi bigera kuri 91.

Iri rushanwa byitezwe ko rizasozwa tariki 4 Ugushyingo 2017 rizasiga hamenyekanye Miss Earth 2017 uzaba uhiga abandi mu bakobwa 91 bagaragara mu bazahatana muri iri rushanwa. Icyakora byitezwe ko abazahatana batangiye kugera muri Philippines ahazabera aya marushanwa hagati ya tariki 6-8 Ukwakira 2017. bakazahamara ukwezi kose bakora ibikorwa binyuranye bibaganisha tariki 4 Ugushyingo 2017 hahembwa uwegukanye ikamba.

REBA AMAFOTO UBWO IGISABO YARI AGIYE:

honorineIgisabo ategereje ko bamurebera niba yujuje ibyangombwahonorineHonorine agiye kwinjira mu ndegehonorinehonorinehonorineUwase Honorine uzwi nka Miss Igisabo agiye guhagararira u Rwanda muri Miss Earth 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mulla6 years ago
    At ategereje kobamurebera ibyangombwa hahaha hariya yicaye uba warangije byose ni kuri terminal ntiwagera hariya yicaye ibyangobwa bituzuye hariya uba utegereje ko indege ibatwara iba tayari
  • Teta6 years ago
    Sha rwose yambaye ibintu bitajyanye, iyo zibandende inkweto zitageze hariya, ngo ashyiremo n amasogisi.ntabwo zijyanye n ikanzu yambaye. Bishoboke koyambariye kupantalo aributebezemo iriya kanzu.
  • Amiel6 years ago
    ishya n'ihirwe kuri we
  • Reichsteinpzig6 years ago
    Sha mushiki wa ntamahirwe nguha pee...uruzi iyo iza kuba miss ass none ngo no miss earth.





Inyarwanda BACKGROUND