RFL
Kigali

Miss Uwase Honorine 'IGISABO' yanze kwambara Bikini bituma abura umudari mu marushanwa ya 'Miss Earth 2017'

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/10/2017 13:17
44


Ku wa 7 Ukwakira, 2017 nibwo Miss Uwase Hirwa Honorine 'IGISABO' nibwo yahagurutse i Kigali yerekeza muri Philippines mu marushanwa ya 'Miss Earth 2017'. Muri aya marushanwa kwiyereka wambaye umwenda wo kogana mu mazi ni kamwe mu bigize iri rushanwa Miss Igisabo yanze kwambara iyi myenda ahitamo kwambara ikanzu bituma abura umudari.



Agace ko kwambara umwenda wo ku mazi uzwi nka 'Bikini' ni kamwe mu duce tw'irushanwa dukorwa n'abitabira aya marushanwaya Miss Earth. Abahatana basabwa kwiyerekana bambaye utwenda duhishe ibice by'ibanga gusa tumenyerewe koganwa ku mazi bagatambuka imbere y'inteko y'abacamanza (judges) noneho uwiyeretse neza cyangwa watambutse neza muri utu twenda akegukana umudari wa zahabu. Kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Ukwakira, 2017 nibwo abakobwa bari muri 'Miss Earth 2017' biyeretse bambaye bikini ariko ubwo umunyarwandakazi Miss Uwase Hirwa Honorine yagerwagaho, yaje yambaye ikanzu ndende aho kwambara ibiteganywa n'amategeko agenga iri rushanwa. Bisa n'ibitaratunguranye kuko abanyarwandakazi bagiye bitabira amarushanwa mpuzamahanga y'ubwiza bangaga kwambara 'Bikini' kubera impamvu z'umuco (nk'uko babivugaga). Na Miss 'Igisabo', n'ubwo ubwo twandikaga iyi nkuru tutari twakabashije kuvugana nawe, birashoboka ko yanze kwambara 'Bikini kubera impamvu zisa n'iza bagenzi be.

miss EARTHAbambaye uyu mwambao batahanye umudari

Kwanga kubahiriza amabwiriza agenga irushanwa, byatumye Uwase Hirwa Honorine abura umudari.

Igihembo cy'umudari wa zahabu gitwarwa n'uwiyeretse muri Bikini kurusha abandi cyegukanwe na Nyampinga Karla Aponte waruhagarariye Puerto rico, umudari wa feza wegukanwa  Sarah Laura Peyrel wo mu Busuwisi mu gihe umwanya wa gatatu wegukanwe na Nyampinga waruhagarariye USA wegukanye umudari w'umuringa.miss EARTHMiss Igisabo agihinguka abari bakurikiye iri rushanwa ku mbuga nkoranyambaga baguye mu kantu bitewe n'uko yambaye

Amarushanwa ya 'Miss Earth 2017' azasozwa tariki 4 Ugushyingo, 2017 ari nabwo hazamenyekana Nyampinga uzegukana iri kamba.

Miss Uwase Hirwa Honorine 'IGISABO' yitabiriye aya marushwana nka Nyampinga ushyigikiwe kurusha abandi 'Miss Populaire 2017'.

miss EARTHMiss Igisabo ni uku yaserutse






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Carla 6 years ago
    Ariko se ndibaza ikintu kimwe ko aba agiye mu marushanwa afite intego yo gutsinda hanyuma ibimuhesha iyo ntsinzi akanga kubikora kuki aba yiriwe ajyayo koko?narumiwe
  • bo6 years ago
    birababaje amafaranga y igihugu uba wagendeyeho warangiza ukadusebya gutyo ko uba wahagurutse i kigali uzi amabwiriza y irushanwa niba uba ubona section ya bikini utazayibasha kuki utatanga umwanya gusa uzigaye ,etape zose ntamimwe wigaragaje yaba impano,bikini,presantation y imishinga ,hannah'queen ntanahamwe nakumiro aya mafaranga apfuye ubusa cg wagize complex yaguru namatako ubona utateramo bikini,ese ko mwitwaza umuco sinabonye harimo pakistan harubarusha kwikwiza ako yarayambaye ndumiwe pe imitekerereze ya ba nyampinga iracyari hasi nubundi miss ni colombe na Gisa . ka nihangane ntegerez icyo habibah azadukorera
  • John6 years ago
    Aba bakobwa bajya kuduhagararira wagirango bakunda comédie!Wagirango bagenda batunguwe!Ushobora no gusanga abenshi mu bemera kwambara bikini mu bihugu byabo abakobwa babo bikwiza kurusha abagabo aho mbona n'abakecuru babunuza no mu nsengero uretse no mw'isoko!
  • jene6 years ago
    None se yataye amafaranga yiki ko yari azi ko atazambara bikini? Iyo ayafasha abakene? Ariko abantu bagiye bajijuka? Kwambara bikini se bitwaye iki? None se ntazajya koga mu kiyaga cyangwa muri pisisni? Azagenda yambaye se nkabarokore? Twe kumera nko mu cyaro babona umukobwa wambaye ipantalo bakavuza induru ngo ni amahano. None se ntazakikora siporo yo koga? Nimwumva amagambo yabantu, ntimuzatera imbere. Wananiwe gukorera ifaranga none ubaye uwo baciraho imigano, ngo wawundi waturutse aha utarajijuka! Wari uzi ko mu myaka ijana ishize abazungu bataraza, mu muco wacu abantu bambaraga ubuss kugeza ku myaka cumi niyindi? Ko ntawaseka undi. Nyuma bambaraga agahu gakingiriza imbere gusa ku myanya yibanga. Amabere barayanikaga. Nta wasekaga undi. umuco wari uwo kudahohotera uwambaye ubusa, naho ibindi ntacyo bitwaye.
  • dede6 years ago
    Arko murasetsa rwose abambaye bikini bose babonye iyo midali ce , nabanyarwanda bambaye izo bikini haricyo bazanye ce ko batahiye kuzambara
  • Neza6 years ago
    Hahaha mwinsetsa rwose,ariko ubanza baba bishakira ubutembere,kuko wa mugani ndibaza baba bazi ibice biribuze murayo marushanwa,ubwo rero ibyo baba bigira sinzi ibyo aribyo,barutwa na Odeur ya Ocean kbsa
  • 6 years ago
    ibi biteye iseseme ntahazagire uwongera kujyayo niba batubahiriza amategeko kwambara bikini se bivuze hari ubwo ari ubusa aba yambaye uzaba ureba nawawundi uzajya mubushinwa nawe azabyanga
  • Sam 6 years ago
    Wasting taxi payers money on zero competitor!!!
  • Ineza6 years ago
    None c ikibazo kirihe ko yatsinzwe nyine natahe
  • kalisa 6 years ago
    hhhh ngo umuco ndagusetse!! wajyaga he c ubundi niba utari ready gukora ibisabwa namategeko yirushanwa!!! lyo ureka abari ready yo kwambara bikini bakajyenda muzi kbuza amahirwe abandi gusa!!! Usebya igihugu ngo ni umuco!
  • ass6 years ago
    namwe ntimugakabye ngo kuba atambaye bikini nibyo bituma adatsinda Colombe ko yayambaye induru zikavuga ngo yambaye ubusa yacyuye iki?
  • 6 years ago
    Sinzi ikibazo aba bakobwa bafite kabisa, nawe se ugiye mu marushanwa ubizi ko hari aho ugomba kwambara bikini warangiza ukanga kuyambara, wakabaye ureka kwitabira amarushanwa aashoboye kuzambara bakajyamo!!!
  • Thierry6 years ago
    Njye mbona hano mu Rwanda ibintu byo koheraza ba miss bazi yuko bagiye guhagararira u Rwanda kandi bashaka kuruhesha ishema bagakwiye kunjya bahitamo abazi yuko bagiye guseruka mu byiciro byose aho kugirango bagereyo bange kwambara imyenda yabugenewe kandi Bari babizi mbere yuko bitabira competition yu bwiza harimo no kwa mbara imyambaro yo kogana . minister ibishizwe yagakwiye kureka gukomeza kohereza abatazahagarari u Rwanda mu byiciro Byose. niba arumuco abakobwa bacu bakaguma mu Rwanda nkuko abarabu batabyitabira kubera umuco wabo.
  • Thierry6 years ago
    Njye mbona hano mu Rwanda ibintu byo koheraza ba miss bazi yuko bagiye guhagararira u Rwanda kandi bashaka kuruhesha ishema bagakwiye kunjya bahitamo abazi yuko bagiye guseruka mu byiciro byose aho kugirango bagereyo bange kwambara imyenda yabugenewe kandi Bari babizi mbere yuko bitabira competition yu bwiza harimo no kwa mbara imyambaro yo kogana . minister ibishizwe yagakwiye kureka gukomeza kohereza abatazahagarari u Rwanda mu byiciro Byose. niba arumuco abakobwa bacu bakaguma mu Rwanda nkuko abarabu batabyitabira kubera umuco wabo.
  • CAPONE6 years ago
    kujya mumarushanwa suguta umuco gakondo ahubwo nukuwukomeraho akagaragaza ko utandukanye nuwabandi " felitation"
  • ALPHONSE6 years ago
    kunjya mumarushanwa sukuvuga guta umuco kd ashobora no kwiyambika ubusa naze muri batatu bambere njye ndamushyigikiye kbs ibyo yakoze nibyo.
  • Gassi6 years ago
    Reka nta Gisabo muri bikini. Wakoze rata!!
  • nana6 years ago
    niba uziko mu bisabwa harimo kwambara bikini kandi utazabikora kuki wirirwa ujyayo koko?? Niba Ari iby umuco mujye muguma hano mureke kudusebya
  • ntigurirwa yves6 years ago
    ewn ibonago twabimushimira kko umunyeshuri akoraburikimwe cyatuma azana amanota mez
  • Emmanuel6 years ago
    Sinkigikiye kwambara bikini, ariko none nibaza icyo aba yagiye gukora niba aziko atuzabahiriza amategeko agenga irushanwa.





Inyarwanda BACKGROUND