RFL
Kigali

Miss Umunyana Shanitah utaratangira kwiga kaminuza yatoranyijwe guhagararira u Rwanda muri Miss University Africa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/06/2018 14:15
1


Umunyana Shanitah yatoranyijwe na Rwanda Inspiration Back Up nk’umukobwa uzitabira irushanwa ryo guhatanira ikamba rya Miss University Africa uyu mwaka nyuma y’uko umwaka wabanje iri rushanwa ryari ryitabiriwe na Umutoniwase Linda wabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2017.



Uyu mukobwa agiye kwitabira iri rushanwa ari uwa gatatu w’umunyarwandakazi nyuma ya Aurore Kayibanda wigeze kuryitabira agataha nta gihembo na kimwe atahanye. Umutoniwase Linda uheruka guserukira u Rwanda muri Miss University Africa yasoje ari mu icumi ba mbere mu gihe umukobwa wari uhagarariye Mauritius ari we watwaye ikamba. Irushanwa ryamaze ibyumweru bitatu ribera muri Nigeria, gutora uwatsinze byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 2 Ukuboza 2017.

Umunyana Shanitah ugiye guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa azaba mu Ukuboza 2018, yatoranyijwe nyuma yo kuba igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2018. Icyakora nubwo agiye guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa ry’abanyeshuri ba Kaminuza, Umunyana Shanitah kugeza magingo aya ntaratangira kwiga muri Kaminuza. Mu kiganiro kigufi yahaye Inyarwanda.com yadutangarije ko ataranamenya kaminuza azigamo umwaka utaha w’amashuri.

Umunyamakuru wa Inyarwanda yatangiye abaza uyu mukobwa niba yarabimenye ko azahagararira u Rwanda muri aya marushanwa, adutangariza ko abizi kandi yabimenye. Twamubajije niba yarigeze yegera Linda Umutoniwase wari wahagarariye u Rwanda muri aya marushanwa umwaka wabanje adutangariza ko bajya bavugana ariko bagishaka uko bahura bakaganira akanamuha isura y’iri rushanwa agiye kwitabira.

Miss UniversityMiss Shanitah agiye kwitabira Miss University Africa 2018 ahagarariye u Rwanda kabone n'ubwo ataratangira kwiga muri kaminuza

Abajijwe niba nta mpungenge atewe no kuba agiye guhatana mu irushanwa rihuza abakobwa b’uburanga mu makaminuza anyuranye ya Afurika, Umunyana Shanitah yagize ati” Hoya njye rero sinzi uko byagenze ngo njyeyo kuko ubutumire buhabwa Rwanda Inspiration Back Up njye icyo nakoze nujuje ibyo nagombaga kuzuza ndibaza ko ubwo ari njye bahisemo ari uko nari nujuje ibisabwa.”

Uyu mukobwa yabajijwe niba asanga atari ikibazo kuba bagiye kumuhuza n'abakobwa bamaze igihe biga mu makaminuza yo ku mugabane wa Afurika ngo ahangane nabo nyamara we ataratangira na kaminuza, adusubiza agira ati” Ndibaza ko irushanwa rizaba mu Ukuboza 2018 kandi amasomo ya kaminuza hano mu Rwanda atangira muri Nzeli ubwo nanjye ndibaza ko nzaba natangiye kaminuza.”

Yatangaje ko agiye gukomeza gukurikirana, nasanga bibanda cyane ku kuba wiga muri kaminuza ngo azitegura ku buryo azajyayo ameze nk'usanzwe yiga muri kaminuza. Icyakora nubwo byagenze gutya bwose Umunyana Shanitah yatangaje ko ku bwe icyo yifuza ari uko yazagenda akitwara neza ndetse byaba byiza akaba yanahesha igihugu cye ishema agatahukana ikamba cyane ko ari cyo kizaba kimujyanye.

Related image

Miss Umunyana Shanitah yihaye intego yo kwegukana Miss University Africa 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vallerie5 years ago
    None c mu Rwanda ntawundi mukobwa mwiza ,w umuhanga wiga kaminuza ? Uranyumvira pressure aka gakobwa kishyiraho, ngo kuko irushanwa riba mukwa 10 azatangira kaminuza mukwa 9 hhhhhhh ariko narumiwe





Inyarwanda BACKGROUND