RFL
Kigali

Miss Uganda yamenyekanye ariko isura n'uburanga bwe ntibivugwaho rumwe - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/10/2014 11:58
62


Mu gihugu cya Uganda bamaze gutora Miss uhagarariye igihugu cyabo mu mwaka wa 2014/2015, uyu mukobwa witwa Leah Kalanguka akaba akomeje kutavugwaho rumwe n’abaturage ba Uganda bavuga ko ibijyanye n’isura n’uburanga bwe atari iby’umukobwa wahagararira abandi bakobwa bose bo muri Uganda.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Ukwakira 2014 nibwo hamenyekanye uwambitswe ikamba rya Miss Uganda 2014/2015, uyu akaba ari Miss Leah Kalanguka, igisonga cye cya mbere akaba yabaye uwitwa Brenda Iriama naho igisonga cya kabiri aba uwitwa Yasmin Taban.

Uyu uri hagati niwe Miss Uganda Leah Kalanguka, aha ari kumwe n'ibisonga bye

Uyu uri hagati niwe Miss Uganda Leah Kalanguka, aha ari kumwe n'ibisonga bye

Nyuma y’itangazwa ry’aba bakobwa babashije guhiga abandi, abaturage ba Uganda barimo na bamwe mu bantu b’ibyamamare bitandukanye muri iki gihugu, ntibahishe kuba batishimiye uburanga bwa Leah Kalanguka w’imyaka 23 y’amavuko wabaye Miss Uganda, kuko bavuga ko isura ye idakwiye kumwemera kwambikwa iri kamba.

Nyuma yo gutorwa yishimanye na bagenzi be bahataniraga uyu mwanya, bari bageze mu marushanwa ya nyuma bahagarariye Intara bakomokamo

Nyuma yo gutorwa yishimanye na bagenzi be bahataniraga uyu mwanya, bari bageze mu marushanwa ya nyuma bahagarariye Intara bakomokamo

Mbere y’uko uyu mukobwa atorwa yatangaje ko yiteguye guhagararira neza Uganda mu marushanwa mpuzamahanga, akaba kandi azanakangurira abantu mu guteza imbere ibijyanye n’ubuhinzi, ari nabyo byatumye abaturage benshi bavuga ko n’ubusanzwe adakwiye kuba Miss Uganda ahubwo yaba Miss w’abahanzi bo muri Uganda.

Uyu mukobwa niwe wambitswe ikamba ryo guhagararira abagandekazi

Uyu mukobwa niwe wambitswe ikamba ryo guhagararira abagandekazi

Aha abakobwa bose bahataniraga ikamba bari bari mu myiyerekano

Aha abakobwa bose bahataniraga ikamba bari bari mu myiyerekano

miss

miss

3

7

9

11

13

15

17

19

Aba nibo bakobwa 20 bahataniraga ikamba rya Miss Uganda, uwaryegukanye ni ufite nimero 18

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kadogi9 years ago
    Kiretse niba ari irushanwa mu babi, ahandi ho cyaba ari igitutsi ku Bugande.
  • peter9 years ago
    nta Ruka nta Matayo bose ndabona ari bamwe pe nibihangane .
  • soso9 years ago
    Mbega mbega we!!!!!!!!!!!!! nibe na 19 niwe namfa guha igwi ryange.
  • shane9 years ago
    Naba nuruya wa numero 2, ark nibundi Bose ndabona wapi
  • Kimoto9 years ago
    Simbona se bose basa?
  • soso9 years ago
    Mbega kwibeshya weeeeeee nashatse kuvuga nimero 17.nubwo bose aribamwe.
  • 9 years ago
    ni beza habe namba
  • Mugemany9 years ago
    ndabona bose ntagipassant kbsa bongere bashishoze neza.
  • stiven9 years ago
    ndabona bose bavukana kbsa.
  • 9 years ago
    EGIDE wapi abobakombwa sibo
  • egide9 years ago
    wapi abo sibo
  • 9 years ago
    bwose buranuka
  • kalisa9 years ago
    2 na 17 nibo bapfa kugerageza.kereka niba hari ikindi bagendeyeho.
  • lol9 years ago
    yayayayayaya ko ndeba bose ari ibicupuri gusagusa
  • sandy9 years ago
    Yebabaweeee umwiza ni 17 pe niwe yariguserukira abandi pe
  • Annonymous9 years ago
    Yewe ntawe yibye kuko bose ndabona ntawumuruta! Yeweeee! Mbega ukuntu abasore ba Uganda bagowe!!
  • john john9 years ago
    at least 17 na 2 abandi nibabi peeeeee!
  • 9 years ago
    soso uvugishije ukuri pe .17 byibuze
  • siborurema9 years ago
    yewe ywe!!!mbega uganda umwiza wabo asa nuwanyuma wacu
  • Umugande9 years ago
    Miss yakagombye kuva hagati ya 3, 12 na 16 bo ni beza, naho uriya sinzi icyo bamuciye





Inyarwanda BACKGROUND