Mu gihugu cya Uganda bamaze gutora Miss uhagarariye igihugu cyabo mu mwaka wa 2014/2015, uyu mukobwa witwa Leah Kalanguka akaba akomeje kutavugwaho rumwe n’abaturage ba Uganda bavuga ko ibijyanye n’isura n’uburanga bwe atari iby’umukobwa wahagararira abandi bakobwa bose bo muri Uganda.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Ukwakira 2014 nibwo hamenyekanye uwambitswe ikamba rya Miss Uganda 2014/2015, uyu akaba ari Miss Leah Kalanguka, igisonga cye cya mbere akaba yabaye uwitwa Brenda Iriama naho igisonga cya kabiri aba uwitwa Yasmin Taban.
Uyu uri hagati niwe Miss Uganda Leah Kalanguka, aha ari kumwe n'ibisonga bye
Nyuma y’itangazwa ry’aba bakobwa babashije guhiga abandi, abaturage ba Uganda barimo na bamwe mu bantu b’ibyamamare bitandukanye muri iki gihugu, ntibahishe kuba batishimiye uburanga bwa Leah Kalanguka w’imyaka 23 y’amavuko wabaye Miss Uganda, kuko bavuga ko isura ye idakwiye kumwemera kwambikwa iri kamba.
Nyuma yo gutorwa yishimanye na bagenzi be bahataniraga uyu mwanya, bari bageze mu marushanwa ya nyuma bahagarariye Intara bakomokamo
Mbere y’uko uyu mukobwa atorwa yatangaje ko yiteguye guhagararira neza Uganda mu marushanwa mpuzamahanga, akaba kandi azanakangurira abantu mu guteza imbere ibijyanye n’ubuhinzi, ari nabyo byatumye abaturage benshi bavuga ko n’ubusanzwe adakwiye kuba Miss Uganda ahubwo yaba Miss w’abahanzi bo muri Uganda.
Uyu mukobwa niwe wambitswe ikamba ryo guhagararira abagandekazi
Aha abakobwa bose bahataniraga ikamba bari bari mu myiyerekano
Aba nibo bakobwa 20 bahataniraga ikamba rya Miss Uganda, uwaryegukanye ni ufite nimero 18
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO