RFL
Kigali

Miss Umuhoza Sharifa yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi ‘Bridal Shower’–AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/05/2018 10:44
0


Miss Umuhoza Sharifa wabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda 2016 akaba n’umukobwa ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity), yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi ‘Bridal Shower’ mu gihe yitegura kwambikana iy’urudashira n’umukunzi we witwa Thierry.



Umuhoza Sharifah w’imyaka 23 y’amavuko ni umwe mu bakobwa bahagarariye Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, yari ashyigikiwe n’umuriri w’abafana kugeza k’uwari Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime.

Sharifah yiyamamaje muri Miss Rwanda 2016 afite umushinga wo kwita ku kibazo cy’abakobwa baterwa inda zitateguwe. Kuri ubu akorana n’abakobwa bagera kuri 68 muri ihuriro rye rikorera mu Karere ka Musanze, bose basoje amasomo yabo mu bijyanye n’ubumenyi ngiro mu byiciro bibiri.  Kugeza ubu kandi uyu mukobwa yafashije abakobwa 30 bo mu karere ka Musanze batewe inda bakiba iwabo.

sharifah

Miss Umuhoza Sharifah yari yizihiwe

Agiye kurushingana n’umusore w’umucuruzi witwa Thierry uzwi mu mujyi wa Kigali akaba afite resitora izwi nka ‘House of Cake’ mu isoko rishya rya Nyarugenge.  Yakorewe ibirori bya Bridal Shower nyuma y’uko muri Mutarama 2018 yambikiwe impeta n’umukunzi we muri Hotel Glazia amuteguza guhamya isezerano ryabo imbere y’Imana n’abantu.

Miss Umuhoza Sharifah amaze kubwira Inyarwanda.com ko ibirori bya Bridal Shower yakorewe byabaye kuri iki cyumweru tariki 6 Gicurasi 2018 bibera i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Yari kumwe n’inshuti ze ndetse n’abavandimwe be hamwe na nyina, bakaba bamuhaye impano n’impanuro azacyenyereraho mu gihe cyose agiye kumarana n’umukunzi we.

ibyisha

Byari ibyishimo ku nshuti n'abavandimwe

Abajijwe ku mpanuro yaherewe muri Bridal Showe yazirikanye yagize ati “Ni ukubaha umugabo wanjye no gukomeza kuragiza urugo rwacu Uwiteka.” Ku bijyanye n’aho bazatura yavuze ko we n’umukunzi we bazatura i Kigali bitewe n’uko ariho afite akazi n’umugabo we akaba ariho akorera.

Igihe ubukwe buzabera yavuze ko bateganya kubukora muri uyu mwaka ariko ko ‘byose biterwa n’umugambi w’Imana’. Mu Ugushyingo 2017 Miss Umuhoza Sharifa yasoje amasomo ye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), yize mu ishami ry’ibaruramari n'icungamutungo ‘Finance’.

umuhoza

Acyenyereye ku mpanuro yahawe na bagenzi be

sharifa umuhoza

Umubyeyi we yamuhaye impano

umubyeyi we

shariffa

Babyara be bari muri ibi birori bya Bridal Shower






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND