Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mutarama 2017 ni bwo hashyizwe hanze urutonde rw’abakobwa bahagarariye imigabane mu buranga nyuma yo kurushanwa muri Miss World 2016, aha ni ho uwa Kenya yakubitiye inshuro uwari uhagarariye u Rwanda aba ‘Queen of Africa’.
Buri mugabane watorewe umukobwa wahize abandi kwitwara neza mu irushanwa rya Miss World 2016, aha umugabane wa Afurika wahagarariwe na Miss Kenya, America ihagararirwa n’umukobwa uturuka muri USA,Oceanie ihagararirwa n’umukobwa wari uhagarariye Australie, Uburayi buhagararirwa n’umukobwa wari uhagarariye Ububiligi, naho Carribean ikaba yahagarariwe n’umukobwa wo muri Dominican Republic naho ku mugabane wa Asia hakaba haratsinze umukobwa wo muri Indonesia.
Afrique: Evelyn Njambi, KENYA
Evelyn yaje muri batanu bageze kuri Final bahataniraga ikamba rya Miss World aca agahigo ko kuba umunya Kenya wa mbere ubonye umwanya mwiza kuva Kenya yakwitabira iri rushanwa rya Nyampinga w'isi. Uyu mukobwa yabaye kandi uwa kane muri ba nyampinga bafite ubwiza bufite intego aza no muri batanu ba mbere mu gice cya Top Model. Ibi ni byo byagize uyu mukobwa kuba Miss World Africa.
AMERICAS: Audra Mari, USA
Miss Audra yegukanye umwanya wa cumi n’umwe mu irushanwa rya Miss World 2016, aha akaba yarari no muri 24 bari bakomeje muri ba nyampinga bafite ubwiza bufite intego ndetse aza no muri 24 bitwaye neza muri siporo (sport). Ibi byatumye aba Miss World Americas.
ASIA: Natasha Mannuela, INDONESIA
Natasha ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’ubwiza bufite intego. Yabaye uwa gatatu muri Miss World aba igisonga cya mbere muri Top Model aza no muri batatu ba mbere bakurikiranwaga cyane mu itangazamakuru na Social Media, ibi bikaba ari byo byamugize Miss World Asia.
CARRIBBEAN: Yaritza Reyes, DOMINICAN REPUBLIC
Yaritza yabaye Miss World Caribbean aba igisonga cya mbere muri Miss World uyu akaba yaraje muri 24 bari ba nyampinga b’ubwiza bufite intego na 24 bitwaye neza muri siporo (Sport) aba igisonga cya kabiri muri Top Model.
EUROPE: Lenty Frans, BELGIUM
Lenty yaje muri cumi n’umwe ba mbere muri Miss World (umwanya mwiza u Bubiligi bwabonye kuva 1996) ibi byatumye aba Miss World Europe.
OCEANIA : Madeline Cowe, AUSTRALIA
Madeline yaje muri 24 b’ubwiza bufite intego ndetse no muri 24 ba mbere muri sport byatumye aba Miss World Oceania.
Aha umukobwa wari uhagarariye Kenya yaje ku mwanya wa mbere ahigitse benshi barimo na Miss Jolly wari uhagarariye u Rwanda muri Miss World. Kuva Miss Jolly yava muri iri rushanwa akaba ataratangaza uko yitwaye muri iri rushanwa dore ko nta kiganiro n’itangazamakuru yigeze akora agarutse nkuko yagikoze agenda.
TANGA IGITECYEREZO