RFL
Kigali

Miss Rwanda 2017: Amatora agiye gutangira nyuma yo kubona 26 bahatanira ikamba bagatombora numero

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/01/2017 14:46
14


Amajonjora y’ibanze yo gushakisha abakobwa bazahagararira intara zinyuranye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2017 yari ageze ku musozo aho abakobwa batanu bagombaga guhagararira umujyi wa Kigali bamenyekanye, bakuzuza 26 bahatanira iri kamba banahise batombora numero.



Numero aba bakobwa batomboye nizo bazajya batorerwaho dore ko amatora azakorwa mu buryo bwo kohereza ubutumwa bugufi gusa nta matora yo kuri Internet azifashishwa. Abakobwa uko ari 26 batomboye uko bazajya bakurikirana kuva kuri numero 1 kugeza kuri numero 26. Iyi tombora ikaba igiye gukurikirwa n’amatora azatangira kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2017.

Aya matora azatangira kuri uyu wa mbere tarikii 30 Mutarama 2017 saa sita za mu gitondo amajwi azavamo niyo azifashishwa tariki 4 Gashyantare ubwo hazaba hatorwa abakobwa 15 bagomba kuzajya ku cyiciro cya nyuma aho bazaba bahatanira ikamba. Amakuru ava imbere mu bategura iri rushanwa ni uko uzagira amajwi menshi mu matora agomba guhita atambuka bidasubirwaho muri 15 ba mbere, bivuze ko imyanya izaba ihatanirwa ari 14. Uburyo bwo gutora ni ukujya ahandikirwa ubutumwa muri telefone ukandika ijambo 'Miss' ugasiga akanya ukandika numero yuwo utoye ubundi ukoherereza kuri 7333.

Nta byinshi kuri iri rushanwa biri gutangazwa dore ko abategura iri rushanwa bamaze kubwira Inyarwanda.com ko amakuru arambuye kuri gahunda nyinshi zikurikiye z’iri rushanwa zizatangazwa kuri uyu wa kabiri tariki 31 Mutarama 2017 mu kiganiro aba bakobwa bose uko ari 26 n’ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up bazagirana n’itangazamakuru i Nyamata kuri Golden Tulip Hotel.

REBA NUMERO ABA BAKOBWA BATOMBOYE BAZAJYA BATORERWAHO:

No 1: Mukabagabo Carine

No 2: Uwineza Sandrine

No 3: Umutoni Pamela

No 4: Kirezi Delice

No 5: Umutoniwase Linda

No 6: Mutesi Nadia

No 7: Umutoni uwase Belinda

No 8: Iradukunda Elsa

No 9: Uwimbabazi Adeline

No 10: Mutagoma Diane

No 11: Uwase Hirwa Honorine

No 12: Umutoni Tracy Ford

No 13: Iribagiza Patience

No 14: Umwali Aurore

No 15: Umutoni Josiane

No 16: Umutoni Caroline

No 17: Umutesi Aisha

No 18: Urayeneza Helene

No 19: Iradukunda Judith

No 20: Ashimwe Fiona Doreen

No 21: Umuhoza Simbi Fanique

No 22: Umutoni Yvonne

No 23: Shimwa Guelda 

No 24: Umutesi Winnie

No 25: Mukunde Lourette

No 26: Kalimpinya Queen 

Tubibutse ko tariki 04 Gashyantare 2017 hazaba ijonjora ry'abakobwa 15 (Pre-selection Top 15), igikorwa kizabera i Remera kuri Petit stade, abakobwa 15 bazaba batoranijwe nibo bazahita bajyanwa muri ‘Boot camp’ i Nyamata muri Golden Tulip aho bazaba bari kuva tariki ya 12 Gashyantare kugeza kuri 24 z’uko kwezi, nyuma kuri 25/02/2017 habe umuhango mukuru (Grand Finale), aho nyampinga w’u Rwanda 2017 azarara amenyekanye muri iryo joro mu birori bizabera mu ihema rya Camp Kigali.

REBA ABAKOBWA UKO BAHAGARARIYE INTARA N'UMUJYI WA KIGALI:

AMAJYARUGURU:miss rwandaAMAJYEPFO:miss rwandaUBURENGERAZUBA:miss rwandaIBURASIRAZUBA:miss rwandaUMUJYI WA KIGALI

miss rwanda

AMAJYARUGURU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fire boy7 years ago
    kombona ab' Ikigali ntaburanga bafite raa!!!!
  • Sogolon7 years ago
    Sha Miss nava mu mujyi wa Kigali nanjye nzahita niyamamaza umwaka utaha kabisa!
  • dudu7 years ago
    nanjye ntyo.kgl wapi kbsa
  • Mike7 years ago
    Uriya no 12 muri Kigali yasigaye ate????
  • tit7 years ago
    Abakobwa beza b'i Rwanda bagiye he da?? Amajyepfo ndabona aribo bagaraga niba bazi no kuvuga nibyiza cyane.
  • Rachel7 years ago
    Yeweeee intara yuburengerazuba niyo ifite abakobwa beza
  • Sow7 years ago
    Icyo nzi kdi mpamya No 5. Linda nibitaba ibindi byaza kata mwamenyereye, niwe uza kuba Miss 2017
  • Irambona Emmy7 years ago
    Honorine igisabo cyacu udatsinze cg Pamella baba biba kabisa twashinga urubanza
  • 7 years ago
    Ni 6 kbsa nuwo nuwo
  • 7 years ago
    umwaka utaha nzashiramo umukobwa wange da ndikubona nawumuruta kbsa
  • xx7 years ago
    sha kgl niyo babireka rwose bakajyana iZindi ntara kuko ndabon uburanga ari buke hafi ya ntabwo. naho miss ni n.17 mutesi Aisha nabonye rwose hano huye ari igitangaza
  • Nkikabahizi pacifique7 years ago
    Ndabona ikamba rikwiye Mukamugabo Carine
  • Mimi7 years ago
    Amajyepfo n'iburengerazuba nibo bazaduha miss naho umujyi wa Kigali wo ni akumiro! Mbega abakobwa! Uburanga ntabwo wasanga no mu mutwe ntaho. nzaba mbarirwa
  • Nizigiyimana bruce7 years ago
    Njye byukuri mba nabakurikiranye cyane cyane cyane Miss Rwanda Mukunde Laurette mbambona ari gukomeza abyitwaramwo neza peee!!! nanone akaba yaba afite ibisabwa byokuba ya kwegukana ikamba ryuyumwaka Laurette





Inyarwanda BACKGROUND