Amajonjora y’ibanze yo gushakisha abakobwa bazahagararira intara zinyuranye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2017 yari ageze ku musozo aho abakobwa batanu bagombaga guhagararira umujyi wa Kigali bamenyekanye, bakuzuza 26 bahatanira iri kamba banahise batombora numero.
Numero aba bakobwa batomboye nizo bazajya batorerwaho dore ko amatora azakorwa mu buryo bwo kohereza ubutumwa bugufi gusa nta matora yo kuri Internet azifashishwa. Abakobwa uko ari 26 batomboye uko bazajya bakurikirana kuva kuri numero 1 kugeza kuri numero 26. Iyi tombora ikaba igiye gukurikirwa n’amatora azatangira kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2017.
Aya matora azatangira kuri uyu wa mbere tarikii 30 Mutarama 2017 saa sita za mu gitondo amajwi azavamo niyo azifashishwa tariki 4 Gashyantare ubwo hazaba hatorwa abakobwa 15 bagomba kuzajya ku cyiciro cya nyuma aho bazaba bahatanira ikamba. Amakuru ava imbere mu bategura iri rushanwa ni uko uzagira amajwi menshi mu matora agomba guhita atambuka bidasubirwaho muri 15 ba mbere, bivuze ko imyanya izaba ihatanirwa ari 14. Uburyo bwo gutora ni ukujya ahandikirwa ubutumwa muri telefone ukandika ijambo 'Miss' ugasiga akanya ukandika numero yuwo utoye ubundi ukoherereza kuri 7333.
Nta byinshi kuri iri rushanwa biri gutangazwa dore ko abategura iri rushanwa bamaze kubwira Inyarwanda.com ko amakuru arambuye kuri gahunda nyinshi zikurikiye z’iri rushanwa zizatangazwa kuri uyu wa kabiri tariki 31 Mutarama 2017 mu kiganiro aba bakobwa bose uko ari 26 n’ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up bazagirana n’itangazamakuru i Nyamata kuri Golden Tulip Hotel.
REBA NUMERO ABA BAKOBWA BATOMBOYE BAZAJYA BATORERWAHO:
No 1: Mukabagabo Carine
No 2: Uwineza Sandrine
No 3: Umutoni Pamela
No 4: Kirezi Delice
No 5: Umutoniwase Linda
No 6: Mutesi Nadia
No 7: Umutoni uwase Belinda
No 8: Iradukunda Elsa
No 9: Uwimbabazi Adeline
No 10: Mutagoma Diane
No 11: Uwase Hirwa Honorine
No 12: Umutoni Tracy Ford
No 13: Iribagiza Patience
No 14: Umwali Aurore
No 15: Umutoni Josiane
No 16: Umutoni Caroline
No 17: Umutesi Aisha
No 18: Urayeneza Helene
No 19: Iradukunda Judith
No 20: Ashimwe Fiona Doreen
No 21: Umuhoza Simbi Fanique
No 22: Umutoni Yvonne
No 23: Shimwa Guelda
No 24: Umutesi Winnie
No 25: Mukunde Lourette
No 26: Kalimpinya Queen
Tubibutse ko tariki 04 Gashyantare 2017 hazaba ijonjora ry'abakobwa 15 (Pre-selection Top 15), igikorwa kizabera i Remera kuri Petit stade, abakobwa 15 bazaba batoranijwe nibo bazahita bajyanwa muri ‘Boot camp’ i Nyamata muri Golden Tulip aho bazaba bari kuva tariki ya 12 Gashyantare kugeza kuri 24 z’uko kwezi, nyuma kuri 25/02/2017 habe umuhango mukuru (Grand Finale), aho nyampinga w’u Rwanda 2017 azarara amenyekanye muri iryo joro mu birori bizabera mu ihema rya Camp Kigali.
REBA ABAKOBWA UKO BAHAGARARIYE INTARA N'UMUJYI WA KIGALI:
AMAJYARUGURU:AMAJYEPFO:UBURENGERAZUBA:IBURASIRAZUBA:UMUJYI WA KIGALI
AMAJYARUGURU
TANGA IGITECYEREZO