RFL
Kigali

Miss Rusizi Umutesi Teta wifuza kuzaba Miss Rwanda 2017 yaje mu ndege gutembera i Kigali nk'igihembo yahawe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/05/2016 17:05
6


Nyuma yo gutsindira ikamba rya Nyampinga w’Akarere ka Rusizi, Miss Umutesi Afsa Teta ufite indoto zo kuzaba Miss Rwanda 2017,yazanywe muri Kigali na RwandAir muri gahunda yo gutembera umujyi wa Kigali nka kimwe mu bihembo yemerewe ubwo yatsindiraga kuba Miss Rusizi 2016.



Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2016 ahagana isaa tanu n’iminota 50 z’amanywa nibwo Miss Umutesi Afsa yafashe indege ya RwandAir imuzana i Kigali. Saa Sita z’amanywa zirenzeho imitona 20, nibwo yageze i Kanombe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali. Mu kuza kwe, Miss Teta yaje wenyine nta wundi muntu bari kumwe mu gihe mu bihembo yari yemerewe yari harimo ko abishatse yashaka undi muntu yihitiyemo bakazana i Kigali.

Miss Umutesi Afsa Teta

Miss Umutesi Teta yahagurutse i Rusizi ari wenyine

Nyuma yo kugera muri Kigali, Miss Umutesi Afsa, ku mugoroba w’uyu wa gatanu tariki 20 Gicurasi yaje kujya Kimironko mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igikorwa cyateguwe n’umuryango AVEGA Agahoza w’abapfakazi ba Jenoside,hatumirwa abantu batandukanye barimo na ba Nyampinga batandukanye.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Miss Umutesi Teta yadutangarije ko azamara icyumweru kimwe muri Kigali akazabona gusubira i Rusizi. Mu minsi 7 azamara mu mujyi wa Kigali, yavuze ko azajya mu duce dutandukanye tw’umujyi ndetse akaba ashaka no kuzagirana ikiganiro na Miss Rwanda Mutesi Jolly. Miss Teta Afsa yagize ati:

Nageze i Kigali ku wa gatanu ku manywa saa tanu n’iminota 20, nzamara icyumweru muri Kigali, nzajya ahantu hatandukanye hakomeye. Nshobora kuzajya muri MINISPOC nkajya kwisabira uburyo twajya twikorera siporo i Cyangugu, tukabyitabira, bikaguka cyane. Ndateganya guhura na Miss Mutesi Jolly tukazaganira ku bintu bitandukanye.

Miss Umutesi Afsa TetaKuwa gatanu Saa tanu n'igice nibwo Miss Umutesi Teta yahagurutse i Rusizi aza i Kigali muri RwandAair

Kuwa 14 Gashyantare 2016 nibwo Umutesi Teta wari uhagarariye umurenge wa Kamembe yambitswe ikamba rya Miss Rusizi mu muhango wabereye kuri Rubavu Motel mu Mujyi wa Rusizi. Bimwe mu bihembo yemerewe na Hapa Media Center yateguye iki gikorwa, harimo no gutemberezwa mu mujyi wa Kigali.

Miss Umutesi Teta afite indoto zo kuzaba Miss Rwanda

Nyuma yo gutorerwa kuba Nyampinga wa Rusizi, mu kiganiro yagiranye na Inayrwanda.com, Miss Umutesi Afsa Teta yadutangarije ko mu nzozi afite harimo kuzaba Miss Rwanda 2017. Yagize ati “Birumvikana nyuma ya Nyampinga w’u Rwanda 2016,nzajya mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017. Ni byinshi cyane nazakora (mbaye Miss Rwanda 2017),abantu babimenya nahageze.”


Miss Umutesi Afsa Teta Nyampinga w'Akarere ka Rusizi umwaka wa 2016


Mbere yo kuba Miss Rusizi,yabaye Miss Kamembe,umurenge akomokamo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Abc7 years ago
    Ayo makanzu yadunsishijemo se??? Ubwo yarari comfortable? Lmao
  • 7 years ago
    Kwirarira, kwiyemera nibyo byishe iki gihugu. Jye mpora nibaza icyo ibi bintu bimaze
  • 7 years ago
    Turamwishimiye Nyampinga wacu kandi tumuri inyuma
  • B Bro Justin7 years ago
    Keep it up young Lady!!
  • KIKI7 years ago
    congs Miss! keep move forward!
  • masunzu7 years ago
    Ibi ni sawa ariko abategura iki gikorwa cyo gutora nyampinga mu karere ka rusizi bakeneye ubufasha buhagije bwaba ubwa aka karere ndetse na za minisiteri zitandukanye kugira ngo imitegurire nibihembo bya banyampinga byiyongere!.





Inyarwanda BACKGROUND