RFL
Kigali

Miss Rusizi, Umutesi Afsa Teta utaravuzweho rumwe afite indoto zo kuzaba Miss Rwanda 2017

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/02/2016 11:24
5


Miss Umutesi Afsa Teta uherutse gutsindira ikamba rya Nyampinga w’Akarere ka Rusizi, mu ndoto ze afite mu bijyanye n’amarushanwa y’ubwiza, yifuza kuzaba Miss Rwanda 2017. Miss Teta Afsa yiteguye kuzahatanira iryo kamba umwaka utaha.



Tariki ya 14 Gashyantare 2016 nibwo Umutesi Afsa Teta w’imyaka 19 y’amavuko wari uhagarariye umurenge wa Kamembe muri Miss Rusizi, yambitswe ikamba rya Nyampinga w’Akarere ka Rusizi mu muhango wabereye kuri Rubavu Motel mu mujyi wa Rusizi ukitabirwa n'imirenge 18 yo muri ako karere.

Iryo kamba rya Nyampinga w’Akarere ka Rusizi yaritwaye nyuma y’iminsi atorewe kuba Miss Kamembe (Umurenge wa Kamembe), benshi bakamuha amahirwe yo kuzagera kuzagera kure mu marushanwa y’ubwiza bitewe n’uburanga bwe n’ubuhaga bwe. Miss Rusizi yabaye Umutesi Teta, ibisonga bye biba: Uzayisenga Dorcella na Nyiranshimiyimana Madine baturutse mu murenge wa Bugarama.

Miss Umutesi Afsa Teta warangije amashuri yisumbuye mu Ishuri rya Lycée de Ruhango(i Gitarama) mu bijyanye n’icungamutungo (Comptabilite) yambitswe ikamba rya Miss Rusizi asimbuye Miss Kamanyana Salim wari urimaranye imyaka 5 dore ko yatowe mu mwaka wa 2010.

Miss Umutesi Afsa Teta Nyampinga w'Akarere ka Rusizi/Ifoto-Nelson

Miss Umutesi Afsa Teta akimara gutangazwa ko ariwe ubaye Miss Rusizi, hari bamwe batanyuzwe no gutsinda kwe bavuga ko bamwibiye amanota bashingiye ku kuba hari ibibazo byoroshye yabajijwe ngo bikamunanira kandi bigasubizwa n’abandi bakobwa bari bahatanye muri iryo rushanwa, cyane cyane Miss Bugarama Nyirambarushimana Esther, gusa we akavuga ko bamwibye kubera ko ari muto mu myaka.

Bimwe mu byo Miss Umutesi Afsa ashinjwa kuba atarabashije kubisubiza, yabajijwe n’akanama nkemurampaka, harimo izina ry’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ndetse ngo yanayobewe izina rya Minisitiri w’Intebe. Ku ruhande rw’abateguye iryo rushanwa, abo muri Hapa Media Centre, batangaje ko nta kubogama kwabayeho mu gutoranya Miss Umutesi nka Miss Rusizi kuko n’ubusanzwe ngo nta muntu ushobora kwishimirwa na bose.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Inyarwanda.com, Miss Umutesi Afsa Teta yavuze ko atatunguwe no kuba Miss Rusizi kuko n’ubundi yari afite icyizere muri we ko azatsinda iryo rushanwa, kuko yabiharaniye cyane. Ku bantu bavuze ko bamwibiye kuko ngo atari akwiye iryo kamba, Miss Umutesi yavuze ko ari ibinyoma kuko  abantu batanze amanota ngo nta numwe yari azimo. Yagize ati

Ntabwo nigeze ntungurwa kuko niyumvishaga ko ndi bubikore kuko nari mfite ikizere gihagije.Abavuga ibyo byose ntacyo byari bitwaye kuko hari icyo nashakaga. Njye nashakaga gutsinda kuko nagombaga kubiharanira kandi ni nako byagenze. Naho kuvuga ngo barambereye, ibyo byose ni ukubeshya kuko nta muntu numwe nari nzi mu bambajije ngo arembera, ubundi ubera uwo uzi ufite n’impamvu ubikoze. Miss Umutesi Afsa Teta

Miss Umutesi Afsa Teta

Miss Umutesi Afsa Teta wifuza kuba Miss Rwanda 2017

N’ubwo yari afite icyizere cyo kuzaba Miss Rusizi, akaza kubigeraho, Miss Umutesi Afsa Teta yatangaje ko yishimiye cyane kwambikwa iryo kamba bitewe n’uko hari abandi benshi yari ahanganye nabo batabashije kubona ayo mahirwe. Ati”Ntabwo nabura kwishima kuko hari abo twahanganye ariko batabonye ayo mahirwe,rero nagombaga kwishima kandi cyane”

Nyampinga w’Akarere ka Rusizi, Miss Umutesi Afsa Teta yahembwe kuzatemberezwa i Kigali muri Rwandair Kamembe- Kigali ari kumwe n’umukunzi we. Abajijwe uko yakiriye icyo gihembo yahawe, ndetse n’uduce yaba afitiye amatsiko two muri Kigali, mu gisubizo yaduhaye wumvaga asa nk’utarabyishimiye cyane kuko yavuze ko atari ubwa mbere azaba aje I Kigali ndetse akaba anahafite umuryango.

Kigali ntabwo ari ubwa mbere nzaba mpageze, ari ubwa mbere birumvikana naba mfite amatsiko ariko si ubwa mbere kuko mpafite na Family (umuryango). Miss Umutesi Afsa Teta

Nyuma yo gutangariza Inyarwanda.com ko afite gahunda yo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2017, abajijwe agashya yazakora aramutse ageze kuri izo ndoto ze, Miss Afsa Umutesi Teta, yavuze ko afite imishinga myinshi cyane yazakora, gusa ngo abanyarwanda bazabimenya yahageze. Yagize ati:

Birumvikana nyuma ya Nyampinga w’u Rwanda 2016,nzajya mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017. Ni byinshi cyane nazakora (aramutse abaye Miss Rwanda 2017), abantu babimenya nahageze.

Nyampinga w'Akarere ka Rusizi,Miss Umutesi Teta(wambaye umutuku) hamwe n'ibisonga bye

JPEG - 99.4 kb


Hano Umutesi Teta yari yabaye Miss Kamembe abona amahirwe yo guhagararira uyu Murenge muri Miss Rusizi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Umurengwe uri muri iki gihugu, nkibi bintu abantu babasaza basigaye birirwamo nibiki
  • ohh8 years ago
    erega ntago bakurikiza ubwenge bakurikiza ubwiza! niyo waba urinka baaa uri mwiza bagutora. ubona utari mwiza bihagije ngo uzu ubwenge bayi reka uzarebe kwizera ngo yabaye uwambere ntawe uzamutora pe
  • X8 years ago
    Ntaho nkuzi ngo ndagusebya ariko narimpibereye your skills is too much very poor , nkubonnye ugeze muri miss Rwanda na menya ikigihugu gifite ikibazo gikomeye!
  • RICK JP8 years ago
    burya ukuri niko kwambere ikinyoma ntaho kigeza umuntu gusa ukuri kurahari mwese mwarakoze gutanga ibitekerezo gusa bizahoreho i RUSIZI kutora Miss gusa bakosora ibitaragenze neza
  • M.K8 years ago
    Namugira inama yo kwigumira i Rusizi nyine niho yajya atsinda.





Inyarwanda BACKGROUND