Nyampinga w’akarere ka Rusizi, Umutesi Afsa Teta amaze iminsi irindwi aryoshya muri Kigali nk’igihembo yahawe nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rusizi. Uyu mukobwa arahamagarira abashobora kugana Rusizi kuko naho hakorerwa ubucuruzi bubyara inyungu.
Mu ijoro ry’uyu wa Gatanu,ubwo abenshi basusurutswaga n’ibyamamare nka Mani Martin na Michael Ouma (Myko Ouma) umuhanga mu gucuranga gitari mu gitaramo cyaberaga muri Serena Hotel i Kigali,Nyampinga wa Rusizi n’umusore wari amuherekeje baranzwe n’ibyishimo bidasanzwe bakanyuza bagatwenga.
Miss Umutesi Afsa Teta ufite imyaka 19 y’amavuko wegukanye ikamba rya Miss Rusizi tariki ya 14 Gashyantare 2016 agahembwa itike y’indege ya Rwandair Kamembe- Kigali no kwambikwa n’iduka ridoda imyenda ryo mu Murenge wa Kamembe,iri joro ryakeye n’uwari amuherekeje ryababereye ubuki.
Uyu Nyampinga umaze icyumweru mu mujyi wa Kigali ariko akaba yemeje ko yakatishije iyazindutse uyu munsi igomba kumusubiza Rusizi,umunyamakuru ashyenga yamubajije niba umusore bari kumwe ariwe mukunzi we, Miss Afsa aseka cyane abihakana yivuye inyuma.Ati: Ni umuntu usanzwe w’inshuti si umukunzi wanjye.
Uyu niwe musore wasohokanye na Miss Afsa Teta
Abajijwe uko yakiriye igitaramo yitabiriye yavuze ko Kigali yamuryoheye kurusha aho yagenze hose aboneraho no gusaba abashoramari kugenderera Rusizi bakirebera ibyiza nyaburanga bihatatse anabasaba kuhashora imari kuko bakwunguka.
Ni ukuri nishimye kandi nawe urabibona.Ni koko akarere ka Rusizi karashimishije ariko si nka Kigali kuko ntashye numva ntabishaka ariko bidatinze Rusizi nayo iraba ishyushye muri byose nk’uko Kigali ihagaze.
Nyampinga wa Rusizi
Umutesi Afsa Teta yasoje ikiganiro ashimangira ko atazahwema gukangurira abakobwa bagenzi be abashishikariza guharanira iterambere ariko ngo icyo yifuza kugeraho mu gihe kiri imbere ni ukuzahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.
Abdou Bronze
TANGA IGITECYEREZO