RFL
Kigali

Miss Rusizi Afsa Teta umaze iminsi 7 i Kigali yagize icyo yisabira abashoramari baho

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/05/2016 9:56
8


Nyampinga w’akarere ka Rusizi, Umutesi Afsa Teta amaze iminsi irindwi aryoshya muri Kigali nk’igihembo yahawe nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rusizi. Uyu mukobwa arahamagarira abashobora kugana Rusizi kuko naho hakorerwa ubucuruzi bubyara inyungu.



Mu ijoro ry’uyu wa Gatanu,ubwo abenshi basusurutswaga n’ibyamamare nka Mani Martin na Michael Ouma (Myko Ouma) umuhanga mu gucuranga gitari mu gitaramo cyaberaga muri Serena Hotel i Kigali,Nyampinga wa Rusizi n’umusore wari amuherekeje baranzwe n’ibyishimo bidasanzwe bakanyuza bagatwenga.

Miss Rusizi

Miss Umutesi Afsa Teta ufite imyaka 19 y’amavuko wegukanye ikamba  rya Miss Rusizi tariki ya 14 Gashyantare 2016 agahembwa itike y’indege ya Rwandair Kamembe- Kigali no kwambikwa n’iduka ridoda imyenda ryo mu Murenge wa Kamembe,iri joro  ryakeye n’uwari amuherekeje ryababereye ubuki.

Uyu Nyampinga umaze icyumweru mu mujyi wa Kigali ariko akaba yemeje ko yakatishije iyazindutse uyu munsi igomba kumusubiza Rusizi,umunyamakuru ashyenga yamubajije niba umusore bari kumwe ariwe mukunzi we, Miss Afsa aseka cyane abihakana yivuye inyuma.Ati: Ni umuntu usanzwe w’inshuti si umukunzi wanjye.

Miss Umutesi Afsa Teta

Uyu niwe musore wasohokanye na Miss Afsa Teta

Abajijwe uko yakiriye igitaramo yitabiriye yavuze ko Kigali yamuryoheye kurusha aho yagenze hose aboneraho  no gusaba abashoramari kugenderera Rusizi bakirebera ibyiza nyaburanga bihatatse anabasaba kuhashora imari kuko bakwunguka.

Ni ukuri nishimye kandi nawe urabibona.Ni koko akarere ka Rusizi karashimishije ariko si nka Kigali kuko ntashye numva ntabishaka ariko bidatinze Rusizi nayo iraba ishyushye muri byose nk’uko Kigali ihagaze.

Miss Umutesi Afsa TetaMiss Umutesi Afsa Teta

Nyampinga wa Rusizi
Umutesi Afsa Teta  yasoje ikiganiro ashimangira ko atazahwema gukangurira abakobwa bagenzi be abashishikariza guharanira iterambere ariko ngo icyo yifuza kugeraho mu gihe kiri imbere ni ukuzahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Abdou Bronze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Arheee ibi bintu bintera iseseme
  • twin7 years ago
    Rusizi Nikure kbss.urabona iyo saha wambaye. umusatsi hahahahahh
  • hhh7 years ago
    None c yaje n'indege akaba ari busubireyo na Bus? Mbega Rwandair!!!
  • patrick7 years ago
    wasanga atahanye inda akuye kigali nonese icyumweru cyose ararana numusore urumva byoroshye koko cyera umukobwa yajyaga ahantu agaherekezwa numukobwa mugenziwe none abubu baherekezwa nabagabo cyangwase abasore babasambanya birababaje kumva imyaka 19 gusa agendana umugabo
  • habiyambere hussen7 years ago
    ibiturabirambiwe byokwiyandikaho inkuru kugirango bube aba star mujye mutubwira amakuru yabantu bazwi nimukatubwire yabantubose babonetse please.
  • DIANNE7 years ago
    Mana weee.uyu ni miss?afite imyaka ingahe koko?mbega isaha yambaye,ndebera agakomo se yambariye ku isaha?usebeje ABASHI KABISA.wiyambariye gikongowoman,kuba mwiza byo ntabyo utwaye;ariko manager wawe akwiye kukwigisha kwambara.rwOse ngusabiye ko bakuba hafi,kandi wirinde abasore bataza ku viola.hahaaaa
  • 7 years ago
    Uyu ni miss?rwose ntacyo atwaye.gusa bakwigishe kwambara ,nkiyo saha wambaranye n'agakomo urabonako bitajyanye,impeta nazo wapi;manager wawe agufashe kandi akwigishe kwambara.dore wiyambariye GIKONGOWOMAN.wirinde abasore batazaku viola.
  • 7 years ago
    haaaaaa mwinsetsa.





Inyarwanda BACKGROUND