RFL
Kigali

Miss Neema Umwali yatangiye ubushabitsi bwe nta n’igiceri cya 20 ashoye, ubu amaze kugira aho akorera, anafite indoto z’uruganda

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:14/05/2015 9:40
4


Miss Neema Umwali wabaye nyampinga wa kaminuza w’icyahoze ari KIE mu mwaka wa 2012 ndetse akaba yarahagarariye u Rwanda mu marushanwa atandukanye y’ubwiza, aho aheruka muri Pologne, aho akaba yaranahavuye ahakuye igitekezo cy’umushinga kuri ubu umaze kumuha itangiro ryo kwiteza imbere.



Uyu mukobwa urimo ugira inama urubyiruko bagenzi be ko bakwiye kuvana amaboko mu mifuka bagakoresha imbaraga n’ubwenge bwabo, avuga ko nyuma yo gutangirira ku bushake bwo guhanga udushya, agatangira nta mafaranga, igishoro cye ari ubushake no kwigirira icyizere, mu mezi ane gusa Miss Neema amaze kugera ku rwego rushimishije aho afite kompanyi ye bwite y’imideli n’ubugeni ya ‘Wood habitat ‘, akaba anafite indoto zo kuzagera ku ruganda rwa mbere mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba abinyujije mu kubyaza umusaruro ibintu bitandukanye by'imbere mu gihugu, agakoresha katalogi nziza ku buryo aba afite design zimwe nk'izituruka i Burayi.

Miss Neema

Iyi myenda yarayishimiye, agarutse i Kigali yerekeza i Musanze ku muturage w'umunyabugeni wayikoze, batangira gukorana utuntu duto duto, ubu tumaze kubyara inyungu

Ubwo yari yitabiriye amarushanwa ya Miss Supranational 2014 muri Pologne ahagarariye u Rwanda, ngo yambaye imyambaro itandukanye ariko ntazibagirwa umunsi yari yambaye imyenda ikoze mu birere by’insina. Iyi myenda ikaba yaraje gutungura ndetse itangaza abanyamahanga bose bari bahuriye muri iri rushanwa.

Miss Neema

Miss Neema ubu amaze gufungura ibiro bye bwite bibonekamo ibikorwa bitandukanye akora, byiganjemo ibikoresho byo mu nzu n'imitako ndetse ngo ashobora no gukora imideli itandukanye y'imyambaro

Aha niho yahise abonako aramutse ashyize ingufu mu kubyaza umusaruro zimwe muri design gakondo zo mu Rwanda, akazihuza nizisanzwe zigaragara bishobora kumubyarira umusaruro, maze agaruka i Kigali yiyemeje gutangira umushinga wo gukora ibintu bitandukanye by’imideli n’ubugeni mu bikoresho gakondo bitandukanye birimo imbaho, ibirere n’ibindi.

Ati “ Igitekerezo cyaje maze kubona ko abantu benshi cyane cyane urubyiruko duhangayikishijwe no kubona akazi kuko katakiboneka nyamara turebye neza twasanga twifitemo imbaraga ndetse n’ubwenge bubasha kugira ikintu kizima twigezaho mugihe tubyitayeho. Njyewe ubwo nitabiraga amarushanwa ya Miss Supranational baje kwishimira imyenda nari nambaye ikoze mu birere mpita mbibona nk’ibintu by’umwihariko wacu nshobora kwitaho bikaba byamfasha kwihangira imirimo.”

Miss Neema

Miss Neema

Miss Neema

Ibi ni bimwe mu byo usanga muri Wood habitat ya Miss Neema Umwali. Uyu mukobwa atanga design ubundi agafatanya n'abandi bakozi bake batangiranye gukora ibintu nk'ibi

Uyu mukobwa avuga ko yatangiriye ku busa, amara amezi abiri ashugurika ariko ubu amaze kubona ahantu akorera heza mu mujyi wa Kigali kandi ngo ubucuruzi bwe buratera imbere umunsi k’uwundi.

Ati “ Yego ntabwo byoroshye pe gutangira ikintu ngo gihite kigera aho ubishaka ariko iyo uzi neza icyo ugamije kandi ukirinda gucika intege byanze bikunze ubigeraho. Rero nkanjye sinavuga ko hari amafaranga ahagije natangiriyeho, ahubwo natangiriye kuri commande nahawe na bantu bitewe nuko nagerageje kubereka ko mfite ubushobozi bwo kuba nabakorera ibintu byiza mugihe bampaye amafaranga yabo make cyane.”

Akomeza agira ati “ Natangiye nkoresha mu Gakinjiro ko ku Gisozi, nkareba abantu  bakora neza nkaba nabaha bakankorera utuntu duke ariko arinjye wizaniye design, bityo abantu bagenda banyizera bamwe bandangira abandi kugeza ubwo noneho ngeze aho kugira abantu banjye kandi babizi gukora neza biheraho ndakomeza. Ubu maze amezi ane kandi mfite icyizere cyo kuzagera kuri byinshi.”

Miss Neema

Miss Neema Umwali ubu anashushanya imyambaro

Mu butumwa yageneye urubyiruko, Miss Neema Umwali abereka ko bagomba gushirika ubute kandi bakiga kubyaza umusaruro utuntu duto cyane.

Ati “ Rero hari bamwe banga gutangira ngo ntiwatangira udafite amafaranga ahagije, ariko nta na rimwe amafaranga tujya tuyabona nkuko dushaka, icya ngombwa ni ugufata icyemezo cyo gutangira. Kugirango mbe nagera kuri ibi, ni uko bwa mbere nabanje kumva ko namaze gukura ntakiri umwana wo gusaba ababyeyi ahubwo ngomba gushiramo imbaraga kugirango nzamure umuryango wanjye n’igihugu muri rusange ndetse no kwerekana ko abanyarwanda hari icyo twageraho kuko urebye mu bintu byinshi nkora usanga design zimwe arizo hanze kuko na benshi usanga badapfa kwemera ko ibyo bintu bikorerwa mu Rwanda. Icyo ngambiriye ni ukugera ku kintu gikomeye nk’uruganda kandi nziko nzabigeraho n’ubwo bitoroshye”

Reba bimwe mubyo usanga kwa Miss Neema Umwali, urugero rwiza rw'umukobwa muto urimo kwiteza imbere

Miss Neema

Miss Neema Umwali na kompanyi ye bakorera mu mujyi ahateganye na Ecole Belge

Miss Neema

Miss Neema

Miss Neema

Miss Neema

Miss Neema

Miss Neema

Miss Neema

Miss Neema

Miss Neema

Miss Neema

Miss Neema

Miss Neema

Miss Neema

Miss Neema

Miss Neema Umwali avuga ko yatangiye, nta mafaranga na make afite, uretse icyizere yagirirwaga n'abantu bakamuha commande yibyo bashaka mu mafaranga make akabikora akabibazanira bakabyishimira bakagenda bamurangira abandi.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hirwa Aime democratie8 years ago
    Mwari wacu njya mbere kdi Imana igumye ibigufashem o kdi ube icyitegererezo cyabandi.Be courage
  • Nshogozabahizi8 years ago
    Ufite igitekerezo kiza. Inama nakugira ni ukugana social media. Kuko hari igihe urubyiruko rugira igitekerezo kiza ariko publicite ntitume batera imbere. Ushobora gufungura page yawe kuri facebook, instagram na twitter. Bibaye byiza na website. Hari abanyarwanda na banyamahanga baza gutemberera mu Rwanda ugasanga barababariza adresse yaho mukorera. Byajya biborohereza bakaza bazi ibyo baje kugura. Biruseho wajya ushyiraho ibiciro kuburyo nabanyamahanga bakwizera. Urugero: abanya burayi naba nyamerika ntibamenyereye guciririkanya ibiciro. Ushyize ibiciro kuri website, bajya babitumizaho. Muri iyo marketing wagerageza ukiga gukora ibintu bitaremeye. Nku umuntu ashobora gukunda umutako wo murubaho akagusaba ko umwoherereza mu i posita. Ukoze murubaho rutaremereye ntibyajya biguhenda kubyohereza mumahanga. Ikindi ushobora gushaka contacts naza diaspora zikagukorera advertisement. Mu mwaka umwe wajya ujya gutembera mu mahanga ureba aho ibikorwa byawe bigeze. Murakoze.
  • 8 years ago
    courrage ndabona unacyeye
  • 8 years ago
    woww Ni byiza cyane courage





Inyarwanda BACKGROUND