RFL
Kigali

Miss na Mister Elegancy Rwanda 2018 bahembwe gutemberezwa i Mombasa amaso yaheze mu kirere

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/10/2018 14:17
1


Mister Elegancy Rwanda 2018, Niyirora Divic, avuga we na Miss Elegancy Rwanda 2018, Mukangwije Rosine baheze mu gihirahiro nyuma y’uko bagomba kujya kuruhukira i Mombasa nk’uko babisezeranyijwe ariko kugeza ubu bikaba bitarakorwa.



Mu marushanwa yahatanagamo abagera kuri 20, abakobwa 10 n’abasore 10, Rosine Mukangwije na Nshongore Divique nibo bahize abandi umwe aba Nyampinga undi aba Rudasumbwa mu bijyanye n’ubusirimu mu Rwanda muri 2018. Ni amarushanwa yabaye mu ijoro ryo ku wa 09 Nzeli 2018.

Mu bihembo bemerewe harimo no gutemberezwa i Mombasa, Ukwezi n’iminsi mike irirenze, hibazwa icyabuze ngo uyu musore n’inkumi bajye kuruhukira muri Kenya nk’uko babisezeranyijwe.

Rosine Mukangwije na Niyirora Nshongore Divique nibo Miss na Mr Elegancy 2018-VIDEO

Nyampinga na Rudasumbwa bemerewe itike y’indege yo gutemberera i Mombasa ariko amaso yaheze mu kirere

Mister Elegancy Rwanda 2018, Niyirora Shongore Divic yabwiye INYARWANDA ko yaheze mu gihirahiro bitewe n’uko uwo agerageje kuvugisha wese amubwira ibye. Ikindi ngo abona abategura irushanwa rya Miss&Mister Elegancy Rwanda 2018 badahuza neza n’umuterankunga, Royal FM, ari nawe uzabishyurira kujya i Mombasa.

Yagize ati “…Mana yanjye, ibyabo ntiwamenya… Bamwe baravuga ngo turagenda ‘week-end’ ishize, abandi bakavuga ngo tugende ‘week-end’ ije, ngo baracyashaka hoteli, amatike, ibintu nk’ibyo.” Yavuze ko ubwo amarushanwa yasozwaga, babwiwe ko nka nyuma y’icyumweru bibiri bazahita berekeza i Mombasa, ariko ngo amezi hafi abiri arasatira bataragenda.

Yavuze ko ibyo abona ari uko Uwamahoro Claudette watangije amarushanwa ya Miss&Mr Elegancy Rwanda, atumvikana neza n’ubuyobozi bwa Royal Fm bwemeye kuzabajyana i Mombasa. Ati “Claudette nta ‘communication’ afitanye n’abariya baterankunga ba ‘Royal Fm’. Kandi byose bica kuri Emmalito ntabwo bumvikana rero.” Ngo ahora yumva bavuga ngo, umuyobozi wa Royal Fm yagiye kwishyura amatike y’indege, icyumweru kigashira. Akongera kumva bavuga y’uko amatike y’indege ya Rwandair yashize.

Niyirora yavuze kandi ko icyumweru nigishira azegera abategura Miss&Mister Elegancy 2018, akabasa kumubwiza ukuri, kuko ngo hashize igihe babizeza kugenda bagaheba. Ngo we na Miss Elegancy Rwanda 2018, baravugana ariko ngo bahurira ku kuba uwo babajije wese ababwira ko bagiye ‘gushaka hoteli bazaruhukiramo’.

Murenzi Emma [Emmalito] uri mu kanama gategura iri rushanwa rya Miss&Mister Elegancy 2018, yavuze ko kujyana Niyirora na Rosine i Mombasa bikiri muri ‘process’. Yavuze ko amatike y’indege yabonetse, ahubwo ko ubuyobozi bwa Miss&Mister Elegancy bitewe n’uko batazajyana nabo, basabye umuterankunga gushakira aho Miss na Mister bazaba ariko bagashaka n’umuntu uzabitaho ubwo bazaba bari i Mombasa.

Yagize ati “Ni ukuvuga ngo, amatike bari bayababoneye. Ahubwo kubera y’uko bagomba kwakirwa, mbese ubuyobozi bwa Miss&Mister Elegancy Rwanda ntabwo buzajyana na bo. Rero ntabwo wafata umwana ngo umwohereze udafite uburyo yakirwamo, adafite umuntu umukurikirana hari ya. Niyo mpamvu rero bari bavuze ko bashakira ahantu baba, bakareba n’umuntu uzajya ubitaho.”  

Ni imvugo, Emmalito ahuza na  Clarisse Uwamahoro,Umuyobozi wungirije w’iri rushanwa. Yavuze ko abaterankunga babo aribo ‘Royal Fm’ bamaze kubona amatike y’indege na hoteli, ariko koko babasabye y’uko babashakira n’umuntu uzabitaho (Miss&Mister) ubwo bazaba bari i Mombasa.

Emmalito anavuga ko bigenze neza, mu Ugushyingo, uyu mwaka aribwo Miss Elegancy Rwanda 2018 na Mister Elegancy Rwanda 2018 bakereza i Mombasa muri Kenya, bagomba kumarayo iminsi ibiri batemberezwa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa 3o Kanama 2018 Ubuyobozi bwa Miss&Mister Elegancy Rwanda, bwari bwatangaje ko umukobwa n’umusore b’ibishongore (Miss&Mister Elegancy) bazegukana ikamba bazahembwa kujyanwa i Mombasa, bakanashyigikirwa mu mishinga yabo.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS & MISTER ELEGANCY 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • beni5 years ago
    uwo mukobwa ntabu miss bumurimo,miss utagira ikinyabufpura abaho ?ntandanga gaciro agira ibindabivuga aherutse gutuka mukase turumirwa twibaza niba arumukobwa twifata kumunwa ,nonone ni miss wabatukanyi nabashizi bisoni,a





Inyarwanda BACKGROUND