RFL
Kigali

Miss Mutoni Jane niwe uzahagararira u Rwanda muri Miss Heritage Global 2016

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/07/2016 12:50
3


Miss Mutoni Jane wabaye miss hertage 2016 mu Rwanda yamaze guhabwa amahirwe yo guhatanira iri kamba ku rwego rw’Isi muri uyu mwaka wa 2016, iri rushanwa rikaba riteganyijwe kubera mu gihugu cya Afurika y’epfo aho abakobwa bazava imihanda yose ku Isi bazaba bahatanira ikamba rya Miss Hertage Global 2016.



Iri rushanwa Miss Mutoni Jane agiye kwitabira riteganyijwe kuba mu kwezi ku Ugushyingo kuva tariki ya 11-20 muri uyu mwaka wa 2016. Mutoni Jane agiye kwitabira aya marushanwa nyuma y’igikorwa yakoze cyo kuzenguruka igihugu asura ahantu nyaburanga ndetse hafite aho hahuriye n’umuco wo mu Rwanda.

Miss Mutoni Jane agiye kwitabira iri rushanwa nyuma y’umwaka umwe ryitabiriwe na Miss Hertage 2015, Miss Joannah waje guhatana akabyitwaramo neza bituma aba uwa kane ku Isi hose. Kwegukana iri kamba nk’uwa kane biri no mubizatuma ajyana na Miss Mutoni Jane aho azaba ajyanye ikamba yegukanye.

Mutoni JaneMiss Mutoni Jane (iburyo) na Miss Joannah wari ucyuye igihe kuri Miss Hertage Rwanda 2015

Irushanwa rya Miss Hertage Global 2016 rigiye kuba hahatanirwa ikamba ryari risanganwe umunya Philippines Daziella Gange, wegukanye iri kamba mu mwaka wa 2015, icyo gihe Miss Joannah aza ku mwanya wa kane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Undi wiyongereye mundaya ruharwa
  • katy7 years ago
    Hhhhhhhhhhhh noneho uyuwe aranyishe
  • 7 years ago
    wowe witabantu ngo indaya nturinjajwa kweri banza witokore wangu urumwana mubi gusa





Inyarwanda BACKGROUND