RFL
Kigali

Miss Mutoni Balbine ushinja Kata irushanwa Miss Rwanda yeruye ko atazarisubiramo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/03/2016 18:48
49


Miss Mutoni Balbine w’imyaka 20 y’amavuko nyuma yo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda inshuro ebyiri zose akaribura, by’umwihariko ku nshuro iheruka akaba yaraviriyemo amaramasa mu gihe umwaka ushize yari yabaye igisonga cyane kane,kuri ubu yafashe umwanzuro wo kutazasubira muri iri rushanwa.



Mutoni Balbine wavuzwe cyane kurusha Mutesi Jolly nyuma ya Miss Rwanda 2016, ni muntu ki? 

Mutoni Balbine ni umwe mu bamaze kwitabira amarushanwa y’ubwiza inshuro nyinshi. Amarushanwa akomeye yabashije kwitabira harimo na Miss Rwanda ntabwo yahiriwe nayo kuko amaze imyaka ibiri ahatanira iri kamba ariko akaba yararibuze. Ku mbuga nkoranyambaga: Facebook, Twitter, Whats’App, niwe uri kuvugwa cyane kurusha na Miss Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016.

Miss Mutoni Balbine

Miss Mutoni Balbine wamamaye cyane nyuma ya Miss Rwanda 2016

Mu mwaka wa 2014 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, Mutoni Balbine yahataniye ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bigo by’amashuri yisumbuye (Miss High School 2014),birangira ari we wambitswe iryo ikamba, ariko kuri ubu rikaba ryambawe na Miss Irebe Natasha wiga muri FAWE. Iryo kamba Miss Balbine yambaye rya Miss High School, ryamubereye iturufu yamuteye kwigirira icyizere, ajya guhatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda muri 2015. 

balbine

Yabaye Nyampinga w'amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2014 

Mu mwaka ushize wa 2015, Mutoni Balbine yagiye mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda ryaje gutwarwa na Miss Kundwa Doriane. Icyo gihe Mutoni Balbine nawe ntiyaviriyemo aho kuko yabaye igisonga cya kane (4th Runner up) cya Miss Kundwa Doriane.

Miss Balbine

Yabaye igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2015

Yagiye muri Miss Rwanda 2016 yizeye gutwara ikamba atungurwa no kutaboneka muri 5 ba mbere

Mu irushanwa Miss Rwanda 2016, Mutoni Balbine yari mu bakobwa 15 bahataniraga iryo kamba, aho yari umwe mubari bahagarariye Intara y’Uburengerazuba, ariko ntiyasekerwa n’amahirwe dore ko atigeze aboneka no muri batanu ba mbere. Iryo kamba ryaje gutsindirwa na Miss Mutesi Jolly, aryambara asimbuye Miss Kundwa Doriane wari Miss Rwanda 2015.

Miss Balbine

Ntiyacitse intege yitabiriye Miss Rwanda 2016 nayo ntiyamuhira

Mutoni Balbine watashye nta kamba na rimwe abonye muri Miss Rwanda 2016, mu gihe umwaka ushize yari yabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda, gusezererwa kwe kwavugishije benshi na cyane ko hari abamuhaga amahirwe menshi yo kugera kure mu irushanwa ry’uyu mwaka bitewe n’uburambe afite muri iri rushanwa ariko batungurwa no kubona atabonetse no muri 5 ba mbere(Top 5). 

Miss Mutoni Balbine avuga ko muri Miss Rwanda harimo Kata

Miss Mutoni Balbine nawe hari icyo yatangaje nyuma yo gusezererwa aho yagaragaje ko yatunguwe no gusezererwa mu gihe yihaga amahirwe yo kugera kure. Kuri Facebook yatangarizwagaho amakuru ye ya buri munsi mu gihe cy'irushanwa rya Miss Rwanda 2016, mu gitondo cyo kuwa 28 Gashyantare 2016, Miss Balbine yatangaje ko yasezerewe muri Miss Rwanda 2016 ariko ko atazi neza kata byanyuzemo(amanyanga yakoreshejwe). Icyo gihe yabivuze muri aya magambo.

Mwaramutse neza nshuti zanjye mwese, mwarakoze kumba hafi n’ubwo ntamenye kata byaciyemo ngo mvemo, gusa muri ab’igiciro #Team Balbine

Miss Mutoni Balbine

Abinyujije kuri Instagram ye, nabwo Mutoni Balbine yashimiye abakunzi be bamubaye hafi mu rugendo rutamuhiriye rwa Miss Rwanda. Yavuze ko n’ubwo atigeze agira amahirwe yo kwambara iryo kamba, ngo ubuzima bugomba gukomeza.  Balbine yasabye  abakunzi be n’abamushyigikiye kurenza amaso ibyabaye, ahubwo bagatumbera imbere bagakomeza kumuba hafi mu mishinga yindi afite n’inzozi ze yifuza kugeraho kuko ahamya ko hari ikindi gika cyiza cy’inkuru ye kigiye kwandikwa mu gihe cya vuba. Nemeye Platini wo muri Dream Boys ni umwe mu bagize icyo bavuga akaba yaravuze ko Balbine akwiye kubahirwa ibyamubayeho. 

Miss Mutoni Balbine

Ubu nibwo butumwa Miss Balbine yatambukije kuri Instagram abwandika mu rurimi rw'icyongereza

Yafashe umwanzuro wo kutazasubira muri Miss Rwanda

Miss Mutoni Balbine uherutse gutangaza ko irushanwa Miss Rwanda ririmo kata nawe atarasobanukirwa neza, yatangarije itangazamakuru ko atazongera guhatana muri Miss Rwanda kuko ariwo mwanzuro ntakuka yamaze gufata. Uwo mwanzuro awutangaje nyuma yo kubwira abakunzi be ko hari indi mishinga myinshi kandi myiza ateganya gukora izandikwa mu gitabo cy’amateka ye.

Miss Balbine avuga ko hari imishinga myinshi myiza yiteguye gukora

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com,Miss Mutoni Balbine wumvaga yamaze gufata umwanzuro wo kutazasubira muri Miss Rwanda ariko akirinda kugira byinshi atangaza, yavuze ko kuri ubu nta bintu byinshi ashaka kubwira abanyamakuru ahubwo ko azabitangaza nyuma. Ku bijyanye na kata ashinja Miss Rwanda y'uyu mwaka, nabyo yirinze kugira byinshi abivugaho. 

Miss Mutoni Balbine yiteguye kuzatangaza byinshi kuri uyu mwanzuro we

Mu muhango wabaye kuwa 27 Gashyantare 2016 wo gutora Miss Rwanda 2016, nyuma y'aho Miss Mutoni Balbine atabashije kuboneka muri batanu ba mbere, benshi mu bakunzi be hari abazabiranywe n’uburakari, abandi agahinda karabica ndetse bivugwa ko hari n’abahise bataha ibirori nyirizina bitarangiye, muri bo hakaba ngo harimo n’umusore bivugwa ko bakundana(Boyfriend).Bamwe mu bakurikiranye iryo rushanwa ry'uyu mwaka hari abavuga ko byanyuze mu mucyo ariko hari n'abandi bahamya ko harimo ikimenyane.

Nta byera ngo de, Miss Rwanda 2016 ntabwo iri kuvugwaho rumwe

Mu nkuru yatambutse ku rubuga  Inyarwanda.com kuri uyu 1 Werurwe 2016, ivuga uburyo Miss Umuhoza Sharifa yakiriwe bidasanzwe n'abo mu ntara y'Amajyaruguru dore ko yari yabaye igisonga cya kane muri Miss Rwanda 2016, abatanze ibitekerezo kuri iyo nkuru babinyujije kuri Facebook y'umunyamakuru Mike Karangwa wari ukuriye akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2016, wari umaze kuyisangiza abakunzi be, hari bamwe beruye bavuga ko muri Miss Rwanda 2016 habayemo amanyanga,basaba ko hajya hakoreshwa ukuri.

Mike Karangwa yabasubije ko nta buriganya bwabayemo ahubwo ko mu irushanwa buri gihe habamo abatsinda n'abatsindwa kandi ko kutishimira ibyavuye mu matora ari ibintu bisanzwe icyangombwa akaba ari uko byanyuze mu mucyo. 

Miss Mutoni BalbineMiss Mutoni Balbine

 REBA HANO AMASHUSHO(VIDEO) Y'UMUHANGO WA NYUMA WO GUTORA MISS RWANDA 2016







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • francoise8 years ago
    Icyo navuga kuribingibi Mike nareke kuvuga ngo byanyuze mukuri kuko Mike ntaho yigeze yiga ibyo ku juge ibyaba Miss nikimwe nkatwe twarabikurikiranye rero cyane basubizaga twumva ubwiza natwe tuzikubureba rwose barabereye kandi ushyirwa mumajwi niweho Mike kandi niba warabikoze bagukurikirane kuko igihugu cyacu ntitwemera ruswa nahubundi ntibyanyuze mumucyo pe ese kuki mutibaza impamvu izindi tour zarangiye hatavuzwemo kata ubungubu ikaba ivuze!!!
  • kazungu8 years ago
    Sharifa niwe warikuba Miss rwose barabereye ijana kwijana naho Mike rwose abanu bose barimo kukugaya ikimbabaza nuko uhahira no muri hengeri akaba ariwe wagize uruhare mukurwanya sharifa birababaje nukuri
  • gahamanyi8 years ago
    iri rushanwa ntabwo ryanyura abantu kuko hari impamvu nyinshi:- ntamategeko abacamanza bagenderaho, bo bakora uko babyumva cyagwa babibona - ntakuburana ikibaye kirakirwa,abacamanza nti wababaza ngo miss ni muntuki. ibyo nabo ntibabizi.umwanzuro: ntakamaro nakamwe ka miss uretse ako kwitwarira cash .
  • MANIRAGABA zephilin8 years ago
    Umva miss jolie kbs turamaushyigikiye
  • hmmmm8 years ago
    Oya n uburyo bahoberanye nabyo ni ikibazo... hhaahaha sinari mpari nari nazindutse hhhhhh
  • kalisa8 years ago
    Mumbabarire bakozi bi Nyarwanda mbisabire ikinu muzashyireho inkuru yiriya photo Mike ahobera Miss ubundi buri mu Nyarwanda wese azisubiza!!!! Niba harabayemo kata cyangwa itarabayemo
  • puuuu8 years ago
    Mike we puuuu ninongera kukubona mu Ruhengeri wiyemera mu mugi zakubwira ububwa bwawe urwanye umwana wacu byaragaragariraga abanu bose kwa ariwe waribube Miss ngo nuko aruwo mubakene mucyaro ugatora uwo mubakire kuko tutasobanukiwe ninzira byanyuzemo nawe umwaka wose uzawumara ntamahoro ufite mu mutima wawe
  • tinna8 years ago
    Ariko irushanwa rya Miss Rwanda ntago ari Primus Gumaguma super star nubundi wakoze ikosa ryo gusubiramo
  • agasaro 8 years ago
    byaterwa Nicyo buriwese ubona yakwita miss. Miss Niki? nimuntuki? miss wamubona ute niba ushinjyura kubwiza ??? ahaaaaa uzahagarare kwarubangura wirebere abakobwa bahaca kukagoroba nusanga bariya twitirira ba miss ngo batowe tutibeshya uzambwire. bariya batora nibeza mubaba bitabiriye biriya ariko nibakabeshye ng nibeza my Rwanda!!!
  • salome8 years ago
    kata ntizabura byo! kuko dat gal batoye ntaruta balbine yewe ntiyamubera nigisonga cya 3 ndabivuze.
  • North West8 years ago
    Iyo uyu muhungu aba anyuza mu kuri we na mugenzi we baba baraje gu congratulating Miss Jolly kuri stage aho abantu bose bababona kuki bagiye guca inyuma?? Ese kuriya guhoberana bagaherayo bisobanura iki? Ukarebye kariya gahungu ni naka...bw.....a. Mumbabarire basomyi ariko burya n'ijisho riraduha kandi niryo psychologist wa mbere. Niko mubona that'is it. Balbine ihorere mama kandi ucishe make ntukomeze kuvuga byinshi. Sibyo? Buriya wasanga Imana hari impamvu igucisha ikamba hejuru. ko uvuga neza, ukaba useka neza baguhora iki? Icyo utazi baguhora wasanga aricyo cyanzu Imana irimo gukomeza kugucira!
  • Belva8 years ago
    Balbine nagabanye amagambo nubundi ajyayo ntawamuhamagaye kdi bijya no gutangira byaranengwaga yarabyumvise kuki atabiretse mbere?icyo mbona Jolly ntacyo abaye afite ubwenge ikindi aranitonda si nka balbine upostunga amafoto numuhungu ukagira ngo yambaye ubusa which is bad ikindi kdi si zhyashya naceceke nta miss wikirara ukenewe
  • 8 years ago
    Ahantu harimo Mike Karangwa ntihabura igiturire
  • jemuve8 years ago
    misi.komerezaho.sha
  • Ange8 years ago
    mwaramutse neza ! basomyi binyarwanda burya irushanwa rihora ari irushanwa buriwese burya aba ashobora gutsinda ! ariko njye nkibona aba bakobwa hari icyonatekereje mumutima wanjye nkukoburi wese agira abo aha amahirwe ! miss namubariraga muraba bakobwa bakurikira mutoni jane, mutesi jolly ,sharifa umuhoza ,tutibagiwe numwana mwiza kwizera peace! njyewe aba bose kurikije displine et intergence bashoboraga gutahana ikamba kdi ndumwe mubantu bakurikiranaga burimunsi amakuru yababakobwa ! plz balbine ntago uri mwiza wokurata kdi ntago urimubi wokujugunwa urumukobwa usanzwe cyane! kdi banjye babigisha nokunyurwa nibivuye mwirushanwa!
  • 8 years ago
    Balbine gabanya amagambo jolly arakijijwe kdi yubaha lmana Ducyeneye abazahesha urwanda ishema ntidukeneye abazatwandagaza uburara bwawe nabasore burazwi tuzarero kata ntahozitaba kdi mwese ntimwari gutorwa ahubwo nutikosora uzapfubusa kdi kuba Miss sibyo biza distenga your life, ahubwo wikomemeza kwiteranya nabanyarwanda ngo kata nawe uzazikore umwaka utaha
  • tiyi8 years ago
    yallah shariffa dis wihangane kbx yari woe arik kariya kab..wa kagahungu karabereye ngo uri akanya cyaro ra yiboneye abanyamugi nyine agukuzaho arik mana ibintu byabaye byagaragariye abantu njye nanubu sindiyumvisha ukuntu jolly bagiye kuvuga batanu bambere yahise aza imbere ntawumuhamagaye barangiza bakamuhamagara nyuma uhmmmmmm aha nzaba mbarirwa
  • Albert GAHIMA8 years ago
    The beauty is the eye of the beholder my friend. If Mike and his fellows don't see as a nice girl, you can't be Miss Rwanda. [ Miss Rwanda ni uwo uba watowe si ukuvuga ko ari we mwiza ]
  • Angel8 years ago
    Nifuje kugira icyo mvuga.Miss Rwanda igitangira mu Uburengerazuba mwibuke amagambo Mama Eminente yavuze yiyama abakobwa baba bagifite amakamba bishora mu ngeso z'ubusambanyi n'ubusinzi.Mutekereza ko yabwiraga nde by'umwihariko? Niba dukurikira neza, twese twabonye amafoto #Mutoni Balbine yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram ari kumwe n'umusore witwa Arsene bambaye essuie mains bigaragara Ko bavuye mu bwogero!! Ese mutekereza ko izo ari indangagaciro z'umunyarwandakazi wambaye ikamba?? Niba atanabizi, iriya Ni impamvu ikomeye yamubuza kwambara ikamba.Simbabujije gukora ibyo mushaka ariko namwe mujye mushyiramo ubwenge ba Miss mwe. Ikindi,#Mutoni Balbine ntiyabashije gusubiza neza ibibazo yabajijwe cyane cyane ku bijyanye n'imihindagurikire y'ikirere.Thx
  • Ludo8 years ago
    Binyuze muri Referendum kubera ubusabe bw'abaturage hemejwe ko ibyavuye mu matora ya miss Rwanda 2016 bisheshwe. Miss Doriane yongerewe ikiringo.





Inyarwanda BACKGROUND