RFL
Kigali

Miss Mutesi Jolly yamaganye amanyanga avugwa n’uwemeza ko yamufashije kubona ikamba rya Miss Rwanda

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:4/03/2016 18:09
58


Miss Rwanda 2016; Mutesi Jolly, yamaganiye kure ibyatangajwe n’umusore witwa Niyonzima Eliel uvuga ko yamufashije kubona ikamba rya Miss Rwanda 2016, agaragaza ko ibyo avuga nta kuri kurimo kandi bidafite ishingiro, ndetse ko ibi yabitewe n’uko yatsatse kumubera umujyanama undi akamubera ibamba.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Werurwe 2016, nibwo umusore witwa Niyonzima Eliel Sando yatangaje ko yafashije Miss Mutesi Jolly kubona ikamba rya Miss Rwanda, ndetse anerekana ko uburyo iri kamba ryatanzwe butaciye mu mucyo kuko abategura amarushanwa bari barateguye ko uyu mukobwa ari we uzambikwa ikamba.  Uyu musore uvuga ko yari umujyanama wa MissMutesi Jolly mu rugendo rwe rwose rwa Miss Rwanda 2016, avuga byinshi birimo kuba harabaye amanyanga mu itangwa ry’ikamba rya Miss Rwanda, ndetse akanavuga ko yabwiwe na nyina w’uyu mukobwa ko yicuza kuba umukobwa we yaragiye muri aya marushanwa.

Niyonzima Eliel Sando uvuga ko yafashije Miss Mutesi Jolly kubona ikamba rya Miss Rwanda 2016

Niyonzima Eliel Sando uvuga ko yafashije Miss Mutesi Jolly kubona ikamba rya Miss Rwanda 2016

Mu bindi avuga mu butumwa bwe burebure cyane, ashinja abateguye Miss Rwanda kuba baragaragaje amanota Miss Mutesi Jolly yagize mu kizamini cya Leta bakavuga menshi, aho batangaje 67 kandi yaragize amanota 52, ibi byose akabiheraho avuga ko bakoze ibintu bitanyuze mu mucyo. Anavuga kandi ko akanama nkemurampaka kari kazi neza ko uyu mukobwa ari we ugomba gutsinda.

Mu marushanwa ya Miss Rwanda, Mutesi Jolly yari ashyigikiwe na nyina

Mu marushanwa ya Miss Rwanda, Mutesi Jolly yari ashyigikiwe n'umubyeyi we

Nyuma yo kubona ubu butumwa, Mutesi Jolly nawe yagize icyo abivugaho, mu butumwa burebure yashyize ku mbuga nkoranyambaga akaba yasobanuye uburyo uyu musore Eliel yifuje kenshi kumubera umujyanama (manager) ntabimukundire, ndetse akanagenda amukurikirana aninjirira umuryango we abereka ko bakwiye kwitondera uzaba umujyanama we, ibi byose akaba yabivuye anavuga uko yamenyanye na Eliel.

kid

Ndatunguwe kandi ndababaye cyane, ariko nanone nshimishijwe n'uko menye ko urugendo natangiye nka Miss Rwanda rusaba gushikama no kwihangana, kuko intera yose umuntu ateye mu buzima ntabura ibimuca intege.

Ntunguwe n'ubutumwa bushaka kuntesha agaciro, burimo ibinyoma kandi bushaka guharabika njye n'umuryango wanjye, bwaturutse ku muntu witwa Niyonzima Eliel.

Uyu musore ngitangira guhatanira ikamba rya Miss Rwanda yaranyandikiye kuri facebook ansaba ko duhura tukaganira uko yamfasha akangira inama, ariko numva sinajya guhurira ahandi hantu n'umuntu w'umusore kandi tudasanzwe tuziranye, musaba ko ibyiza yaza mu rugo n'ababyeyi bakamumenya. Yaraje koko turaganira, numva ni byiza ko nawe yamfasha kuko nari mfite abandi bantu benshi cyane bagendaga bangira inama bakananyamamaza ku mbuga nkoranyambaga bakanantora kuri SMS. Numvaga nawe yiyongereye ku bandi benshi bari banshyigikiye, kandi koko ntabwo nari kwambara ikamba ntashyigikiwe n'abantu runaka batandukanye.

Nihuse mu magambo, igihe cyaje kugera nambikwa ikamba, kuva ubwo atangira kwinjirira umuryango wanjye ababwira ko ari we manager wanjye, agahora avuga ko Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda bazanyobya, ariko abantu bose mu muryango wanjye bakibaza niba ndi umwana ushobora kuyoberwa umushuka n'umugira inama. Uyu musore yabyirutsemo, kugeza ubwo yanagiye muri Cogebanque yateye inkunga Miss Rwanda, akajya kuvuga ko bamwambuye umwanya we nka manager wanjye, kandi njyewe nzi ko umuntu ari we wihitiramo umujyanama, iyo mba nkeneye ko Eliel aba manager wanjye ntawari kubimbuza.

Yiyita ko yari manager wanjye, ko yagize uruhare mu gutuma mbona ikamba, kandi ko yafatanyije n'abateguye irushanwa rya Miss Rwanda kumpesha ikamba, ariko yarangiza akavuga ko atajya yumvikana nabo. Ibi ubwabyo biteye urujijo, ahubwo agomba kugenda agakemura ibibazo bye bwite afitanye n'abategura Miss Rwanda, cyane ko avuga ko ibibazo byabo byatangiye kera, ko no mu yandi marushanwa yabanje bagiranye ibibazo.

Sinzi uwatumye Eliel, sinzi n'icyo agamije ashaka kumparabika n'umuryango wanjye kandi sinzi niba kuba manager wanjye akwiye kubirwanira njye ntabishaka, gusa nzi ko abanyarwanda batekereza, nabo bariyumvisha uburyo umuntu unsebya yanavuga ko yari manager wanjye. Ubundi se yabaye manager wanjye nka Miss Rwanda gute ko nari ntarambikwa ikamba?

Avuga ko mama wanjye yicuza kuba narabaye Miss Rwanda ariko ibyo ni ibinyoma, nubaha umubyeyi wanjye kuburyo atishimiye ikamba nambitswe yabimbwira mbere yo kubibwira uwo Eliel, kandi abimbwiye namwubaha nkarisubiza, murabizi bijya bibaho n'ahandi hose ku isi ko umuntu yiyambura ikamba. Njyewe n'umuryango wanjye dutewe ishema no kuba ndi Miss Rwanda.

Ikindi kandi, yagiye antera ubwoba ngo Rwanda Inspiration Back Up nibambera manager bazanyobya, ibyo ni munyangire, njyewe nta kibazo mfitanye nabo, twasinye amasezerano kandi asobanutse kuburyo mbaye ntabyishimiye igihe cyose nanafata icyemezo cyo guhindura manager wanjye.

Aravuga ngo bampimbiye amanota nagize mu kizamini cya Leta? Ikizamini cya Leta se nicyo bashingiraho batora Miss Rwanda? Ubwose abakobwa bose twahatanaga bari barangije umwaka ushize? Ibi nabyo nta shingiro bifite, njyewe amanota yasohotse ndi mu mwiherero, nta telefone twari twemerewe kuba dufite.Umuntu wohereje amanota yanjye ku bategura Miss Rwanda yabanje kwibeshya, ariko noneho gihamya ko nari ntewe ishema n'ayo nagize ni uko nahise niyandikira kuri Instagram amanota yanjye nyayo, ibyo biragaragaza ukuri - Miss Jolly

 Mu kiganiro Inyarwanda.com twagiranye na Kagame Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid; umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura amarushanwa ya Miss Rwanda, nawe yamaganye ibyatangajwe na Eliel, avuga ko atanumva uburyo yemeza ko yari umujyanama we mu gihe bari mu mwiherero, kandi mu mwiherero aba bakobwa baba batemerewe kugira umuntu n’umwe babonana kuko na telefone zabo baba barazibatse. Ashimangira ko mu gihe cy’aya marushanwa, abayategura ari nabo baba ari abajyanama babo, ndetse n’umwiherero bajyamo ukaba ari cyo uba ugamije.

Kagame Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid

Kagame Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid

Prince Kid yavuze ko abagize akanama nkemurampaka bakoze akazi kabo bagendeye ku byari biteganyijwe ko bagenderaho, avuga ko ibyo kumworohereza no kumuhindurira umushinga ntabyabayeho, ndetse ko igitsinda atari umushinga ubwawo, ahubwo ari uburyo umukobwa aba yawusobanuye. Prince Kid anemeza ko ubusanzwe amasezerano baba barasinyanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo, avuga ko bagomba gutegura amarushanwa ya Miss Rwanda kandi utsinze bakanamukurikirana mu gihe cy’umwaka wose amara yambaye ikamba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Elie8 years ago
    Uyu utazi no kwiyogoshesha se yaba manager wa miss akamugeza kuki?
  • ron8 years ago
    ariko abantu babaye bate koko!! uwo musore abamutumwe ndabazi! uwo mwana jolly bamureke kuko baramubeshyera.ibyo miss avuga ni ukuri
  • kamanzi 8 years ago
    Rwiziringa ziragwira nkaka gasore kari mubiki kweli !abantu nkaba bizirika kubandi bajyiye babafatira ibihano
  • desire8 years ago
    uyi mutesi jolly Nara mukurikiye ubwo yasobanura umushingawe rwose irikamba ararikwiye nareke kumutesha agaciro
  • 8 years ago
    hhhhhhhhhhhhhh Kera nari mfite sogokuru Wanjye niwe wajyaga ambwira ngo yewe mama nanjye rero yewe mama
  • Gato8 years ago
    Ni hatari pe !
  • Florence 8 years ago
    Jolly ihangane sha ntibiguce intege, uzahura nibyinshi bikunaniza ariko gushaka ni ugushobora hamwe ni Imana ni inshuti na abavandimwe ni imbaraga zawe byose uzabigeraho nanjye inkuru ye nayisomye ndumirwa njye nabonye ari ibinyoma gusa mwihorere turagushyigikiye
  • King8 years ago
    Njye sinabyivangamo. Ariko ico nabonye niba elie avuga ukuri ico nabonye afite inzika zo kuba baramwatse kuba manager wa miss. Kandi iriya company itegura miss rwanda urumva ko ifite devoir yo kumukurikirana miss ndumva ntakosa bafite ryo kumwiyegereza
  • Bona8 years ago
    Sha nanjye nk'uwakurikiranye iri rushanwa kuri RTV nabonye uyu mwana avuye mu murongo kandi batari bamuhamagara ngira ikibazo ko hari uko yari azi ko ari buze muri top five, ndetse wakurikira neza amagambo Mike yavuze ati uwa gatanu sijye uri bumuvuge aravugwa n'undi, nabyo nkabibonamo tena! Mbese kurya kumuhobera cyane kwa Mike ko kwaba gusobanuye iki mwe mwaba mundusha kureba kure ra! Naho se kumwihererana byo mbere y'uko agera ku modoka byo ntacyo byaba bihishe buriya? Na n'ubu ndacyashidikanya ko aya marushanwa atabayemo amanyanga menshi cyane!
  • kalisa8 years ago
    Miss jolie rero mubyubahiro byawe wiza kuyobya abanu ubabwira Elie uwo ntitumizi twebwe twavuze Mike Karangwa kwariwe wavuzweho kugufasha kuba miss Rwanda naho ibyo bya Elie twentitubizi weho tubwire kubijyanye na Mike
  • fille8 years ago
    Jolie witubwira Elie ahubwo dusobanurire impamvu waje bataribaguhamagara niba nyuma wararebye na mafoto ukareba iyo Mike yaguhobeyemo kandi mukabikorera ahanu hasa nkahihishe wayibonye ute
  • nsabimana joseph8 years ago
    Miss Mutesi Jolie, komera cyane kandi uwo mutekamutwe ntaguteshe umutwe. Izo mbaraga zo kukugira missRwanda yazikuye he?
  • Nsengimana J.de Dieu8 years ago
    Nyamara uwo musore afite raison dore ko bigaragara ko habayemo uburiganya,aya marushanwsa yose twarayakurikiye ese ko hari aho bageze umwe mubashinzwe akanama nkemurampaka akabaza Jolly ngo ese witwa nde mwana wa? kuki ntawundi mukobwa babibajije,bigaragare ko baba bavyumvikanyeho cane,none nibisekeru bagirango bavyumve?sinahamya ko hatabamo uburiganya ubundi miss aba azwi,ntibakirirwe bategura competition,cg bavaneho kutiyamamariza iwabo ubwo bushake bwo kujya iyo ushaka c kuki butaba ari ukuyovya amarari,nje narumiwe,ntimuhakanye Eliel ayo manota c ko batabitangaje nyuma yuko asohoka?ko we atavyanditse acivyumva c? ngo yahize abandi ko hatakozwe ubushakatsi ngo murebe koko niba arivyo?imbuga zose bigaca ibintu ngo Umutesi yahize abandi?singaye padiri nawe hari aho agera ngo aya n'anayobera,ntawarubara nyine niyirire umunyu ariko ntiyari awukwiriye,ubutaha bikosoke plz,kuko u Rwanda turimo ruraryoshye nukuri
  • didi8 years ago
    Harya mu Rwanda ntamategeko ahana abaharabika abandi Miss va y jya uwo muhungu mu nkiko ahanwe gukwiza i bihuha
  • Innocent8 years ago
    Ihangane Uyumusole yibukeko Amategeko Ahari Kandiko Imvugo Nyandagazi Ihanirwa
  • 8 years ago
    Sorry miss ujye witondera gutwara murugo abantu utazi neza uwo musore ndunva yaba arumwe munsoresore zirirwa zikora ubusa zi tekenika aho zirira.
  • emmy8 years ago
    Mwitonde burya ntakabura imvano!! cg bombi muzabashyire muri hard talk!
  • Emmy Jozian8 years ago
    mureke guharabika miss yambitse ikamba abikwiriye,
  • Ngarambe Urwibutso Bernardin8 years ago
    mubyukuri uyu amusore Eliel Niyonzima araduharabikira Miss kdi mubyukuri twaramutoye tumwizeye ndetse nakanama nkemurampaka kakunga muryacu kakamuha iryo kamba kko kabonaga arikwiye,none uwo musore natuze kuko yabuze icyo yarakurikiye kuri Miss Jolly ndetse areke no kudusebereza abashinzwe akanama nkemurampaka kuko babikora neza kandi bakaba bizewe.murakoze
  • hmm8 years ago
    Ariko se uwo we ntabona uko asa koko yajya kuba manager wa miss koko hhhhhhhhahhh inyurire aha...





Inyarwanda BACKGROUND