Miss Rwanda 2016; Mutesi Jolly, yamaganiye kure ibyatangajwe n’umusore witwa Niyonzima Eliel uvuga ko yamufashije kubona ikamba rya Miss Rwanda 2016, agaragaza ko ibyo avuga nta kuri kurimo kandi bidafite ishingiro, ndetse ko ibi yabitewe n’uko yatsatse kumubera umujyanama undi akamubera ibamba.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Werurwe 2016, nibwo umusore witwa Niyonzima Eliel Sando yatangaje ko yafashije Miss Mutesi Jolly kubona ikamba rya Miss Rwanda, ndetse anerekana ko uburyo iri kamba ryatanzwe butaciye mu mucyo kuko abategura amarushanwa bari barateguye ko uyu mukobwa ari we uzambikwa ikamba. Uyu musore uvuga ko yari umujyanama wa MissMutesi Jolly mu rugendo rwe rwose rwa Miss Rwanda 2016, avuga byinshi birimo kuba harabaye amanyanga mu itangwa ry’ikamba rya Miss Rwanda, ndetse akanavuga ko yabwiwe na nyina w’uyu mukobwa ko yicuza kuba umukobwa we yaragiye muri aya marushanwa.
Niyonzima Eliel Sando uvuga ko yafashije Miss Mutesi Jolly kubona ikamba rya Miss Rwanda 2016
Mu bindi avuga mu butumwa bwe burebure cyane, ashinja abateguye Miss Rwanda kuba baragaragaje amanota Miss Mutesi Jolly yagize mu kizamini cya Leta bakavuga menshi, aho batangaje 67 kandi yaragize amanota 52, ibi byose akabiheraho avuga ko bakoze ibintu bitanyuze mu mucyo. Anavuga kandi ko akanama nkemurampaka kari kazi neza ko uyu mukobwa ari we ugomba gutsinda.
Mu marushanwa ya Miss Rwanda, Mutesi Jolly yari ashyigikiwe n'umubyeyi we
Nyuma yo kubona ubu butumwa, Mutesi Jolly nawe yagize icyo abivugaho, mu butumwa burebure yashyize ku mbuga nkoranyambaga akaba yasobanuye uburyo uyu musore Eliel yifuje kenshi kumubera umujyanama (manager) ntabimukundire, ndetse akanagenda amukurikirana aninjirira umuryango we abereka ko bakwiye kwitondera uzaba umujyanama we, ibi byose akaba yabivuye anavuga uko yamenyanye na Eliel.
Ndatunguwe kandi ndababaye cyane, ariko nanone nshimishijwe n'uko menye ko urugendo natangiye nka Miss Rwanda rusaba gushikama no kwihangana, kuko intera yose umuntu ateye mu buzima ntabura ibimuca intege.
Ntunguwe n'ubutumwa bushaka kuntesha agaciro, burimo ibinyoma kandi bushaka guharabika njye n'umuryango wanjye, bwaturutse ku muntu witwa Niyonzima Eliel.
Uyu musore ngitangira guhatanira ikamba rya Miss Rwanda yaranyandikiye kuri facebook ansaba ko duhura tukaganira uko yamfasha akangira inama, ariko numva sinajya guhurira ahandi hantu n'umuntu w'umusore kandi tudasanzwe tuziranye, musaba ko ibyiza yaza mu rugo n'ababyeyi bakamumenya. Yaraje koko turaganira, numva ni byiza ko nawe yamfasha kuko nari mfite abandi bantu benshi cyane bagendaga bangira inama bakananyamamaza ku mbuga nkoranyambaga bakanantora kuri SMS. Numvaga nawe yiyongereye ku bandi benshi bari banshyigikiye, kandi koko ntabwo nari kwambara ikamba ntashyigikiwe n'abantu runaka batandukanye.
Nihuse mu magambo, igihe cyaje kugera nambikwa ikamba, kuva ubwo atangira kwinjirira umuryango wanjye ababwira ko ari we manager wanjye, agahora avuga ko Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda bazanyobya, ariko abantu bose mu muryango wanjye bakibaza niba ndi umwana ushobora kuyoberwa umushuka n'umugira inama. Uyu musore yabyirutsemo, kugeza ubwo yanagiye muri Cogebanque yateye inkunga Miss Rwanda, akajya kuvuga ko bamwambuye umwanya we nka manager wanjye, kandi njyewe nzi ko umuntu ari we wihitiramo umujyanama, iyo mba nkeneye ko Eliel aba manager wanjye ntawari kubimbuza.
Yiyita ko yari manager wanjye, ko yagize uruhare mu gutuma mbona ikamba, kandi ko yafatanyije n'abateguye irushanwa rya Miss Rwanda kumpesha ikamba, ariko yarangiza akavuga ko atajya yumvikana nabo. Ibi ubwabyo biteye urujijo, ahubwo agomba kugenda agakemura ibibazo bye bwite afitanye n'abategura Miss Rwanda, cyane ko avuga ko ibibazo byabo byatangiye kera, ko no mu yandi marushanwa yabanje bagiranye ibibazo.
Sinzi uwatumye Eliel, sinzi n'icyo agamije ashaka kumparabika n'umuryango wanjye kandi sinzi niba kuba manager wanjye akwiye kubirwanira njye ntabishaka, gusa nzi ko abanyarwanda batekereza, nabo bariyumvisha uburyo umuntu unsebya yanavuga ko yari manager wanjye. Ubundi se yabaye manager wanjye nka Miss Rwanda gute ko nari ntarambikwa ikamba?
Avuga ko mama wanjye yicuza kuba narabaye Miss Rwanda ariko ibyo ni ibinyoma, nubaha umubyeyi wanjye kuburyo atishimiye ikamba nambitswe yabimbwira mbere yo kubibwira uwo Eliel, kandi abimbwiye namwubaha nkarisubiza, murabizi bijya bibaho n'ahandi hose ku isi ko umuntu yiyambura ikamba. Njyewe n'umuryango wanjye dutewe ishema no kuba ndi Miss Rwanda.
Ikindi kandi, yagiye antera ubwoba ngo Rwanda Inspiration Back Up nibambera manager bazanyobya, ibyo ni munyangire, njyewe nta kibazo mfitanye nabo, twasinye amasezerano kandi asobanutse kuburyo mbaye ntabyishimiye igihe cyose nanafata icyemezo cyo guhindura manager wanjye.
Aravuga ngo bampimbiye amanota nagize mu kizamini cya Leta? Ikizamini cya Leta se nicyo bashingiraho batora Miss Rwanda? Ubwose abakobwa bose twahatanaga bari barangije umwaka ushize? Ibi nabyo nta shingiro bifite, njyewe amanota yasohotse ndi mu mwiherero, nta telefone twari twemerewe kuba dufite.Umuntu wohereje amanota yanjye ku bategura Miss Rwanda yabanje kwibeshya, ariko noneho gihamya ko nari ntewe ishema n'ayo nagize ni uko nahise niyandikira kuri Instagram amanota yanjye nyayo, ibyo biragaragaza ukuri - Miss Jolly
Mu kiganiro Inyarwanda.com twagiranye na Kagame Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid; umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura amarushanwa ya Miss Rwanda, nawe yamaganye ibyatangajwe na Eliel, avuga ko atanumva uburyo yemeza ko yari umujyanama we mu gihe bari mu mwiherero, kandi mu mwiherero aba bakobwa baba batemerewe kugira umuntu n’umwe babonana kuko na telefone zabo baba barazibatse. Ashimangira ko mu gihe cy’aya marushanwa, abayategura ari nabo baba ari abajyanama babo, ndetse n’umwiherero bajyamo ukaba ari cyo uba ugamije.
Kagame Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid
Prince Kid yavuze ko abagize akanama nkemurampaka bakoze akazi kabo bagendeye ku byari biteganyijwe ko bagenderaho, avuga ko ibyo kumworohereza no kumuhindurira umushinga ntabyabayeho, ndetse ko igitsinda atari umushinga ubwawo, ahubwo ari uburyo umukobwa aba yawusobanuye. Prince Kid anemeza ko ubusanzwe amasezerano baba barasinyanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo, avuga ko bagomba gutegura amarushanwa ya Miss Rwanda kandi utsinze bakanamukurikirana mu gihe cy’umwaka wose amara yambaye ikamba.
TANGA IGITECYEREZO