Miss Rwanda, aherutse guhaguruka mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), aho yahagarariye u Rwanda mu iserukiramuco ryateguwe n’ihuriro ry’Abanya-Uganda batuye muri Amerika ya ruguru. Uretse kwitabira iri serukiramuco, uyu nyampinga yanaboneyeho gutembera ndetse hari kugaragara amafoto anyuranye y’ahantu nyaburanga yasuye.
Miss Mutesi Jolly ari mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda yatumiwemo akaba yaritabiriye iri serukiramuco ryabaye mu gihe cy’iminsi itatu kuva tariki 2 kugeza ku ya 4 Nzeri 2016, ari kumwe n’abandi bantu b’ibyamamare mu karere aribo Sheebah Karungi, David Lutalo, Winnie Nwagi, Desire Luzinda n’abandi bo mu Karere barimo na Diamond wasusurukije abitariye iri serukiramuco mu buryo bukomeye.
Miss Mutesi Jolly mu bakobwa bari batumiwe muri iri serukiramuco
Usibye ibi byamamare kandi muri iri serukiramuco hari hatumiwemo abandi bakobwa babaye ba nyampinga mu bihugu byabo nka Miss Uganda, Zahara Mohammed Nakiyaga, Miss Kenya, Charity Njeri Mwangi; Miss Universe Tanzania, Lorraine Marriott na Nyampinga wa Ethiopia, Kisanet Teklehaimanot.
Hamwe mu hantu uyu mukobwa w’umunyarwanda yasuye akigera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise yihutira gusura umusozi witiriwe Hollywood ndetse n’inyenyeri iri hagati mu muhanda ya Bob Marley, usibye aha hantu Miss Mutesi Jolly yageze, yabonanye kandi n’umunyarwenya w'icyamamare ku isi, Curtis Walker.
Miss Mutesi Jolly muri Amerika yahagiriye ibihe byizaMiss Jolly yitegeye umusozi wa Holly Wood
TANGA IGITECYEREZO