RFL
Kigali

Miss Mutesi Jolly uri muri USA yasuye ahantu hamwe na hamwe hamamaye-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/09/2016 10:05
11


Miss Rwanda, aherutse guhaguruka mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), aho yahagarariye u Rwanda mu iserukiramuco ryateguwe n’ihuriro ry’Abanya-Uganda batuye muri Amerika ya ruguru. Uretse kwitabira iri serukiramuco, uyu nyampinga yanaboneyeho gutembera ndetse hari kugaragara amafoto anyuranye y’ahantu nyaburanga yasuye.



Miss Mutesi Jolly ari mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda yatumiwemo akaba yaritabiriye iri serukiramuco ryabaye mu gihe cy’iminsi itatu kuva tariki 2 kugeza ku ya 4 Nzeri 2016, ari kumwe n’abandi bantu b’ibyamamare mu karere aribo Sheebah Karungi, David Lutalo, Winnie Nwagi, Desire Luzinda n’abandi bo mu Karere barimo na Diamond wasusurukije abitariye iri serukiramuco mu buryo bukomeye.

 

miss jollyMiss Mutesi Jolly mu bakobwa bari batumiwe muri iri serukiramuco

Usibye ibi byamamare kandi muri iri serukiramuco hari hatumiwemo abandi bakobwa babaye ba nyampinga mu bihugu byabo nka Miss Uganda, Zahara Mohammed Nakiyaga, Miss Kenya, Charity Njeri Mwangi; Miss Universe Tanzania, Lorraine Marriott na Nyampinga wa Ethiopia, Kisanet Teklehaimanot.

miss jolly

miss jolly

Hamwe mu hantu uyu mukobwa w’umunyarwanda yasuye akigera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise yihutira gusura umusozi witiriwe Hollywood ndetse n’inyenyeri iri hagati mu muhanda ya Bob Marley, usibye aha hantu Miss Mutesi Jolly yageze, yabonanye kandi n’umunyarwenya w'icyamamare ku isi, Curtis Walker.

miss jolly

Miss Mutesi Jolly muri Amerika yahagiriye ibihe byizamiss jollyMiss Jolly yitegeye umusozi wa Holly Wood






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KIKI7 years ago
    NARYE KU MAFARANGA Y'IGIHUGU EJO BUNDI BAZABA BAVUGA NGO NIWE WAGIZE ICYO AMARA
  • kiki7 years ago
    nimujya mwitukuza mwogacwamwe muge muhera kuntoki. jolie we siga intoki cyane kuko zirakuraburira
  • 7 years ago
    Aka kaginga niko kazi kuba miss bimaze, ubuse aha hose yari kuzahagezwa niki? amafranga apfa ubusa y barayatanga
  • Jolie7 years ago
    ariko mujye munatubwira icyo biba bizamarira abanyarwanda. Abantu bari kwicwa n'inzara namwe ngo yasuye aha, ahaa, so what?
  • Jimmy7 years ago
    Good Lucky my sst
  • debo7 years ago
    Mumenye Ko sometimes ataru Rwanda rwabashoriyemo amafaranga yo kujya hajya abamwoherezayo na baba babiteguye nawe garagaza umurimo urebeko udakomera
  • kagago innocent7 years ago
    nibyiza kuba ya suye akantu kajyanye na bob ndamukunda
  • rozay mmg7 years ago
    mureke amashyari
  • eazy e7 years ago
    Abanu inzara irabishe bari gushaka nuyu ngo yasuye ahanu hakomeye inyungu se twe nkabanyarwanda tuzakuramo niyihe
  • hatangimana hassan7 years ago
    abakobwa bacu bamaze guterara imbere cyanecyane miss jolly .gusura holly wood nibake bagengayo ndumufana we pe???????
  • east side kuntry king 7 years ago
    i came to know that rwandese majority are not yet getting the right time to travel the world . yeah , my comment make you rich but this doesn't profit me nothin' ,





Inyarwanda BACKGROUND