RFL
Kigali

Miss Mutesi Aurore yaje mu ba mbere ku isi bahiga abandi mu bwiza bujyanye n'imyambarire no kuberwa

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/12/2014 9:13
21


Miss Rwanda 2012 Mutesi Kayibanda Aurore wari mu bakobwa bahatanira ikamba mpuzamahanga ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza bujyanye n’imyambarire no kuberwa (Miss Fashion Beauty Universal), yabashije kuba igisonga cya 3 naho ikamba ry’umwanya wa mbere ryegukanwa n’umunya Portugal.



Umukobwa ukomoka muri Portugal witwa Filipa Lazaro niwe wegukanye ikamba mpuzamahanga ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza bujyanye n’imyambarire no kuberwa, igisonga cye cya mbere akaba ari umunya Espagne Vanessa Blanco, igisonga cya kabiri akaba Raghmild Hunte naho umunyarwandakazi Mutesi Aurore akaba ari igisonga cya gatatu, aba bose bakaba batoranyijwe mu bakobwa 15 bari bageze ku cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa ariko mbere bari bitabiriye ari abakobwa bagera kuri 50.

Uyu niwe wambitswe ikamba rya Miss Fashion Beauty Universal

Uyu niwe wambitswe ikamba rya Miss Fashion Beauty Universal

Igisonga cya mbere

Igisonga cya mbere

Igisonga cya kabiri

Igisonga cya kabiri

Igisonga cya gatatu

Igisonga cya gatatu

Igisonga cya kane

Igisonga cya kane

Gutora aba abakobwa byabanje gukorwa biciye ku rubuga rwa facebook aho abantu batandukanye bagendaga baha amahirwe abakobwa babonaga bakwiye kwegukana iri kamba, ibi bikaba byarashingiweho ariko hanashingirwa ku manota yatanzwe n’akanama nkemurampaka k’abategura aya marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza, umunsi nyirizina wo gutangaza abatsinze ukaba wari kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ukuboza 2014.

miss

miss

miss

miss

Miss Mutesi Aurore yaje mu bakobwa bafite ubwiza mu by'imyambarire no kuberwa

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye akoresha, Miss Mutesi Aurore yashimiye cyane Imana yamufashije kwegukana uyu mwanya ndetse anashimira abanyarwanda batandukanye bagiye bamushyigikira muri aya marushanwa akaba yabashije guheshamo ishema u Rwanda, cyane ko n’ubwo ategukanye ikamba ry’umwanya wa mbere, kuba igisonga cya gatatu ari umwanya ukomeye mu marushanwa y’abakobwa batoranywa ku isi yose.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    woww twishimiye itsinzi kdi tura kwemera ariko agabanye makiage kuko iyo ari naturele aba arimwiza cyane sp cgz
  • Angelique Niyomwungeri9 years ago
    twishimiye itsinzi yawe kandi Imana ikurinde.turagushyiliye
  • Davila9 years ago
    Miss Mutesi tukurinyuma kdi we lv uuu soooo. God help u in all
  • 9 years ago
    aurore tiragukunda cyane gusa iyo uri naturelle uba mwiza cyaneeeeeeeee maquiage ndumva ntacyo imaze kuri wewe imana yakwihereye ubwiza buhoraho ndahkunda sister imana ijyikujya imbere rwose and i pray for you bless U
  • benimana9 years ago
    nice. umukobwa wacu kayibanda . waragushyigikiye twe abanyeshuri mwiganye GSK
  • gogo9 years ago
    Waaaaah gud sana cgrts mukobwa wacu kd tukurinyuma
  • gogo9 years ago
    Waaaaah gud sana cgrts mukobwa wacu kd tukurinyuma
  • kayiranga madrine9 years ago
    nakomereze aho turamwemera
  • 9 years ago
    Awwwww nimwiz vrem
  • marthens9 years ago
    Wow byiza cyane. Felicitation
  • vala9 years ago
    Mutesi ambera mwiza igihe cyose! si ukwikunda ariko se uwo wa kabiri aramurusha iki?
  • 9 years ago
    Iyo wubashye Imana nayo irakubahisha no mu mahanga yose.Imana ihabwe icyubahiro Aurore agira umutima mwiza Imana ige igumya imuzamure
  • parfaite9 years ago
    yoooooo congraturarion pe komerezaho unteye emotion pe
  • swit b9 years ago
    Turagushyigikiye miss Aurore mwiza Imana ijye ikugenda imbere ibihe byose.
  • Eugene Ruberantwari9 years ago
    Ni byiza ni ishema ku Rwanda kd turagushyigikiye.
  • Gasana Messi9 years ago
    birashimishije pe kandi turamushyigikiye.
  • jacques9 years ago
    makiaje zimugira nabi iyo ari natutel nibyo sawa
  • bavakure Ramazan9 years ago
    twishimiye iyi nsinzi bihe isomo abakobwa babanyarwanda ko badakwiye kwitinya ibi bihesheje ishema igihugu cyacu
  • allan9 years ago
    that s great,proud of beauty.
  • 9 years ago
    speechless kbs uri mwiza peee... uzahora uri miss igihe cyose big up to u





Inyarwanda BACKGROUND