RFL
Kigali

Miss Kundwa Doriane yakoze impanuka ubwo yajyaga gusura umubyeyi we urwaye

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:17/06/2015 17:57
9


Ku gicamunsi cyo ku munsi w'ejo ku wa kabiri tariki 16 Kamena 2015 nibwo nyampinga w’u Rwanda yakoze impanuka idakanganye ari kumwe na mukuru we ubwo bari mu nzira bajya gusura umubyeyi wabo urwariye mu bitaro.



Ubwo iyi mpanuka yabaga mu masaha ya saa munani z’amanywa , Kundwa Doriane niwe wari witwaye mu modoka yahawe ubwo yari amaze kwegukana ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2015.  Impanuka ikaba yabereye ku Gishushu mu mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com yadutangarije ko kugeza ubu ntakibazo afite ko ndetse impanuka ubwo yabaga umushoferi wamugonze ari we wari uri mu makosa. Miss Doriane yagize ati “ Ubu meze neza ntakibazo nagize .  Ni accident ni ibintu bibaho, umushoferi twagonganye yakase imodoka yihuta kandi ari njye wari ufite uburenganzira bwo gutambuka ariko  ni ibintu bibaho mu muhanda.

Kundwa Doriane

Doriane

Imodoka ya Miss Doriane ntiyangiritse cyane/Photo Izuba Rirashe

KUndwa Doriane ubwo yambikwaga ikamba rya nyampinga w'u Rwanda 2015

Ubwo yabazwaga niba asanzwe azi gutwara imodoka, Kundwa Doriane yatangaje ko abizi ndetse yayimenye mbere y’uko atorerwa kuba nyampinga w’u Rwanda gusa akaba adakunda kwitwara. Imodoka ye yakoze impanuka  niyo mu bwoko bwa SuzukiSX4 ,ihagaze agaciro ka miliyoni 15 yayihawe ubwo yegukanaga ikamba rya Nyaminga w'u Rwanda muri Gashyantare 2015 ,ikaba ifite ubwishingizi bwa Aumonium. Ku bigendanye n’umubyeyi we urwaye, Miss Doriane yadutangarije ko kuri ubu ari koroherwa ntakibazo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    pole
  • 8 years ago
    very sorry
  • joseph8 years ago
    pôle bibaho
  • hirwa 8 years ago
    Ahubwo c afite permit de conduire ko avuga ko ayizi mukaba mutamubajije niba ayifite.
  • bob8 years ago
    Nonsense @hirwa, nonese uretse kubaza ubusa, yatwara nta permis afite, kuba yarahawe imodoka as miss ntibivuzeko yemerewe kugenda nta permit
  • 8 years ago
    ntagihombo bana cg bazamuhe indi wowe watwara nta permi ukabura gukora accident
  • adelte8 years ago
    Pole kuri Miss. Niyo mpamvu byitwa gutyo: Accident. Naho ibindi.... imana ishimwe ko ntacyo yabaye.
  • umubyeyi tina8 years ago
    yihangane mama
  • 8 years ago
    Ihangane shenge kandi mama wawe aryare ubukira





Inyarwanda BACKGROUND