RFL
Kigali

Miss Keza Joannah yatewe ishema no kugirwa Ambasaderi w’Umuco ku isi atangaza byinshi yiteguye gukora

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/01/2016 16:47
3


Keza Bagwire Joannah witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2015 akegukana ikamba rya Miss Heritage Rwanda 2015, kuri uyu wa 4 Mutarama 2016 yagizwe Ambasaderi w’Umuco ku isi “Miss Heritage Culture Ambassador”



Uyu mwanya ukomeye k’urwego rw’isi awubonye nyuma y’iminsi 19 hatowe Nyampinga w’Umuco ku isi w’umwaka wa 2015, iryo kamba rikaba ryaregukanywe n’umunyafrika y’Epfo Ziphozinhle Ntlanganiso mu muhango wabaye kuwa 15 Ukuboza 2015 ukabera muri Afrika y’Epfo.

Miss Rwanda

Miss Heritage Rwanda 2015, Keza Bagwire Joannah

Nk’uko byatangajwe n’abategura Miss Heritage World mu ibaruwa bashyikirije Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda,igaragararaho abakobwo 8 bahawe imyanya itandukanye, Miss Bagwire Keza Joannah, umunyarwandakazi wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’umukobwa uhiga abandi mu buranga bujyanye n’umuco n’umurage (Miss Heritage World 2015) ni umwe muri abo bakobwa 8, akaba yagizwe Ambasaderi w’Umuco ku isi mu gihe iryo rushanwa ryari ryitabiriwe n’abakobwa 80.

Miss Keza Bagwiza Joannah

Aya makuru yatangarijwe kuri Twitter ya Miss Rwanda

Miss Keza Joannah yatangarije Inyarwanda.com ko ari iby’agaciro kuba yabaye umwe mu bantu bahesheje ishema igihugu cye. Yavuze ko kuba yabaye Ambasaderi w’umuco ku isi abigezeho kubera ko umuco nyarwanda wafashe indi ntera ku isi hose. Yagize ubutumwa agenera abakiri bato bifuza gutera ikirenge mucye, ababwira ko kwigirira ikizere aricyo kintu cy’ibanze cyabafasha kugera ku nzozi zabo kandi ko gushaka ari ugushobora, yagize ati:

Ni iby’igiciro kuri njye kuba ndi umwe mu bahesheje ishema igihugu cyanjye kandi ni iby’agaciro kuba umuco wacu warafashe indi ntera no ku isi hose bikaba byatumye mba Ambasaderi w’umuco ku isi. Icyo nababwira(urubyiruko)ni uko mu buzima gushaka ari ugushobora kandi ko kwigirira ikizere aricyo cya mbere ugakora ikintu ugikunze n’ubushake n’imbaraga byose ubigeraho kandi unabifashijwemo n’Imana.

Miss Keza Joannah yatewe ishema no kwegukana umwanya wa mbere ku isi

Miss Bagwire Keza Joannah yakomeje atangariza Inyarwanda.com ko nyuma yo kugirwa Ambasaderi w’Umuco ku isi, ateganya gukora imishinga iteza imbere umuco muri rusange mu bihugu bitandukanye abifashijwemo n’abandi banyampinga bari kumwe mu irushanwa (Miss Heritage World) kuko umuntu agirwa n’umuco we n’indangagaciro ze. Yagize ati:

Nkakomeza gukora imirimo yerekeranye n’umuco mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha umuco wacu atari muri Afrika gusa ndetse no ku isi yose nk’uko nabiherewe ububasha.

Amafoto ya Miss Keza Joannah wagizwe Ambasaderi w'Umuco ku isi

Miss Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maya8 years ago
    Ohhhhh Byizaaa weeeeeee Imana ishimwee Nabandi mukomereze aho Nshuti zanjye Urwanda nitwe tuzarumenyekanisha Turugire Paradizo niniiiii kwisiiiii Umunezerero kuri mwese mufata intego Yo gutora aba bana
  • 8 years ago
    hhhhhhhhhh!!!!!!!!!!!!!!!
  • 8 years ago
    c kbsa joanah arabikwiy kand biranamuberey komerezah chou congz





Inyarwanda BACKGROUND