RFL
Kigali

Miss Kate Bashabe wari ufungiwe i Gikondo yaciye amarenga ko yarekuwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/07/2016 23:22
8

Umunyamiderikazi Kate Bashabe yaciye amarenga y'uko yavuye mu gihome yari amazemo iminsi ibiri aho yari akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa abakobwa babiri abashinja kumusebya ku mbuga nkoranyambaga bamushinja uburaya.

Kuwa mbere tariki 4 Nyakanga 2016 nibwo yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, afungirwa kuri Station ya Polisi i Gikondo. Miss Kate Bashabe yari yakubise abakobwa 2 yaketse ko aribo bamusebya kuri Instagram bakamushinja kuryamana n'abagabo bakomeye mu gihugu cya Nigeria ibintu we afata nko kumusebya no kumwicira izina.

Kuri uyu wa 6 Nyakanga 2016 ahagana isaa moya z’umugoroba, abinyujije ku rukuta rwe rwa kuri Instagram, Miss Kate Bashabe yaciye amarenga ko yarekuwe, aho yashyize ifoto ya 'Selfie 'yanditseho munsi yayo ubutumwa bwifuriza inshuti ze z'abayisilamu umunsi mwiza wa Eid el fitr nk’ikimenyetso kigaragaza ko  yavuye mu gihome n’ubwo nta bindi byinshi yatangaje usibye ko yabanje kuvuga ko yishimye cyane. Yagize ati "Happy Kate! Eid Mubarak to all my muslim friends"

KATE

Bamwe mu bamukurikirana ku rubuga rwa Instagram, bishimiye cyane irekurwa rye, ndetse banamushimira ko yakosoye abanzi be aribo abo bakobwa Kate ashinja kumusebya. Umwe mu bishimiye irekurwa rye, yagize ati “Wankosoreye abantu kabisa, ndakwishimiye, ntibakinjire mu buzima bwawe”. Undi yagize ati “Uri umuntu w’umu commando, wakosoye abanzi”

Miss Kate

Bumwe mu butumwa bw'abakunzi be

Bashabe Catherine uzwi cyane nka Kate Bashabe ni umuyobozi mukuru w’inzu y’imideri yitwa Kabash Fashion House. Muri 2010 uyu mukobwa yabaye Nyampinga MTN ndetse no muri 2012 yaje kuba Nyampinga w’akarere ka Nyarugenge.

Miss Kate Bashabe yaciye amarenga ko yarekuwe na Polisi

Miss Kate Bashabe  w'imyaka 25 y'amavuko yatawe muri yombi nyuma y’aho abakobwa 2 bagiye kuregera Polisi ko yabafatiyeho icyuma nyuma yo kubashinja ko aribo bashinze konti imusebya kuri Instagram, bakaza kubyemera kugira ngo atabatera icyuma na cyane ko yari yababwiye ko adatewe ubwobo no kuba yafungirwa 1930. Umwe muri abo bakobwa yemeza ko Kate yabakubise abaryamishije ku buriri.Yagize ati:

Yadukubise twembi aturyamishije hasi, yaduteraga ubwoba cyane ko tugiye gupfa. Nyuma nigiriye inama yo kumwemerera, mwinginga musaba ko yaduha amasaha 24 tukaba twasibye iyo konti, ariko nashakaga ko tumucika ubundi tukajya kuri polisi. Yaraturekuye, yatubwiye ko yiteguye kujya muri 1930 ngo nitutabikora azatwica yijyane kuri polisi.

12940705_935135993271019_1951965827_n

Miss Kate asanzwe ari umunyamiderikazi ukomeye hano mu gihugu

Ese Kate yaba yarekuwe na Polisi nyuma yo kudahamwa n'ibyo ashinjwa? Ntucikwe mu nkuru ikurikira

SOMA HANO INKURU Y'UBUSHIZE KATE BASHABE YATAWE MURI YOMBI NA POLISI

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mile7 years ago
    Sha kate uri umuntu w'umugabo jya uhana izo nkobwa zibunza utugambo
  • ckj7 years ago
    NO PROBLEM! HAMWE MUHO IFARANGA RISHOBORA GUTURUKA HARAMENYEKANYE! Nyakwigendera M Jackson yararirimbye ngo "I sold my soul to the devil".
  • Nzima7 years ago
    Dore wa mukobwa w'umucommando.
  • Didy X7 years ago
    Uyu mu sista ni mwiza,afite ibiceri kandi ntabwnd afyinata naba haterz,abafatiraho inzuma kuma josi ,WoWw !! KATE bakureke ,naho kumushinja kuryamana n'abagabo ,ikibazo kiri he ? Abandi se ko baryamana nabo ku idiho cg kuri Senkimili :-P nkanswe
  • aline7 years ago
    aliko mwabana babakobwa mwaretse iyomicomibi yokuza kuigurisha Nigeria naza Dubayi nahandi muharaye, njye nkumuntu utuye nigeria agahinda karanyica iyondebye abakobwabacu bazabulimusi bategerejwe kukibuga nibisaza nkimalishyushye. Ikintera agahinda kurushaho nuko ibyobigabo bibatangaho ibitambo muliza nyabingi zabo ibyondabizineza niwomuco wabo ninahonabo bakuramafranga ntahandi
  • austin7 years ago

  • 7 years ago
    Abakobwababanyarwanda,ibyobarimogukorantabwo Aribyiza Ni Eric,

Inyarwanda BACKGROUND