RFL
Kigali

Kwibuka 23: Miss Kalimpinya n’abagize AERG Iwacu basuye incike n'urwibutso rwa Nyamata

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:12/04/2017 14:06
2


Igisonga cya gatatu cya nyampinga w’u Rwanda 2017, Kalimpinya Queen afatanyije n’abagize umuryango AERG Iwacu basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata.



Kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Mata 2017 nibwo Kalimpinya Queen ari kumwe n’abanyeshuri bagize umuryango wa AERG Iwacu yo muri Lycee de Kigali berekeje i Nyamata basura urwibutso rwa Nyamata ahashyinguwe imibiri irenga ibihumbi 40.000 y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Bahagera bakaba barakiriwe n’umukozi ubishinzwe abasobanurira amwe mu mateka yaranze Nyamata hagati y’1992 n’1994.

kwibuka 23kwibuka 23

 

kwibuka 23

 

Aba banyeshuri bashyize indabo ku rwibutso

 kwibuka 23

kwibuka 23

Muberuka Leon, umukozi wo ku rwibutso niwe wabafashije gusobanukirwa n'amateka yaranze Nyamata mu gihe cya Jenoside

kwibuka 23

kwibuka 23Uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyamata ruri kuvugururwa

kwibuka 23

Mukabagabo Carine ni umwe mubaba bari gukora imirimo inyuranye yo gusukura ku rwibutso

Nyuma yo gusura uru rwibutso aba banyeshuri bakaba banasuye umukecuru w’incike utuye i Nyamata, Akagali ka Kayumba, umudugudu wa Kayenzi maze abaha ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside.

kwibuka 23

kwibuka 23

Ibi ni bimwe mubyo bagiye bitwaje

kwibuka 23

Mukankuranga Goreti wasuwe n'aba banyeshuri

kwibuka 23

Yabaganirije ukuntu mu gihe cya jenoside Imana yagiye imwimana umuryango we wose ugashira akaba ariwe wenyine urokoka

kwibuka 23

Umuyobozi w'akagali ka Kayumba mu ijambo rye akaba yashimiye aba bana ku gikorwa cy'urukundo bakoze cyo kwereka uyu mubyeyi ko atari wenyine

kwibuka 23

Mbere yo gutaha uyu mubyeyi yasenze asabira umugisha aba banyeshuli

kwibuka 23

Bafatana agafoto k'urwibutso nk'umuryango mushyashya uyu mubyeyi yungutse

kwibuka 23

Kalimpinya Queen akaba avuga ko urubyiruko rwagombye kwitabira gusura inzibutso kugirango bamenye amateka yaranze u Rwanda

Amafoto:Lewis Ihorindeba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • thierry7 years ago
    mwakoze gufata mumugongo uwo mukecuru nukuri uwo mutima mwagize muzawukomeze!!!
  • kay7 years ago
    muzahorane urugwiro n'ubutwari bana bacu kubera mwe mukibyiruka kandi na leta yacu twizerako imyaka iri mbere byose bizaba ari byiza ariko cyane cyane urubyiruko mwebwe nimwe duhanze amaso ibyo twabonye 23 yers ago ubu turashaje ntibizasubire ukundi mu rwa gasabo





Inyarwanda BACKGROUND