RFL
Kigali

Miss Iradukunda Liliane yahishuye ubuhanga afite mu kuvuza ingoma za kinyarwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/10/2018 12:39
1


Miss Iradukunda Liliane ni umukobwa watorewe kuba Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2018. Uyu mukobwa kuri ubu niwe ufite ikamba agomba kumarana uyu mwaka wose, muri iyi minsi ubwo yaganiraga na Magazine ya Feel Mag yatangaje impano afite itarigeze imenyekana aho yatangaje ko ari umuhanga mu kuvuza ingoma za kinyarwanda.



Iradukunda Liliane mu kiganiro kirekire yagiranye n'iyi magazine yandikirwa hano mu Rwanda yabajiwe impano yiyiziho azi neza ko afite ariko abantu batayizi, aha akaba yaragize ati "Impano se? ubu ndavuga iyihe ra? ariko njye burya nzi gucuranga ingoma za kinyarwanda n'ubwo ntavuga ko mbikora nk'abanyamwuga ariko njya mbikora kandi nzi neza ko nzi kuzicuranga."

Miss Rwanda

Miss Iradukunda Liliane ni umwe muri ba Nyampinga bane bagaragara muri iyi Magazine

Uyu mukobwa watangaje byinshi mu kiganiro yagiranye n'iki kinyamakuru yahishuye ko ari umuhanga mu gucuranga ingoma bikomeye n'ubwo ntaho arazicuranga bya kinyamwuga. Uyu  mukobwa ufite ikamba rya Miss Rwanda twibukiranye ko mu minsi mike ari bube yerekeza mu Bushinwa aho azitabira Miss World, irushanwa rizaba mu Ugushyingo 2018 kugeza Ukuboza 2018 akaba ari umwe mu bazaba bahatanira iri kamba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jojo5 years ago
    amahirwe masa liliane





Inyarwanda BACKGROUND