RFL
Kigali

Miss Iradukunda Liliane yageze mu Bushinwa aho yatangiye ubuzima bw'i Sanya ahari kubera irushanwa rya Miss World-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/11/2018 16:33
4


Miss Iradukunda Liliane uhagarariye u Rwanda muri Miss World yamaze kugera mu gihugu cy'u Bushinwa ahagomba kubera iri rushanwa ndetse anatangaza ko ameze neza n'ubwo irushanwa nyiri izina ritaratangira. Uyu mukobwa yavuze ko babasabye kwiyerekana mu mwambaro gakondo mu gace ko kwakira abakobwa bose bitabiriye iri rushanwa.



Aganira na Inyarwanda.com Iradukunda Liliane yagize ati" Nagezeyo amahoro gusa irushanwa ntabwo riratangira baracyari kutwakira." Uyu mukobwa yabwiye umunyamakuru ko ubwo babakiraga babasabye kwambara umwambaro uranga igihugu buri umwe akomokamo kugira ngo bamurike umuco w'ibihugu byabo.

Abakobwa bose bari guhatanira ikamba rya Miss World irushanwa riri kuba ku nshuro ya 68 uyu mwaka bacumbikiwe mu nyubako iri mu zigezweho i Sanya, yitwa Mangrove Tree World Resort, irimo uburiro busaga 70, inzu z’imyidagaduro n’iziberamo inama, ibyumba byo kuraramo 3700 n’ibindi.

Irushanwa rya Miss World rigiye kubera mu mu Bushinwa, abakobwa batangiye kugerayo guhera tariki ya 8 Ugushyingo 2018. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ugushyingo 2018 abakobwa bose bageze aho irushanwa rizabera.uzegukana irushanwa azamenyekana ku wa 8 Ukuboza 2018.

Miss Rwanda

Miss Rwanda

miss Rwanda

miss Rwanda

miss Rwanda

Miss Iradukunda Liliane mu buzima bw'i Sanya mu Bushinwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umurage5 years ago
    Ariko aka kana karakeye kweli!!! Ubu mubona ikamba rya Miss World 2018 ridatashye mu Rwanda? Shirika ubute, wigaragaze, ukomere Ku muco, ugaragaze ubuhanga, wambara neza, useke neza (nk'uko ubisanganywe) maze urebe ko mu Ukuboza Ku 8 tutazabyina intsinzi! Tukuri inyuma pe!!!
  • Thacien manizabayo5 years ago
    Qu'elle ait la chance
  • Rachel5 years ago
    Good luck
  • Israel Ntaganzwa4 years ago
    Mfite utuntu tubiri nsaba.Ndifuza kumenya niba mwakira amafranga ya investissement,none minimum mwemera ni angahe? Ikndi ndifuza kuramutsa uriya mukobwa Nyamhinga Lilianne Iradukunda. Murakoze, Israel Ntaganzwa, New York





Inyarwanda BACKGROUND