RFL
Kigali

Miss Elsa yahuye n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède agirana ubusabane n’Abanyarwanda bahaba-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/10/2017 9:51
0


Miss Rwanda umaze iminsi ku mugabane w’Uburayi aho azava yerekeza muri Miss World izabera mu Bushinwa kuri ubu ageze mu gihugu cya Suède aho akomeje gukora ibikorwa bitandukanye byibanda cyane kumenyekanisha u Rwanda ndetse no kwamamaza ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).



Mu mpera z’icyumweru turangije Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Elsa yari ari mu mujyi wa Stockholm umurwa mukuru wa Suède aho yari yifatanije n’Abanyarwanda baba muri Suède kwishimira intsinzi ya Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame ahari hateraniye abanyarwanda benshi. Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa yashimiye abamutumiye kwifatanya nabo muri ibi birori anashimira Abanyarwanda baba muri Suède urukundo yabonye rubaranga ariko anababwira ko kuba bamutumiye kwifatanya nabo ku munsi nk’uyu uvuze byinshi ku banyarwanda ari iby’agaciro.

miss Elsamiss ElsaMiss Elsa sibye no kuganira yishimanye n'aba banyarwanda baba muri Suède

Muri ibi birori Miss Rwanda 2017 yahuriyemo n’abantu batandukanye harimo na Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède Christine Nkulikiyinka wamwakiriye neza ndetse akamwifuriza ikaze muri Suède. Miss Rwanda 2017 yitabiriye ibi birori yambaye imyambaro yakorewe mu Rwanda mu rwego rwo kwamamaza ibikorerwa mu Rwanda.

miss Elsamiss ElsaMiss Elsa yifotoranyije n'Abanyarwanda baba muri iki gihugumiss ElsaIburyo kuri iyi foto ni Ambasaderi Christine Nkulikiyinka hamwe na Miss Rwanda Elsa Iradukunda

AMAFOTO: Miss Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND