RFL
Kigali

Ipfunwe ry’abayobozi ba kaminuza ya INILAK ryatumye uwambitswe ikamba rya Nyampinga wayo yitwa uw’ibihe byose

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/05/2015 11:10
7


Imyaka ibaye ine muri Kaminuza ya INILAK badatora Nyampinga ndetse n’ufite iryo kamba yitwa uw’ibihe byose, ibi ngo bikaba bituruka ku ipfunwe abayobozi b’iri shuri baterwa n’uko igikorwa cyagenze mu mwaka wa 2011 bityo bakumva badashaka kongera kubisubiramo



Miss Irene Muhikira uzwi ku kazina ka Bella, yatorewe kuba Nyampinga wa mbere wa INILAK kuwa 25 Nzeri 2011, atangira inshingano ze muri 2012 mu rugendo rutari rworoshye  na gato kuko hari benshi bamubwiraga ko yakoze amahano kuko nta mukristo ngo ukwiye kwitabira amarushanwa y’ubwiza.

Miss Irene Muhikira

Miss Irene Muhikira yambitswe ikamba rya Nyampinga wa INILAK mu mwaka wa 2011,igisonga cye cya mbere ni  Tania Gasasira (ibumoso) naho igisonga cya kabiri akaba Solange Uwitonze(iburyo)

Kuba amaranye ikamba imyaka ine kandi akaba abona nta gahunda ihari yo gutora umusimbura, Nyampinga Irene Muhikira avuga ko bibaye byiza hatorwa undi umusimbura hagahabwa amahirwe abandi banyeshuri na cyane ko icyo gikorwa aribwo bwa mbere cyari gitangijwe muri INILAK kandi benshi bakaba bifuza cyane iryo kamba.

Miss Irene Muhikiradf;- 

Miss Irene Muhikira kuri we ahamya ko kuba Nyampinga nta kibazo abibonamo ku bukristo bw'umuntu

Ku bijyanye na bamwe bavuga ko nta mukristo ukwiye kwitabira amarushanwa y'ubwiza, Irene Muhikira nawe w'umukristo ndetse akaba n’umuyobozi w’itsinda riramya Imana (Worship team) mu itorero Assemblies of God rya Gatsata,avuga ko ubukristo buba imbere mu mutima w'umuntu bityo akaba yumva nta cyaha kirimo kuba nyampinga gusa hari bimwe nawe atemera bikorwa na bamwe mu bitabira iryo rushanwa nko kwambara ubusa n'ibindi bigayitse.

Miss Irene Muhikira

Miss Irene Muhikira ashyigikiye ko ba Nyampinga bajya bambara bakikwiza 

Amakuru agera ku inyarwanda.com avuga ko ku munsi wo gutora Irene Muhikira nka Nyampinga wa mbere wa INILAK,ubuyobozi bw’iryo shuri bugendera cyane ku mahame ya Gikristo dore ko icyo kigo ari icy’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi, ngo ntibwishimiye cyane ibyabereye muri uwo muhango wo gutoranya Nyampinga bitewe nuko hari abantu bamwe binjiranye inzoga ahaberaga uwo muhango ndetse ngo bamwe mu bazinyweye bari basinze.

Iyo myitwarire ihabanye n’amahame bagenderaho ya Gikristo, ngo yaba ariyo yatumye abayobozi b’iryo shuri bazinukwa cyane ibyo gutora ba Nyampinga na cyane ko ngo abantu bose ari beza imbere y’Imana.

Nyuma y’imyaka ine abayobozi ba INILAK bababajwe n’ibyabareye mu muhango wo gutoranya Nyampinga, amakuru yizewe aturuka mu banyeshuri b’iyo kaminuza avuga ko muri uyu mwaka wa 2015 hagiye gutorwa undi Nyampinga usimbura Irene Muhikira nyuma y’uko benshi barimo n’ubuyobozi bw’abanyeshuri (INILAKSU) bakomeje kubisaba ubuyobozi bukuru bw’ikigo.

Miss Irene Muhikira umaze umwaka umwe arangije amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza niwe muntu wa mbere wasabye INILAK ko yatora undi Nyampinga, gusa kuri we akurikije igihe yahereye abisaba ngo abona iyo gahunda ntayihari.

Miss Irene Muhikira

Miss Inilak Irene Muhikira yamaze gusoza amasomo ye ubu ategereje uwo azaha ikamba ariko yaramubuze

Mu kiganiro na inyarwanda.com, Miss Muhikira yagize ati "Nkiri umunyeshuri muri INILAK, naganiriye n’abayobozi b’abanyeshuri(INILAKSU) kuri icyo kibazo kugirango bakigeho bakambwira ko bazakigeza ku bayobozi ariko mu by’ukuri ikigaragara cyo ni uko iyo gahunda ntayo iteganijwe,sinzi niba mwakwegera abayobozi bakababwira icyo babiteganyaho.

 

Miss Irene Muhikira

Miss Inilak Irene Muhikira asanga nta gahunda ihari yo gutora umusimbura mu gihe abyifuza cyane kimwe n'abandi banyeshuri ba INILAK

Bamwe mu banyeshuri ba INILAK twaganiriye nabo, hari umwe watubwiye ko mu myaka itatu amaze muri icyo kigo ngo nta na rimwe arabona Nyampinga w’iyo kaminuza. Undi yatubwiye ko kudatora Nyampinga byapfukiranye inzozi yari afite zo kuzaba Nyampinga muri kaminuza.

Miss Irene Muhikira

Hari benshi bashyigikiye ko Miss Irene Muhikira yatanga ikamba nabo bagakabya inzozi zabo

Ku bijyanye no kuba mbere hatorwa nyampinga wa INILAK harabaye amakosa yabaye nk’intandaro yo kudatora undi, abanyeshuri bamwe bavuga ko iyo itagirwa impamvu nyamukuru kuko ngo n’uwaye Nyampinga w’u Rwanda Bahati Grace yatwaye inda acyambaye ikamba ariko abandi bamukurikiye bakosoye ayo amakosa ndetse ngo nta n’ayandi barakora.

Irene Muhikira

Kuba mu itorwa rya Muhikira harabayeho amakosa ngo ntibyakabaye impamvu y'ihagarikwa ry'icyo gikorwa

Umurage Ndahiro Claude umuyobozi w’abanyeshuri muri INILAK, mu kiganiro na inyarwanda.com yavuze ko mu itorwa rya Nyampinga wa mbere wa INILAK hakozwe amakosa nko kwinjirana inzoga,imyambarire itarishimiwe n’ubuyobozi bigatuma hafatwa umwanzuro wo guhagarika icyo gikorwa ariko ubu bakaba bari kubitegura mu buryo bunoze.

Yagize ati “Uyu mwaka wa 2015 turi kubyifuza cyane,turi kubitegura mu buryo bunoze no mu mitegurire yabyo. Dufite ukwizera kungana na 90 ku ijana ko uyu mwaka  wa 2015 dutora Nyampinga wa INILAK

Miss Irene Muhikira

Bafite icyizere gihagije ko Miss Irene Muhikira wiswe uw'ibihe byose ashobora gusimburwa muri uyu mwaka

Nubwo Umurage Ndahiro Claude uyobora INILAKSU ahamya ko bitarenze uyu mwaka bazaba batoye undi Nyampinga usimbura Irene Muhikira wiswe uw’ibihe byose kubera uburambe amaze ndetse no kuba ngo afite ubwiza bubimuhesha, hari abandi bayobozi bayoboye UNILAKSU bagerageje gusaba ko hatorwa undi nyampinga ariko ntibabigeraho ahanini bitewe n’ipfunwe ubuyobozi bw’iri shuri bugifite kubw’amakosa yakozwe mbere ahabanye n’imyemerere y’Abadiventiste bikagaragara nko guhesha isura mbi ishuri rya Gikristo.

Miss Irene Muhikira Nyampinga

Miss INILAK 2012 Irene Muhikira amaze imyaka ine habuze umusimbura

Niwemutoni Delyse nawe wayoboye INILAKSU ariko akaba yarasoje amashuri muri INILAK yabwiye inyarwanda.com ko ku buyobozi bwe yagerageje kumvisha ubuyobozi bw’ishuri ko batora nyampinga ariko bakirinda amakosa nka aya mbere. Abayobozi barabimwemereye ariko ntiyabigeraho kuko igihe cye cyo kuyobora cyahise kirangira bidakozwe.

Yagize ati“Ubwo nari nyoboye abanyeshuri ba INILAK naganiriye n’abayobozi mbasaba ko twakongera tugategura icyo gikorwa(Gutora Nyampinga) dufatanije n’ubuyobozi kugirango hatazongera kugaragaramo amakosa. Inama ya Senior Management yarateranye barabinyemerera, ntangira process(inzira/urugendo) yo gushaka abaterankunga,mandat yanjye irangira ntarabikora. Abansimbuye rero nabo bakomeje icyo gikorwa,ntabwo twabiretse burundu(gutora nyampinga)”

Niwemutoni Delyse

Niwemutoni Delyse wayoboye INILAKSU agasoza mandat ye hadatowe Nyampinga usimbura Muhikira

Delyse avuga ko ubuyobozi bw’ikigo bwamaze gufata umwanzuro, hakaba hasigaye uruhare rw’ubuyobozi bw’abanyeshuri. Miss Irene Muhikira agahamya ko kuri we asanga nta gahunda yo gutora Nyampinga iteganijwe. Uyoboye INILAKSU muri uyu mwaka wa 2015, Umurage Ndahiro Claude we agashimangira ko 90 ku ijana yizeye ko uyu mwaka bazatora nyampinga gusa ukaba wakwibaza niba we azabigeraho mu gihe benshi bamubanjirije byabananiye kandi bahawe uburenganzira n’ubuyobozi bukuru bw’ishuri. 

Gideon N M






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kiza8 years ago
    uyumukobwa nimwiza pe
  • poucouri8 years ago
    ndamukunda uyu mukobwa ni humble kdi azi kubana nabantu bose.nuwibihe byose kuri twe.
  • Jean Paul8 years ago
    Sha bitarimo gukabya,ni ukuri uyu mwali ni mwiza pe,nanjye mwise uw’ibihe byose ntibazagire undi batora kbsa
  • Anderson8 years ago
    icyo kibazo cya miss udasimburwa si muri INILAK gusa kiri naha muri kist niko bimeze. miss uriho amaze imyaka itanu ni bisonga bye. muzaze tubabwire ikibitera
  • Didi8 years ago
    Ariko ndabona ari ukureba Album ya Irene.......................
  • anny8 years ago
    koko uyu muntu yabaye miss??? ndumiwe pe. basi iyabs Tania kuko ni mwiza we. nahuyu mwatoye ntakwiye kuba miss rwose arashaje mu maso
  • 8 years ago
    Nones nabamiss bakuz baremewe





Inyarwanda BACKGROUND