RFL
Kigali

Miss Elsa aherekejwe n’umubyeyi we bakoze umuganda ku rwibutso rwa Jenoside i Kabgayi banasura umudugudu wa Avega Agahozo i Shyogwe–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/05/2017 7:28
6


Iradukunda Elsa uherutse gutorwa nka Miss Rwanda 2017 kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2017 aherekejwe n’umubyeyi we bakoreye umuganda ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi banasura umudugudu wa Avega Agahozo i Shyogwe.



Bakigera i Muhanga Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa n'abari bamuherekeje barimo n’umubyeyi  we babanje gukora umuganda ku rwibutso  rwa Jenoside i Kabgayi aho bakoze isuku kuri uru rwibutso ndetse banakuraho ibyatsi byari byarakuze birukikije. Mu ijambo ry’uhagarariye Ibuka mu karere ka Muhanga yibanze cyane ku gushimira abateguye iki gikorwa gusa by’umwihariko ashimira Nyampinga w’u Rwanda ku bw’igikorwa nk’iki aba yatekereje akanagishyira mu bikorwa.

Iradukunda Elsa ari kuri uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi yasabye abari aho bose ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, ndetse abashishikariza kumva no gusobanukirwa insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu Kwibuka ku nshuro ya 23.

Bavuye i Kabgayi bahise berekeza i Shyogwe aho Miss Rwanda 2017 n’abari bamuherekeje basuye umudugudu wa Avega Agahozo ubarizwa mu kagari ka Kinini umurenge wa Shyogwe akarere ka Muhanga, aho bari bashyiriye imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bimwe mu biribwa ndetse n’ibindi bikoresho nkenerwa bya buri munsi.

Uyu mudugudu wa Avega Agahozo Miss Rwanda n'abari bamuherekeje basuye ugizwe n’imiryano 22 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uwari uhagarariye abatuye muri uyu mudugudu Mugarurire Nestor yabwiye abashyitsi ko bashimishijwe no kuba baratekerejwe ndetse by’umwihariko bagatekerezwa na Miss Rwanda bigaragaza ko nabakiri bato babatekereza ibyo bikaba bitanga icyizere cy’uko ibyabaye bidashobora kongera kubaho ukundi niba urubyiruko rusobanukiwe neza ingaruka igihugu cyagize kubera Jenoside.

Iradukunda Elsa nawe mu ijambo rye yahumurije aba babyeyi baba muri uyu mudugudu wa Avega Agahozo, abizeza ko nk’urubyiruko baba babatekereza kandi uko bashoboye bazajya babasura abasaba kutigunga ngo bumve ko ari bonyine kuko bafite abana  kandi babatekereza, banabakunda.

REBA HANO AMAFOTO:

Miss RwandaBakigera i Muhanga Nyampinga nabari bamuherekeje bahuye n'ubuyobozi bw'akarere, uhereye i bumoso ni umubyeyi wa Miss Elsa,hagakurikiraho vice mayor ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Muhanga, Miss Elsa Iradukunda, Uhagarariye Ibuka mu karere ka Muhanga ndetse na Ishimwe Dieudonne umujyanama wa Miss Rwanda 2017Miss RwandaBahise berekeza ku rwibutso rwa Kabgayi aho bagombaga gukorera umuganda, bari baherekejwe n'abanyeshuri bo muri AERG ICK ndetse nabagize AERG St JosephMiss RwandaMiss Rwanda na Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza y'abaturage muri Muhanga bakora umuganda ku Rwibutso Miss RwandaHari aho byasabaga gukoresha intokiMiss RwandaN'amasuka yifashishijwe ngo havanweho ibyatsi byari byabaye byinshiMiss RwandaNyuma y'umuganda wari umwanya w'ibiganiroMiss RwandaMiss RwandaBashyize indabo ku mva banunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutsoMiss RwandaMiss Rwanda

 Miss Rwanda Iradukunda Elsa, yazengurukijwe urwibutso anasinya mu gitabo cy'abashyitsiMiss RwandaMiss Rwanda Iradukunda Elsa yageneye inkunga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi inkunga yo kurufata nezaMiss RwandaMiss RwandaMiss RwandaBagenda n'amaguru Miss Rwanda nabari bamuherekeje bahise berekeza i Shyogwe mu mudugudu wa Avega Agahozo i ShyogweMiss RwandaBakigerayo bicaye bararuhukaMiss RwandaAbanyeshuri bo muri AERG yo muri ICK bakomeje guherekeza Miss ElsaMiss RwandaBamwe mu babyeyi batuye muri uyu muduguduMiss RwandaMiss Iradukunda Elsa yagejeje ijambo kubari ahoMiss RwandaAbanyeshuri bo muri AERG yo muri St Joseph nibo bari batwaje Miss Elsa ibyo yari ashyiriye aba babyeyiMiss RwandaBimwe mu byo Miss Rwanda yashyiriye aba babyeyiMiss RwandaYabageneye ibitenge byo kwambaraMiss RwandaUmubyeyi wa Miss Rwanda afasha umukobwa we guha imfashanyo aba babyeyiMiss RwandaBamaze gushyikira iyi nkungaMiss RwandaMiss RwandaMiss RwandaMiss RwandaBahise basangiraMiss RwandaMiss Elsa yifotozanya nabanyeshuri bo muri St Joseph bari bamufashije muri iki gikorwaMiss RwandaMiss Elsa yifotozanya nabanyeshuri bo muri ICK bari bamufashijeMiss RwandaMiss Elsa yifotozanya n'ababyeyi bo mu mudugudu wa Avega Agahozo

AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo -Inyarwanda.com  

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GASORE6 years ago
    Byakozwe neza peee, Imana ibahe umugisha abakoze iki gikorwa. bariya bakecuru baba bakeneye ubufasha bwacu nuko twese amikororo abura!!!!
  • Mimi6 years ago
    Nuko nuko mukobwa mwiza Imana iguhe umugisha ndetse n'uwo mubyeyi wawe uguherekeza mu bikorwa byiza by'umumaro nk'ibyo
  • Rachou6 years ago
    Apuchuuu mama warakoze gukora icyo gikorwa cy'urukundo.unkoze ku mutima pe
  • Rchou6 years ago
    Apuchuuu, mama warakoze kwitanga. unkoze ku mutima pe
  • gasaro6 years ago
    Sha Miss kabisa ari kwitwara neza aba nibo bari dukeneye mu Rwanda Bravo Miss aho wakuye Imana igukubire kabiri.
  • POLINE6 years ago
    Elsa warakoze pe imana ikongerere binkoze kumutima





Inyarwanda BACKGROUND