Iradukunda Elsa uherutse gutorwa nka Miss Rwanda 2017 kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2017 aherekejwe n’umubyeyi we bakoreye umuganda ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi banasura umudugudu wa Avega Agahozo i Shyogwe.
Bakigera i Muhanga Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa n'abari bamuherekeje barimo n’umubyeyi we babanje gukora umuganda ku rwibutso rwa Jenoside i Kabgayi aho bakoze isuku kuri uru rwibutso ndetse banakuraho ibyatsi byari byarakuze birukikije. Mu ijambo ry’uhagarariye Ibuka mu karere ka Muhanga yibanze cyane ku gushimira abateguye iki gikorwa gusa by’umwihariko ashimira Nyampinga w’u Rwanda ku bw’igikorwa nk’iki aba yatekereje akanagishyira mu bikorwa.
Iradukunda Elsa ari kuri uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi yasabye abari aho bose ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, ndetse abashishikariza kumva no gusobanukirwa insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu Kwibuka ku nshuro ya 23.
Bavuye i Kabgayi bahise berekeza i Shyogwe aho Miss Rwanda 2017 n’abari bamuherekeje basuye umudugudu wa Avega Agahozo ubarizwa mu kagari ka Kinini umurenge wa Shyogwe akarere ka Muhanga, aho bari bashyiriye imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bimwe mu biribwa ndetse n’ibindi bikoresho nkenerwa bya buri munsi.
Uyu mudugudu wa Avega Agahozo Miss Rwanda n'abari bamuherekeje basuye ugizwe n’imiryano 22 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uwari uhagarariye abatuye muri uyu mudugudu Mugarurire Nestor yabwiye abashyitsi ko bashimishijwe no kuba baratekerejwe ndetse by’umwihariko bagatekerezwa na Miss Rwanda bigaragaza ko nabakiri bato babatekereza ibyo bikaba bitanga icyizere cy’uko ibyabaye bidashobora kongera kubaho ukundi niba urubyiruko rusobanukiwe neza ingaruka igihugu cyagize kubera Jenoside.
Iradukunda Elsa nawe mu ijambo rye yahumurije aba babyeyi baba muri uyu mudugudu wa Avega Agahozo, abizeza ko nk’urubyiruko baba babatekereza kandi uko bashoboye bazajya babasura abasaba kutigunga ngo bumve ko ari bonyine kuko bafite abana kandi babatekereza, banabakunda.
REBA HANO AMAFOTO:
Bakigera i Muhanga Nyampinga nabari bamuherekeje bahuye n'ubuyobozi bw'akarere, uhereye i bumoso ni umubyeyi wa Miss Elsa,hagakurikiraho vice mayor ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Muhanga, Miss Elsa Iradukunda, Uhagarariye Ibuka mu karere ka Muhanga ndetse na Ishimwe Dieudonne umujyanama wa Miss Rwanda 2017Bahise berekeza ku rwibutso rwa Kabgayi aho bagombaga gukorera umuganda, bari baherekejwe n'abanyeshuri bo muri AERG ICK ndetse nabagize AERG St JosephMiss Rwanda na Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza y'abaturage muri Muhanga bakora umuganda ku Rwibutso Hari aho byasabaga gukoresha intokiN'amasuka yifashishijwe ngo havanweho ibyatsi byari byabaye byinshiNyuma y'umuganda wari umwanya w'ibiganiroBashyize indabo ku mva banunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso
Miss Rwanda Iradukunda Elsa, yazengurukijwe urwibutso anasinya mu gitabo cy'abashyitsiMiss Rwanda Iradukunda Elsa yageneye inkunga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi inkunga yo kurufata nezaBagenda n'amaguru Miss Rwanda nabari bamuherekeje bahise berekeza i Shyogwe mu mudugudu wa Avega Agahozo i ShyogweBakigerayo bicaye bararuhukaAbanyeshuri bo muri AERG yo muri ICK bakomeje guherekeza Miss ElsaBamwe mu babyeyi batuye muri uyu muduguduMiss Iradukunda Elsa yagejeje ijambo kubari ahoAbanyeshuri bo muri AERG yo muri St Joseph nibo bari batwaje Miss Elsa ibyo yari ashyiriye aba babyeyiBimwe mu byo Miss Rwanda yashyiriye aba babyeyiYabageneye ibitenge byo kwambaraUmubyeyi wa Miss Rwanda afasha umukobwa we guha imfashanyo aba babyeyiBamaze gushyikira iyi nkungaBahise basangiraMiss Elsa yifotozanya nabanyeshuri bo muri St Joseph bari bamufashije muri iki gikorwaMiss Elsa yifotozanya nabanyeshuri bo muri ICK bari bamufashijeMiss Elsa yifotozanya n'ababyeyi bo mu mudugudu wa Avega Agahozo
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo -Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO