RFL
Kigali

Miss Doriane aranyomoza abavuga ko yatwaye umwanya wa Vanessa muri Miss FESPAM

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:28/07/2015 13:07
11


Ku ya 18 Nyakanga 2015, nibwo Miss Kundwa Doriane yerekeje i Brazzaville mu rwego rwo guhagarari u Rwanda mu marushanwa ya Miss FESPAM, ibi byatunguye benshi dore ko ubusanzwe abantu bari bamaze kumenya ko ari Miss Vanessa, igisonga cye cya mbere wagombaga kujyayo nk’uko ubwe yari yabyivugiye.



Nyuma y’ibi rero inyarwanda.com yifuje kumenya amakuru mpamo y’impamvu nyayo yaba yarateye iyi mpinduka maze Miss Vanessa atubwira ko atazi neza inkomoko yabyo kuko nawe byamutunguye gusa ahamya ko byose akeka ko byakozwe n’uwari ushinzwe kuzajyana Nyampinga uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa.

Miss Uwase Vanessa ni we wamenyekanye mbere nk'uwagombaga kwitabira aya marushanwa

Nyuma y’iyi nkuru ya Miss Vanessa rero wavugaga ko na we yatunguwe no kubona Doriane ari we ugiye kandi atarigeze ateguzwa benshi mu bakunzi ba Miss Vanessa bashinje Miss Doriane ko yahemukiye mugenzi we akamwiba umwanya we, amakuru we ahakana.

Miss Doriane arahamya ko we yagiye yitabiriye ubutumire yahawe

Miss Doriane arahamya ko we yagiye yitabiriye ubutumire yahawe

Nk’uko yabivuze Miss Doriane ngo ntiyigeze atwara umwanya wa Miss Vanessa kuko ahubwo ko yagiye yitabiriye ubutumire yahawe. Yagize ati “Nashakaga kubeshyuza amakuru amaze iminsi atambuka avuga ko naba naratwaye umwanya wa mugenzi wanjye (Uwase vanessa igisonga cyambere)mu by’ukuri nakiriye ubutumire nahawe nkora nkuko bwansabaga ari byo kwitabira ayo marushanwa.”

Nyuma y’ibi Miss Rwanda 2015, yabwiye abanyarwanda ko n’ubwo atabashije kwegukana iri kamba, amarushanwa yagenze neza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    ko mbona nawe nta kinyarwand azi se?Ashobora koko kuba ari umugande!!!!!!!!...............................................................Mu marushanwa ya Miss Fespam 2-15 aho niari.............#ibazenawe
  • Allon8 years ago
    Ahahahahah, vuga neza ko watashye amara masa, ikosa ryabaye mbere dore nizo ngaruka zose, Vanessa yarabikwiye.
  • Didi8 years ago
    Nawe ntugakabye ririya ni ikosa ryo kwibeshya kuko yandikishaka machine(computer cg telefoni) , rero ndumva wagabanya amatiku............ wowe se ko wanditse ngo"nta kinyarwand azi se?" urabona utakoze ikosa? Mbere yo gutokora ijisho rya mugenzi wawe jya ubanza urebe mu ryawe.
  • Melissa 8 years ago
    Aba bana disi barikundanira. Na Vanessa nabonye yashyize kuri instagram ye ko abantu bakwiye gushyigikira dorianne nka miss Rwanda bakanabimwubahira. nkunda ko byose aba yabishyizemo ubwenge gusa.
  • Saidi8 years ago
    Taille ya Vanissa iranyica cyane queen of Africa kabisa.
  • Mashaku Leon8 years ago
    Ariko mubona atarimwe muzana beef hagati yabantu kweri? Ikigaragara nuko aba bakobwa bombi bafitanye team work n'urukundo hagati yabo.
  • RIRI8 years ago
    Hashtag ntago iri mu twatuzo dukoreshwa mu kinyarwanda. Utwitso tubiri ntidukurikirana mu kinyarwanda.
  • chanceline8 years ago
    ntaribi niba ntakibazo byabazanyeho
  • 8 years ago
    Hahahaha!!!reka kutubeshya Vanessa washatse kumwigiza hirya kdi akurusha ubwuza kure na kure yewe!!nubundi ikidaciye mumucyo ntamugisha kbs!!!
  • rugira8 years ago
    sha, tujye tuvugisha ukuri. Vanessa niwe warukwiye kuba miss rwanda 2015. ni mwiza pe.
  • Sheynnah8 years ago
    Doriane bihorere bavuge kuko nakarimurari barakavu bon chance kbs ndagukunda cyane rekana nabo ahubwo ukomerezaho





Inyarwanda BACKGROUND