Ku ya 18 Nyakanga 2015, nibwo Miss Kundwa Doriane yerekeje i Brazzaville mu rwego rwo guhagarari u Rwanda mu marushanwa ya Miss FESPAM, ibi byatunguye benshi dore ko ubusanzwe abantu bari bamaze kumenya ko ari Miss Vanessa, igisonga cye cya mbere wagombaga kujyayo nk’uko ubwe yari yabyivugiye.
Nyuma y’ibi rero inyarwanda.com yifuje kumenya amakuru mpamo y’impamvu nyayo yaba yarateye iyi mpinduka maze Miss Vanessa atubwira ko atazi neza inkomoko yabyo kuko nawe byamutunguye gusa ahamya ko byose akeka ko byakozwe n’uwari ushinzwe kuzajyana Nyampinga uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa.
Miss Uwase Vanessa ni we wamenyekanye mbere nk'uwagombaga kwitabira aya marushanwa
Nyuma y’iyi nkuru ya Miss Vanessa rero wavugaga ko na we yatunguwe no kubona Doriane ari we ugiye kandi atarigeze ateguzwa benshi mu bakunzi ba Miss Vanessa bashinje Miss Doriane ko yahemukiye mugenzi we akamwiba umwanya we, amakuru we ahakana.
Miss Doriane arahamya ko we yagiye yitabiriye ubutumire yahawe
Nk’uko yabivuze Miss Doriane ngo ntiyigeze atwara umwanya wa Miss Vanessa kuko ahubwo ko yagiye yitabiriye ubutumire yahawe. Yagize ati “Nashakaga kubeshyuza amakuru amaze iminsi atambuka avuga ko naba naratwaye umwanya wa mugenzi wanjye (Uwase vanessa igisonga cyambere)mu by’ukuri nakiriye ubutumire nahawe nkora nkuko bwansabaga ari byo kwitabira ayo marushanwa.”
Nyuma y’ibi Miss Rwanda 2015, yabwiye abanyarwanda ko n’ubwo atabashije kwegukana iri kamba, amarushanwa yagenze neza.
TANGA IGITECYEREZO