RFL
Kigali

Miss Dorah Mwima wabaye Nyampinga wa Uganda yibarutse impanga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/03/2017 9:09
1


Kuri uyu wa mbere tariki 26 Werurwe 2017 ni bwo Miss Dorah Mwima wabaye Miss Uganda mu mwaka wa 2008 yibarutse impanga; umuhungu n’umukobwa bahise bitwa Giovanna na Serafin nk’uko tubikesha itangazamakuru ryo muri Uganda.



Miss Dorah Mwima wibarutse impanga yabyaranye n’umugabo we Nader Barrak, yavuze ko kubyara impanga byamushimishije cyane bikamuha umunezero udasanzwe mu mutima we. Yunzemo ko ari ibintu adashobora gusobanura, ashimira Imana kuba yamuhaye umugisha wo kubyara impanga. Tubibutse ko Miss Dorah na Nader bashakanye mu kwezi kwa Gicurasi muri 2014, kugeza ubu bakaba bafitanye abana bane dore ko ubu bibarutse ku nshuro ya gatatu.

Miss Dorah Mwima

Miss Uganda Dorah Mwima yibarutse impanga

Miss Rwanda Dorah

Miss Dorah mbere y'iminsi micye ngo yibaruke impanga

Miss Dorah Mwima

Miss Dorah hamwe n'abana be babiri mbere yo kwibaruka impanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • koko7 years ago
    Ndambiwe abagore baharaye kwiyambika ubusa batwite!ndetse ndabyamaganye kumugaragaro!!isoni nke gusa!





Inyarwanda BACKGROUND