RFL
Kigali

Miss D'amour Uwase Rangira uri guhatanira Miss Rwanda 2016 yitwaye neza mu bizamini bya Leta bisoza ayisumbuye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/02/2016 19:17
7


Miss D'amour Uwase Rangira umwe mu bakobwa 15 bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2016, nyuma y’aho hatangajwe amanota y’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2015, nawe yaje mu batsinze neza "Pass"



Kuri uyu wa 18 Gashyantare 2016 nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye byakozwe mu mwaka wa 2015. Umubare munini w’abatsinze ni abakobwa kuko bangana na 51.9%

Miss D'amour Uwase Rangira, winjiye mu irushanwa rya Miss Rwanda,nyuma yo guserukira neza Intara y’Uburasirazuba, akaba umwe mu bayihagarariye muri iri rushanwa, umwaka ushize wa 2015 nibwo yarangije amashuri yisumbuye akaba yarigaga mu kigo cya Glory Secondary School muri MEC (Mathematics, Computer Science and Economics).

Miss D'amour Uwase Rangira, mu bizamini bya Leta bisoza ayisumbuye, yagize amanota 58, aho mu mibare yabonye B (ingana n’amanota 5), Computer Science akabona B, Economics akabona C(ingana n’amanota 4),Entrepreneurship abona B naho General Paper akabona S (inota 1). Bamwe mu nshuti ze n'abanushyigikiye muri iri rushanwa, bishimiye cyane aya manota yabonye.

Miss Uwase Rangira

Muri iri rushanwa rya Miss Rwanda, kuba warakurikiranye amasomo y’ubumenyi ngiro nabyo hari andi mahirwe byongera mu kuba watsindira iri kamba rya Nyampinga w'u Rwanda, gusa hari ibindi byinshi bishingirwaho nko kugira umuco, kumenya kuvugira mu ruhame,kuba ufite uburanga,kuba utarabyayeho n’ibindi.

Muri iyi minsi abakobwa uko ari 15 bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2016, bari mu mwiherero uri kubera muri Hoteli yitwa Golden Tulip iherereye mu karere ka Bugesera, bikaba biteganyijwe ko tariki ya 27 Gashyantare 2016 aribwo bazatoranywamo umukobwa umwe uzaba Miss Rwanda 2016 ndetse hatorwe n’ibisonga bye. Mu minsi ishize aba bakobwa uko ari 15 bakaba baherutse gupimwa kuba batarabyayeho, indwara zandura n’ibindi.

Miss D'amour Uwase Rangira uhatanira kuba Nyamounga w'u Rwanda w'umwaka wa 2016






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hamenyimana Hamis8 years ago
    Arko Mwagiye Mureba Abakobwa Batari Mukigero Kwimwe Kd Bakambara Byakinyarwanda Ibyo Byabagashaka Buhake Turabyanze.
  • nunu8 years ago
    Woow hpi 4 u gd gal....wish u all da best
  • soso8 years ago
    Congratulations beautiful girl d'amour u can even be miss 2016
  • damour8 years ago
    congratulations bazina
  • Ntakirutimana Isaie8 years ago
    miss of western province is nbr 1.Who does know how many marks she got?
  • Sylvia8 years ago
    I wish the best uwase.
  • Sylvia8 years ago
    I wish the best uwase.





Inyarwanda BACKGROUND