Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Miss Colombia, Ariadna Gutierrez yagize icyo avuga nyuma y’uko yambitswe ikamba rya Miss Universe, mu minota mike kubw’ikosa ryabayeho mu gutangaza amazina y’uwegukanye ikamba akaryamburwa rikambikwa Pia Wurtzbach wo muri Philippines.
Ku cyumweru tariki 20 Ukuboza 2015 nibwo habaye ibirori byo gutangaza uwegukanye ikamba rya Miss Universe 2015, ibirori byabereye i Las Vegas muri Amerika. Kubwo kwibeshya, Steve Harvey wagombaga gutangaza uwegukanye ikamba, yibeshye ku mazina abanza gutangaza ko Miss Colombia, Ariadna Gutierrez ariwe wegukanye ikamba. Nyuma y’iminota itageze kuri 2, Steve yagarutse imbere y’imbaga yari aho ,avuga ko yibeshye mu gusoma amazina, hanyuma atangaza ko Miss Philipines, Pia Alonso Wurtzbach ariwe wegukanye ikamba, Ariadna Gutierrez akaba ariwe gisonga cya mbere.
Miss Colombia Ariadna Gutierrez, na Miss Philippines Pia Alonzo Wurtzbach mbere y'uko hatangazwa bwa mbere uwegukanye ikamba
Kubwo kwibeshya, Steve Harvey yatangaje ko Miss Colombia ariwe uryegukanye
Uku niko Ariadna Gutierrez yagaragaje amarangamutima ye nyuma yo kubwirwa ko ariwe utsinze
Pauline Vega wari usanganywe iri kamba yahise arimushyikiriza
Nyuma y'iminota mike,yararyambuwe....
ryambikwa umunya Philippines
Kari agahinda n'amarira kuri Ariadna Gutierrez. Bagenzi be bamubaye hafi ngo bamwihanganishe
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, yashimiye abamubaye hafi muri ibi bihe bikomeye
Nyuma y’iminsi ataravuga ku byamubayeho, ku wa kabiri w’iki cyumweru turi gusoza, abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Ariadna Gutierrez yagize icyo atangaza mu magambo maremare yanditse mu rurimi rw’icyongereza. Tugenekereje yagize ati “ Nyuma y’ibihe bikomeye hakurikiraho ugutuza. Ndashimira buri wese wanyoherereje ubutumwa bwo kunshyigikira no kunkomeza. Buri umwe muri mwe yabaye ikiremwamuntu mu gitabo cyanjye ndetse ndahirwa kandi ndi umunyamigisha kubwo gushyigikirwa n’abantu batari abo mu gihugu cyanjye gusa ahubwo ngashyigikirwa n’abantu bo ku isi yose. Ibizakubaho biba byanditse,nanjye biriya niko byagombaga kumbaho.”
“Nabashije gutuma igihugu cyanjye cyishima nyuma yo kuba Miss Universe mu gihe cy’iminota mike. Uyu munsi kubera ibyambayeho, Colombia iri kuvugwaho ku isi yose. Nifatanyije n’Abanyafilipine kubwa Miss Universe wabo mushya.Ibyishimo murimo ubu bishobora kuba ari iby’akataraboneka.Ubuzima burakomeje ,mu gihe kizaza niho tuzamenya impamvu byagenze kuriya. Mwarakoze mwese kubw’urukundo, kunshyigikira n’umutima mwiza.”
TANGA IGITECYEREZO