RFL
Kigali

Miss Aurore yavuze ku by’ubukwe bwe bushobora kubera i Kigali n’iby’uko afatwa nka Nyampinga w’ibihe byose

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/04/2018 14:59
12


Miss Aurore Kayibanda Mutesi wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012 yakomoje ku bukwe bwe na gafotozi Mbabazi Egide bushobora kubera mu Rwanda, anavuga ku bijyanye n’uko afatwa nka Nyampinga w’ibihe byose.



Mu kwezi gushize ni bwo Miss Mutesi yambitswe impeta na Mbabazi Egide barambanye mu rukundo amuteguza kubana akaramata nk’umugabo n’umugore. Mu byishimo bivanze n’amarira Miss Aurore yemereye imbere y’inshuti n’abavandimwe barimo Mukuru we ko yiteguye kuba umugore by’iteka wa Egide Mbabazi usanzwe ukora umwuga wo gufoto abinyujije muri kompanyi ya Egidefoxworth.

Muri Pariki ya Grand Canyon iherereye muri Leta ya Arizona ho muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ni ho Egide yambikiye umukunzi we Miss Auore impeta nyuma y’amasaha menshi amutembereza mu indege. Miss Auore Kayibanda yabwiye Radio Rwanda ko yatunguwe n’uburyo umukunzi we yateguye kumwambika impeta ngo ntiyari azi neza ko na Mukuru we aza kuba ari ho yambikiwe impeta. Kuri we ngo yumvaga ko Mukuru we azaba ari mu Rwanda.

Miss Aurore yavuze ko byateguwe nawe atabizi ndetse ngo na bamwe mu bari bahari ntawigeze amubwira ko iyo gahunda ihari. Ngo umukunzi we ariwe Mbabazi Egide azi guhisha ibanga mu buryo bwose. Ku bijyanye n’amakuru avuga ko ubukwe bwe n’umukunzi we bushobora kuzabera i Kigali mu Rwanda yasubije ko ibyo biganiro batarabigirana. Yagize ati:”Ayo makuru sinyazi neza [Araseka].Ni ibintu abantu babiri bafite ubwo bukwe nyine bicara bakaganira. Ntabwo icyo kiganiro turakigira ngo tuvuge ngo ibirori bizabera aha ngaha cyangwa se mu Rwanda.”

Uyu mukobwa utaragaruka mu Rwanda kuva yagera muri Amerika ni kenshi yagiye yandikirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga bamubwira ko ariwe Nyampinga w’ibihe byose u Rwanda rwagize. Ni ibintu atakunze kuvugaho kenshi. Benshi babivugaga bashingiraga ku bwiza bwe n’imico yihariye afite yatumye ahurirwaho n’abamukunda nanubu bacyemeza ko ariwe Nyampinga ufite ikuzo ry’ibihe byose. Kuri we ngo siko abibona ashingiye ku kuba ubwiza bufite igisobanuro cyihariye.Yabivuze mu magambo atebya avuga ko atari we mwiza mu Rwanda ndetse ngo n’iwabo aho avuka si we mwiza. Miss Aurore ati:

Ku giti cyanjye mpamya ko ubwiza atari ubu abantu babona ahubwo ari ubwiza bw’imbere kuko rwose sinavuga ngo ni njye mwiza mu Rwanda. Ubanza no muri karitsiye iwacu atari njye mwiza cyane [Akubita agatwenge] ariko nk’uko mbivuze ngira ngo ubwiza bw’imbere ngira ngo ni yo ihabwa agaciro kandi ntekereza ko ahari n’ababivuga aricyo bashingiraho kuko abamaze gutorwa bose rwose simpamya ko ari njye mwiza kubarenza.

Ku mubiri we ngo na gice na kimwe cy’umubiri yavuga ko akunda kurusha izindi ngingo ze.Gusa ngo akunda agahanga ke n'ubwo atari ibintu yaha agaciro cyane. Ashima uko Imana yamuremye akanyurwa n’uburyo ateyemo. Miss Aurore ushishikwaje no kugira icyo asiga imusozi cyiza yavuze ko aheruka mu Rwanda muri 2016 anavuga ko ashobora kugaruka umwaka utaha wa 2019. Mu byo akumbuye mu Rwanda harimo ibijumba.

Miss Aurore Kayinda

Aurore yatunguwe bikomeye no kwambikwa impeta,...ngo Mbabazi agira ibanga

Urukundo rwa Miss Aurore na Mbabazi Egide rukunze kwigaragaza cyane mu mafoto n’amashusho badahwema gushyira ku mbuga nkoranyambaga bakoresha. Mu mpera za 2014 hacicikanye amakuru avuga ko Miss Aurore yaba ari mu Rwanda na Mbabazi Egide, gusa aba bombi birinze kugira icyo batangaza kugeza ubwo uyu musore amujyanye mu mahanga. Inkuru yaje kuba kimomo ndetse benshi bava mu ruijijo ubwo Miss Aurore yandikiraga Mbabazi amutaka anamwifuza ibihe byiza mu buzima bushya bari batangiye. Muri 2015 Mbabazi Egide yaje mu Rwanda atemberana n’umukunzi we Miss Aurore mu birunga nyaburanga by’u Rwanda.

Mbabazi na Miss Aurore

Mbabazi Egide

Inshuti n'abandimwe bari bashyigikiye Mbabazi na Miss Aurore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kiki5 years ago
    Miss wibihe byose se byahe!!!! Kereka Wenda iyo muvuga muti miss wasambanye kurusha abandi ahoho nabumva .
  • Kankazi5 years ago
    Miss ni KUNDWA DORIANE ibihe byose .
  • Veve5 years ago
    Ariko nkawe wiyita kiki ,ubwo ibyo uvuze birakugirira akahe kamaro?ese nkubwo Gutera urubwa uyu mwana wumukobwa hari amahoro biguhaye?cyakora imana ikubabarire kuko nawe si wowe ,wahawe ubwenge ariko ubukoresheje nabi
  • Pacy5 years ago
    Kiki gutukana sibyiza na gato kdi ntitukajye twihutira gucira abandi imanza.Que du bonheur mu buzima buri mbere kuri Miss Aurore
  • clara5 years ago
    Ariko ntimukange iterambere ry'abandi@kiki wasambanye kenshi c mubo basambanye urimo.Wenda bikubabaze ariko niwe miss w'ibihe byose.Komera mukobwa mwiza uzahora uri miss wacu kdi you deserve it rwose.
  • Pacy M5 years ago
    Kiki,oya rwose gusebanya sibyiza.Kdi tujye twirinda gucira imanza bagenzi Bacu.Que du bonheur Miss Aurore
  • Alice 5 years ago
    @Kiki si byiza gusebanya, kuko bigusevya kurenza Uko waruziko ubimukoreye. Waramusambanyije? Niba utaruzi icyo benshi tumwitira Miss w'ibihe byose reka ncyikubwire; Kayibanda n'umukobwa mwiza ufite uburanga n'umuco wanagerageje kwereka amahanga ko abanyarwandakazi bagira kirazira!
  • Namahoro5 years ago
    Nisawa Pe
  • umucecuru5 years ago
    Aurore trust me, Miss Rwanda wimyaka yose. ntanuwundi uzagukurikira. Abandi bose nibintu biri ceremonial gusa mbese kurangiza umuhango gusa
  • Emma5 years ago
    Mwese murapfa ubusa, wowe umugira uwibihe byose, projet yerekanye yiyamamaza kuba miss urayizi? ese yayishyize mubikorwa? ariwe ari n'abandi bose bitirirwa kuba aba miss, ariko ntawe uruzuza inshingano de. kuko ubwiza bw'umubiri bwo n'umwihariko ku banyarwanda. mudahereye kunshingano bahawe ntibazuze njye mbona nta miss tugira. naho niba miss ari ubwiza bw'umubiri, abanyarwandakazi bose ni aba miss.
  • Munana5 years ago
    Ubanza ahari Kiki yashakaga kumvikanisha KO Aurore yatangiye kubana na egide Kera. Kd nuburenganzirabwe % . We yabigenzemo neza yirinda gusama
  • Munyampirwa5 years ago
    Uri uwo Agaciro Miss wa cu w'Ibihe byose, turagukunda kurusha uko ubyumva, Abanyeshyari bime Amatwi tukuri inyuma muri byose





Inyarwanda BACKGROUND