RFL
Kigali

Miss Ashimwe Fiona Doreen yatangiriye kuri SOS (Kinyinya) urugendo rwo guhigura umuhigo yahize–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/10/2017 7:51
1


Ubwo bitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2017 abakobwa bose bahize imihigo inyuranye Miss Ashimwe Fiona Doreen we umushinga we witwaga ‘Urubohero’ aho yari yahize guhura n'abana b'abakobwa akabaganiriza abategura nkuko bivugwa mu Kinyarwanda ko nyampinga ategurwa hakiri kare.



Ashimwe Fiona Doreen umwe mu biyamamarizaga kwegukana ikamba rya Miss Rwanda yatangiriye ibikorwa bye mu ishuri rya SOS Kinyinya. Yabwiye Inyarwanda ko impamvu yahisemo iri shuri ari uko ari ishuri ry’imyuga bityo abakobwa bigamo bakaba baratinyutse bakaba bagomba guterwa ishema no guhitamo neza.

Muri uru rugendo uyu mukobwa wahatanaga muri Miss Rwanda yari aherekejwe n’umukozi wo mu nteko y’ururimi n’umuco (RALC), SFH, n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, aba bose bakaba bahurizaga ku guha impanuro abana b’abakobw biga muri iki kigo cyane ko yari yarahigiye kuganiriza abana b’abakobwa gusa akabategurira kuzavamo ba Nyampinga babereye u Rwanda.

Uyu mukobwa aganiriza aba bakobwa yabakanguriye kugira indangagaciro z’umunyarwandakazi, bakirinda gusamara no kurarikira ibyabashora mu bishuko byatuma ubuzima bwabo bwangirika nyamara bakiri bato. Uyu yitanzeho urugero nk’umukobwa warangije kwiga kaminuza avuga ko byamusabye kumenya icyo ashaka ndetse n’uburyo abishakamo yirinda ibishuko kuko yumvaga ko imbere he ari heza.

Nk'abali babereye u Rwanda bakaba bakoze igikorwa cyo guteza imbere igihugu bahitamo gutera ibiti muri iki kigo cya SOS Kinyinya mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Aha bakaba bahateye ibiti bisaga ijana.  

Miss FionaMiss FionaAkinjira mu kigo yatangiye kwigisha abanyeshuri bari bitabiriye ibi biganiroMiss FionaNyuma yo kuganiriza abanyeshuri yicaye atega amatwi ibibazo byaboMiss FionaNabo bamuhataga ibibazoMiss FionaMiss Ashimwe Doreen asubiza abanyeshuriMiss FionaAbanyeshuri basubijwe bishimira ibisubizo bahaweMiss FionaMiss FionaBafatanye agafoto k'urwibutsoMiss FionaMiss FionaMiss FionaMiss FionaMiss FionaBateye ibitiMiss FionaBateye ibiti by'ubwoko bwose

AMAFOTO: IRADUKUNDA Dieudonne -Inyarwanda Ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aman6 years ago
    nkamwe ko muba mwaracyuye ubusa nta na sponsorship mugira muba mushya mwarura iki





Inyarwanda BACKGROUND