RFL
Kigali

Miss Akiwacu Colombe yakiriye gute ikamba yahawe rya Miss Social Media 2016?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/12/2016 14:51
0


Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hatanzwe ibihembo bya Smart Awards 2016, aha Akiwacu Colombe yahawe ikamba rya Miss Social Media 2016, kuba atari ahari dore ko asigaye aba ku mugabane w’Uburayi byatumye ikamba rye rihabwa umwe mu bafana bari aho amaze kubemerera ko azarishyikiriza Colombe.



Nyuma yo guhabwa iri kamba amakuru agera ku Inyarwanda.com aravuga ko umwe mu bategura ibi bihembo yandikiye Colombe kuri Whatsapp amumenyesha ko yatsindiye ikamba, aya makuru akaba yahamijwe na Mugisha Emmanuel uhagarariye abategura ibi bihembo watangaje ko Colombe yamenyeshejwe ko yatsindiye iri kamba ndetse abizeza ko naza mu Rwanda azashyikirizwa ikamba rye n’ibihembo bye.

miss colombe2014 ubwo Miss Colombe yatsindiraga ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda

Namenye ko natsindiye ririya kamba, ndashimira abateguye kiriya gikorwa cyiza, bakomereze aho ntibacike intege bizatere imbere, ndashimira nuwafashe igihembo cyanjye, yarabimbwiye kandi azakingezaho. Miss Akiwacu aganira na Inyarwanda.com

miss colombeUmufana niwe wafashe ikamba rya Miss Colombe warumaze gutsindira kuba Miss Social Media

Miss Colombe Akiwacu yegukanye iri kamba nyuma y'uko akubutse muri Miss Supanational aho yarahagarariye u Rwanda ndetse anacyura umwanya mwiza dore ko yaje muri 25 ba mbere, kuri ubu uyu mukobwa akaba yamaze kongera ikamba rya Miss Social Media mu mubare w’amakamba afite.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND