RFL
Kigali

Rubavu: Vanessa yashyizemo ikinyuranyo hagati ye n’abandi bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Scandinavia 2018

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/09/2018 15:52
0


Mu karere ka Rubavu hakomeje kubera irushanwa ryo gushaka Miss Scandinavia. Iri rushanwa rigeze muri kimwe cya kabiri, ryagaragayemo agashya aho umukobwa wabaye uwa mbere witwa Vanessa Musemakweli yabaye uwa mbere akarusha uwa kabiri amanota 30 yose.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com Vanessa Musemakweli yatangaje ko byose yabikesheje imyitozo ndetse no gukora cyane kimwe no guha agaciro ibyo yahisemo gukora ari byo kumurika imideli. Yavuze ko abo bahataniye ikamba ari abakobwa b'abahanga ndetse bazi icyo gukora. Gusa yingeyeho ko icyo ashyizeho umutima ari ugutwara ikamba rya Miss Scandinavia 2018. Vanessa Musemakweli yagize ati:

Nta rindi banga nakubwira nakoresheje ntaryo rwose oyaaaa !!!! icyakora icyamfashije ni ugushyira imbaraga mu kazi kanjye nkamenya neza impamvu ndi muri aya marushanwa nkamenya n’impamvu nahisemo uyu mwuga ubundi nkabiha agaciro bigatuma nitwara neza. Aba bose twarimo duhatana ni abahanga kandi bazi ibyo bakora ku buryo njye byansabye imbaraga nyinshi cyane kandi ndizera ko nzakomeza gukora kugeza ntwaye iri rushanwa nanjye nkitwa Miss Scandinavia 2018.

Vanessa

Vanessa Musemakweli arangamiye gutwara ikamba

Vanessa Musemakweli afite imyaka 18 y’amavuko ubusanzwe akaba amurika imidelii muri 1000 Hills Fashion Agency, kugeza ubu irushanwa rigeze muri kimwe cya kabiri aho abahatana batangiye ari umunani (8) hakaba harakuwemo batatu (3) hagasigara batanu ari nabo bazahatanira ikamba (final). Vanessa Musemakweli yaje ari uwa mbere n'amanota 67 aho yarushije uwa kabiri ikinyuranyo cy'amanota 30 kuko uwa kabiri yagize 37.

VanessaVanessa

Vanessa ubusanzwe amurika imidelii muri 1000 Hills Fashion Agency






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND