Kuri uyu wa 27 Mata 2018 Minisiteri ya Siporo n'Umuco (MINISPOC) yasohoye itangazo ryamaganira kure ibihangano by'urukozasoni. MINISPOC yatangaje ibi ibinyujije mu itangazo ryateweho umukono na Minisitiri Uwacu Julienne.
Muri iri tangazo, Minisitiri Uwacu Julienne ukuriye Minisiteri ya Siporo n'Umuco yamenyesheje abanyarwanda bose ko amashusho y'urukozasoni n'andi yerekana ibice by'ibanga by'umubiri anyuzwa muri filime, indirimbo, imbuga nkoranyambaga, itangazamakuru cyangwa ubundi buryo bwose anyuranyije n'umuco nyarwanda ko abujijwe. Yabibukije ko kumurika, gucuruza cyangwa gukwirakwiza amashusho y'urukozasoni ari icyaha gihanwa n'amategeko y'u Rwanda. Iryo tangazo riragira riti:
Minisiteri ya Siporo n'Umuco iramenyesha abanyarwanda bose ko amashusho y'urukozasoni n'andi yerekana ibice by'ibanga by'umubiri anyuzwa muri filime, indirimbo, imbuga nkoranyambaga, itangazamakuru cyangwa ubundi buryo bwose anyuranyije n'umuco nyarwanda kandi abujijwe. Minisiteri iramagana ibikorwa ibyo ari byo byose bikwirakwiza ayo mashusho inasaba abanyarwanda bose n'abafite ibitangazamakuru by'umwihariko gufasha no gukumira no kurwanya abagenda babikora. Kumurika, gucuruza cyangwa gukwirakwiza amashusho y'urukozasoni ni icyaha gihanwa n'amategeko y'u Rwanda. Abanyarwanda bose barakangurirwa gusigasira no kurangwa n'indangagaciro z'umuco nyarwanda.
Itangazo rya MINISPOC ryamagana ibihangano by'urukozasoni
MINISPOC ishyize hanze iri tangazo nyuma y'aho bamwe mu bahanzi nyarwanda banyuranye bari baharaye gushyira amashusho y'urukozasoni mu bihangano byabo. Mu minsi micye ishize umuhanzi nyarwanda Lion Gaga yasohoye amashusho y'indirimbo yise 'Ba Intwari' agaragaramo abakobwa bambaye ubusa buri buri ku gice cyo hejuru aho abamere yabo aba ari hanze. Ni indirimbo itaravuzweho rumwe na bamwe mu bayibonye ndetse hari benshi bayamaganye basaba ko MINISPOC yagira icyo ibikoraho.
Minisitiri wa Siporo n'Umuco Uwacu Julienne
Mu minsi ishize kandi itsinda ryiyise Ruganzu n’Ibisumizi riherutse gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga amafoto y'abakobwa bambaye ubusa aho iryo tsinda ryavugaga ko ririmo gukora filime igaragaza uko abanyarwandakazi bo ha mbere bambaraga. Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na John Kwezi umuyobozi muri Federasiyo ya filime mu Rwanda yadutangarije ko mu by’ukuri igitekerezo cy’iyi filime atari kibi ahubwo uburyo kiri gukorwamo basanga hari ibyirengagizwa ari nayo mpamvu ku bwe asanga abari gukina iyi filime bakabaye bashakwa bakaganirizwa ndetse anavuga ko ari wo mukoro bagiye gukora. Yagize ati:
Igitekerezo cya filime ubwacyo si kibi ahubwo wenda uburyo bagikoramo ni bwo baba bakeneyemo ibitekerezo, nibaza ko niba cyera barambaraga ubusa kuko nta myambaro yari ihari abantu batakomeza kubishingiraho ngo bakomeze gukina filime bibeshya ko ari umuco. Mu muco byarabaye ni byo ariko ntibyari ku bushake ahubwo ni uko icyo gihe nta myambaro yari ihari duke babonye bagahitamo kutwambara hato hashoboka ariko kuri ubu hari imyambaro ahubwo wenda harebwa uburyo bw’ubuhanzi yakoreshwa ariko muri iki gihe abantu ntibabe bacyambara ubusa.
Aha ngo bari barimo gukina filime igaragaza uko abanyarwanda bambaraga kera
TANGA IGITECYEREZO