RFL
Kigali

Minisitiri w’Umuco na Siporo asanga hari abatazi uko ubukwe bwa Kinyarwanda bukorwa ndetse atangaza ko bagiye gufatirwa ingamba

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:15/07/2015 17:09
0


Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Nyakanga 2015, Minisitiri w’umuco na Siporo yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho baganiriye ku buryo butandukanye minisiteri ayobora ibona umuco ugenda wangirika mu bice bitandukanye.



Ubukwe bwa Kinyarwanda ni ukuvuga ‘Gusaba no Gukwa’ ni kimwe mubyo Madamu Julienne Uwacu yagarutseho aho yanahamije ko bamwe asanga batazi n’uko bukorwa.

Yagize ati “Ntabwo amazina y’inka hazamo idini rya gikirisito cyangwa irya Kiyisilamu… ntabwo amazina y’inka hazamo Ivanjili cyangwa Iduwa. Hagomba kuzamo amazina y’inka kandi ntihabemo gushira isoni… Ushobora gusanga hari impamvu bamwe babikora batazi ubukwe bwa Kinyarwanda ubwo aribwo.ibyo byose bigomba gusobanuka.”

Inteko y'ururimi n'umuco nayo igomba kugira uruhare mu kunoza ubusugire bw'umuco

Inteko y'ururimi n'umuco nayo igomba kugira uruhare mu kunoza ubusugire bw'umuco

Si ibi gusa kandi Minisitiri yagarutseho kuko yananenze ababyina bavanga imbyino zo Kinyarwanda n’inyamahanga kuko nabyo byica umuco. Ati “Tugomba kumenya ibyo tubyina niba ari ibinyarwanda cyangwa ibinyamahanga. Niba ari ibinyarwanda bigasobanuka cyangwa niba ari ibinyamahanga na byo tukabimenya ntitubivange.”

Minisitiri yagarutse no ku muco wo gusoma ndetse no ku itorero ry’abahanzi rizatangizwa muri Kanama uyu mwaka.  Ati “Twifuje gushyiraho itorero ry’abahanzi rizatangira mu kwezi kwa munani(Kanama) tukazatangirira ku bahanzi 300 kugira ngo  tumenye aho babarizwa  n’uburyo twabafasha.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND