RFL
Kigali

Minisitiri w’Uburezi yahagaritse amarushanwa ya ba Nyampinga mu mashuri

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/02/2017 13:45
8


Muri iyi myaka iherutse mu mashuri anyuranye yaba abanza ndetse n’ayisumbuye habaye ibikorwa binyuranye byo gutora ba Nyampinga bahagarariye amashuri. Minisiteri y’uburezi yamaze gufata icyemezo cyo guhagarika aya marushanwa mu mashuri yose y'incuke, abanza n'ayisumbuye yaba aya leta cyangwa ayigenga.



Mu ibaruwa Miniseteri w’Uburezi yandikiye ubuyobozi bw’uturere twose tariki 30 Mutarama 2017 yasabye aba bayobozi kumenyesha ubuyobozi  bw’amashuri abanza n’ayisumbuye guhagarika  aya marushanwa nyuma yo kubona ko ibi bikorwa bishobora kudindiza imyigire y’abanyeshuri .

miss

Amarushanwa ya ba Miss mu mashuri yamaze guhagarikwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Ubundi se bimaze iki
  • 7 years ago
    Mwakoze rwose ndagushimiye minister! Abana bari bamaze gupfa mubwonko pe!
  • Robert7 years ago
    Musafiri rwose uri umugabo, ndagushyigikiye. Bravoooooo
  • niwe7 years ago
    ndakwemeye ntacyobyaribimazepe mwakoze,
  • dieudonne7 years ago
    Kuruhanderwajye mbona ntacyobitwaye kuko ninkokwidagadur a bisazwe nkuko bamwe bakora imikino cyagwa umuziki bakabikora kwishuri nimyidagaduro nkiyindi
  • walter7 years ago
    Bravo minister, iki cyemezo ni icy' umuntu ureba kure. biriya nta kamaro na kamwe byari bifite, haba ku gihugu no ku bana.
  • dsp7 years ago
    barai baratinze, inkumi zarangiritse kubera ayo marushanwa aadafite gahunda
  • danker7 years ago
    kbs ibyo byoneraga ama expenditures maze amafaranga agata agaciro





Inyarwanda BACKGROUND