Kuri uyu wa kane tariki 18 Mutarama 2018 mu mujyi wa Kigali muri Lemigo Hotel hari hateguwe inama igomba guhuza Minispoc ndetse n’abayobozi b’ibitangazamakuru bigaga ku iterambere ry’Umuco binyuze mu itangazamakuru, iyi ikaba ari inama yafunguwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne.
Muri iyi nama y’umunsi umwe harimo inzego zose zifite aho zihuriye n’umuco ndetse n’itangazamakuru , aha bikaba byitezwe ko abari aha biga ku ngamba z’imaze imyaka irindwi mu bijyanye n’umuco, uruhare rw’itangazamakuru mu guteza imbere umuco ndetse n’ikiganiro kigomba gutangwa n’ubuyobozi bwa RALC ku Bugenzuzi ku bikorwa by’itangazamakuru mu guteza imbere umuco.
Minisitiri Uwacu Julienne ageza ijambo rifungura inama ku bayitabiriye
Minisitiri Uwacu Julienne mu ijambo yavuze ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyi nama yibukije abayobozi b’ibitangazamakuru ndetse n’abanyamakuru muri rusange ko ariabantu rubanda bumva kandi bizera ibyo babagezaho ku buryo bisaba kwitondera ibyo bageza ku bantu kugira ngo hadatangwa ubutumwa bwangiza binyuze mu itangazamakuru.
Akibwira abayobozi b’ibitangazamakuru yabibukije ko ibyo batangaza bitewe nuko abanyarwanda babizera babishatse babera urumuri abanyarwanda mu guteza imbere umuco w’u Rwanda binyuze mu itangazamakuru ari nabyo mu byukuri byatumye iyi nama ibaho kugira ngo Minispoc ifatanye n’itangazamakuru barebere hamwe uko Umuco watezwa imbere binyuze mu itangazamakuru.
Minisitiri Uwacu Julienne ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye inama
Iyi nama yitabiriwe nabayobozi banyuranye b’bitangazamakuru kimwe n’abayobozi b’ibigo bifite aho bihuriye n’Umuco bose bari bitabiriye iyi nama y’umunsi umwe yateguwe na MINISPOC igamije kurebera hamwe iterambere ry’Umuco binyuze mu itangazamakuru.
Abakorana na Minispoc bya hafi bari bitariye iyi namaUhereye i buryo ni Aldo Havugimana wo muri RBA, Dr Jacques Nzabonimpa ushinzwe umuco muri RALC, na Steven Mutangana uhagarariye umuco muri MinispocBamwe mu bayobozi b'ibitangazamakuru n'abanyamakuru bari bitabiriye inama
TANGA IGITECYEREZO