RFL
Kigali

Minisitiri Uwacu Julienne arasaba abanyeshuri biga mu ishuri rya muzika ry'i Muhanga gukomera ku ntego bihaye

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:7/06/2018 13:46
0


Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yasabye abanyeshuri bo mu ishuri rya Muzika gukomera ku ntego bihaye bahitamo kujya kwiga mu ishuri ry'umuziki anabashimira impano bagaragaje.



Aganira n’abanyeshuri bo mu ishuri rya Muzika riherereye mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, Minisitiri Uwacu Juliene ubwo yari yabasuye kuri uyu wa 3 yabasabye gukomera ku ntego bihaye yo gutaramira abaturarwanda bananoza ariko impano zabo. Minisitiri Uwacu yagize ati: "Mufite igisubizo ku bavuga ko mu Rwanda babuze aho bataramira n’ababataramira. Impano mufite zikwiye kubyazwa umusaruro mutarinze gutegereza kubanza kubona diplome kuko impano murazifite ntagushidikinya”


Minisitiri Uwacu aganiriza abanyeshuri biga umuziki

Minisitiri Uwacu yasuye abanyeshuri biga umuzika aho bari myitozo yo kugorora amajwi mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo intego z’ishuri zahuzwa na gahunda z’igihugu z’iterambere binyuze mu nganda ndangamuco zirimo na muzika.

Minisitiri Uwacu, abayobozi n'abanyeshuri b'ishuri ry'umuzika mu Rwanda

Iri shuri ry’umuziki ryahoze ribarizwa muri Ecole d’Art de Nyundo mu Burengerezuba bw’u Rwanda ryimuriwe mu Karere ka Muhanga mu Majyepfo y’u Rwanda aho ryatangiye mu 2014. Abaryigamo barangiza amasomo nyuma y’imyaka itatu,imfura z’iri shuri zasohotse mu mwaka wa 2017.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND