RFL
Kigali

Minisitiri Uwacu Julienne asanga nta mpamvu yo kuzana abahanzi bo hanze muri Fespad hari abanyarwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/07/2016 13:30
5


Ibi ni bimwe mu byo Minisitiri Uwacu Julienne yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru, ikiganiro cyari kigamije gusobanura birushijeho ibijyanye n’umunsi w’umuganura ndetse n’ibijyanye na Fespad. Ubwo yari abajijwe ku bahanzi mpuzamahanga bazitabira, Minisitiri yasubije ko nta bazitabira yongeraho ko abahanzi nyarwanda bahagije.



Ubwo umunyamakuru yaramubajije ibijyanye n’abahanzi mpuzamahanga bazanwaga mbere muri Fespad ubu hakaba nta numwe uri guhwihwiswa, Minisitiri Uwacu Julienne yagize ati ”Abahanzi bakomeye si abo hanze gusa, nabo mu Rwanda barakomeye kandi abanyarwanda barabakunda. Twe tuzakoresha abacu hano.”

Uyu muyobozi wa Minisiteri y’Umuco na Siporo yaboneyeho guhamya ko batumiye ibihugu 14 ku mugabane wa Afurika ngo bizitabire iri serukiramuco nyafurika ry’imbyino. Nubwo ariko hatumiwe ibihugu 14 Minisitiri Uwacu yongeyeho ko bose bataremera kuza mu Rwanda, gusa kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2016 bakazarara bamenye ibihugu byose bizitabira Fespad.

minispocMinisitiri Uwacu Julienne yavuze byinshi kuri Fespad

Kuri iyi nshuro nkuko Minisitiri Uwacu Julienne yabitangaje, Fespad izagaragaramo abahanzi nyarwanda bibumbiye mu mashyirahamwe n’urugaga rw’abahanzi, amatorero y’imbyino gakondo zo mu bihugu binyuranye ndetse n’abandi bose bazaba batumwe n’ibihugu byatumiwe muri Fespad igiye kubera i Kigali.

Fespad izatangirira i Kigali tariki ya 1 Kanama, tariki 2 Kanama yerekeze i Musanze, tariki 3 Kanama bajye i Kayonza na Rusizi, tariki 4 Kanama yerekeze i Nyanza ari naho izasorezwa n’igitaramo “Nyanza Twataramye” naho tariki ya 5 Kanama habe umuganura ku rwego rw’igihugu nawo uzabera i Nyanza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • keza ketia7 years ago
    uyu mu minsiter ikibazo gihari yacyumvise nabi rwose. festival yahuza abahanzi baturutse impande zose nta kibazo rwose, kuko n'ab'inaha tujya twumva batumiwe. ahubwo bipfa iyo muzanye umuhanzi wo hanze, uwo mu rwanda mukamugira nk'agashishi, ntimunamwubahishe imbere yabo. ibifaranga umurundo, abo mu rwanda ngo mutahe
  • sisoco7 years ago
    nukuri ndishimye pe kuko uko ni uguhesha agaciro abahanzi bacu gusa inzira iracyari ndende kuko nka radio zacu zicuranga gake indirimbo zi Rda, na none film zica kuri TV nizo hanze gusa
  • Jojo7 years ago
    Nagira ngo nibitse nyakubahwa Minister ko FESPAD bavuga festival panafricain des danses traditionnelle. Ibi bigatanga impamvu nyamukuru yo kugira ngo abahanzi bo mu bindi bihugu by 'africa bagomba kuyiboneka mo. Cyangwa se mukureho iyi nyito, muyihe irindi rijyanye na festival local tubimenye. Cyangwa se muyireke ntimuyangize bene ako kageni.
  • Bolingo 7 years ago
    Icyemezo kiza arko njye sinanabona impamvu yo kwemeza ko nta munyamahanga uzagaragaramo, kuko kwiga ni ukwigana. tuzigira kuri inde!?
  • 7 years ago
    @Jojo...wakoze gusobanura FESPAD...abajyanama ba madamu minisitiri basobanukirwe neza.





Inyarwanda BACKGROUND