Muri iyi minsi Miss Mutesi Jolly akaba Miss Rwanda 2016 ari kugaragara mu birori bitandukanye cyangwa ahandi ajya atumirwa nka Miss Rwanda nyamara akagenda atambaye ikamba cyangwa ikindi icyo aricyo cyose kiranga uyu mukobwa nka Nyampinga w'u Rwanda.
Nyuma yo kumva ibyifuzo by’abantu banyuranye bifuzaga kumenya impamvu uyu mukobwa rimwe na rimwe agaragara mu birori atikoza ikamba cyangwa igitambaro kigaragaza ko ariwe Miss Rwanda twegereye Miss Mutesi Jolly agira byinshi adutangariza.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Miss Mutesi Jolly yadutangarije ko atari ngombwa ko yambara ikamba buri gihe yongeraho ko hari naho aryambara cyane iyo yatumiwe nka nyampinga w’igihugu, ati ”Ariko nanone hari ibikorwa bitakunda ko wambara ikamba, ubuse nko kujya mu buvumo urabona ntabwo wagenda wambaye ikamba ndi nyampinga w’u Rwanda barabizi ko ndi nyampinga w’igihugu ariko cyane cyane iyo byabaye ngombwa ndaryambara.”
Miss Jolly Mutesi na Fabrice mu rugendo rwo kwibuka abana bazize Jenoside, nabwo nta kamba yari yambaye
Miss Mutesi Jolly yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko kuba atambara ikamba rimwe na rimwe atari ugusuzugura ibikorwa aba yatumiwemo,yongeraho ko iyo byabaye ngombwa kandi aryambara, ati ”Si ngombwa ko ndyambara buri munsi gusa iyo bibaye ngombwa ndaryambara bitewe n’ibikorwa ngiyemo.”
Miss Rwanda Mutesi Jolly yari yaje gushyigikira igikorwa cyo gutora miss UR-CAVM
Ibi bije nyuma yaho Miss Rwanda Mutesi Jolly ari kugaragara mu bikorwa binyuranye yatumiwemo cyangwa yitabiriye nka Miss Rwanda nyamara akabyitabira nta kimuranga yambaye mu gihe yabihawe ubwo yambikwaga ikamba, ndetse bamwe bagashinja uyu mukobwa gusuzugura bimwe mu bikorwa aba yatumiwemo.
TANGA IGITECYEREZO