RFL
Kigali

Miss Rwanda Mutesi Jolly avuga iki ku kuba akunze kugaragara mu birori atambaye ikamba?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/05/2016 8:49
18


Muri iyi minsi Miss Mutesi Jolly akaba Miss Rwanda 2016 ari kugaragara mu birori bitandukanye cyangwa ahandi ajya atumirwa nka Miss Rwanda nyamara akagenda atambaye ikamba cyangwa ikindi icyo aricyo cyose kiranga uyu mukobwa nka Nyampinga w'u Rwanda.



Nyuma yo kumva ibyifuzo by’abantu banyuranye bifuzaga kumenya impamvu uyu mukobwa rimwe na rimwe agaragara mu birori atikoza ikamba cyangwa igitambaro kigaragaza ko ariwe Miss Rwanda twegereye Miss Mutesi Jolly agira byinshi adutangariza.

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Miss Mutesi Jolly yadutangarije ko atari ngombwa ko yambara ikamba buri gihe yongeraho ko hari naho aryambara cyane iyo yatumiwe nka nyampinga w’igihugu, ati ”Ariko nanone hari ibikorwa bitakunda ko wambara ikamba, ubuse nko kujya mu buvumo urabona ntabwo wagenda wambaye ikamba ndi nyampinga w’u Rwanda barabizi ko ndi nyampinga w’igihugu ariko cyane cyane iyo byabaye ngombwa ndaryambara.”

eto'oMiss Jolly Mutesi na Fabrice mu rugendo rwo kwibuka abana bazize Jenoside, nabwo nta kamba yari yambaye

Miss Mutesi Jolly yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko kuba atambara ikamba rimwe na rimwe atari ugusuzugura ibikorwa aba yatumiwemo,yongeraho ko iyo byabaye ngombwa kandi aryambara, ati ”Si ngombwa ko ndyambara buri munsi gusa iyo bibaye ngombwa ndaryambara bitewe n’ibikorwa ngiyemo.”

cavmMiss Rwanda Mutesi Jolly yari yaje gushyigikira igikorwa cyo gutora miss UR-CAVM

Ibi bije nyuma yaho Miss Rwanda Mutesi Jolly ari kugaragara mu bikorwa binyuranye yatumiwemo cyangwa yitabiriye nka Miss Rwanda nyamara akabyitabira nta kimuranga yambaye mu gihe yabihawe ubwo yambikwaga ikamba, ndetse bamwe bagashinja uyu mukobwa gusuzugura bimwe mu bikorwa aba yatumiwemo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Baptiste7 years ago
    ibanga nabamenera nuko Jolly atigeze ashimishwa n'irushanwa rya Miss Rwanda ,amanyanga mwagiye mwumva yose nubwo Jolly atabyerura sibyamushimishije na gato, bituma akunda kuba ari kumwe nabandi ataryambaye kuko yishimira kugaragara nka Mutesi Jolly aho kugaragara nka Miss Rwanda 2016
  • BU7 years ago
    MURAMWIHAYE , UBWO YABIMYE GITI
  • carine7 years ago
    abanyamakuru mujye mukora ubucukumbuzi bwimbitse, sitwumva ngo Prince kid yabaye manager wa Mutesi kungufu? nanjye arinjye sinazongera no kwambara iryo kamba, rata jya ugaragara uko . ahubwo Prince kid araje agutegeke kujya uryambara, kuva abanyamakuru babivuze
  • eva7 years ago
    Aka njye mbona ari agasuzuguro?uzi ko n'ejobundi ari kumwe na Guverineri w'amajyaruguru ntaryo yari yambaye?ubu se nabwo ntabwo yari yatumiwe officiellement da?Ibi niba atari agasuzuguro harimo no kwiyemera ntitugace ibintu ku ruhande kabisa
  • bar7 years ago
    aka bagatora nabonaga arikeza none nsigaye mbona kameze nkagasimba mwisura.
  • Wini7 years ago
    Hhhhhhhhhhh ! wowe wiyise Bar uratsekeje peeeeeeeeeee. ngo agasimbaaaaaaaaa. gusa nanjye nabuze ubwiza bwako aho bushingiye pe
  • fe7 years ago
    aho urarengereye
  • 7 years ago
    Ahubwo njye mbona ari ukwicisha bugufi.nonese nkahariya kwibuka bagirango abyambare abantu bose bagende babona ko ari nyampinga kdi ari igihe cyo kwibuka!
  • MUJA7 years ago
    Abeza bagiyeyo Jolly ntiyakoramo. Afite ubwenge ariko uburanga burasanzwe.
  • o'P7 years ago
    Ahahhh ..agasimba mw'isura
  • tata7 years ago
    hhhh cyokoze jolly agerageze ajye yambara neza aniyiyeho kdi yige no kuba umusilimu kbsa
  • Jacob7 years ago
    Yaryambara atau yambara ntacyo bintwaye, nziko ari miss rwanda 2016
  • yiyi7 years ago
    nuko mutarabona ifoto ye mbere atarisiga ngo abe inzobe birababaje tu.
  • 7 years ago
    uyu we kwambara byaramwihishe neza. bamutoye ari mwiza none arimo aragenda aba agacyecuru mumaso sinzi ikibazo afite.
  • miss7 years ago
    kwambara byaramwihishe ubuturage ndabona butazamuvamo, ariko ikigaragara ntago ari fiere yo kuba miss. bamutoye mbona ari mwiza none aragenda aba agacyecuru sinzi ikibazo uyu mwana afite.
  • Sylvan7 years ago
    Oh lala, utwo tunwa ko tutaryoheye amaso se di! Si ukugusebya ariko koko nta kigenda kabisa, icyakora ubwiza ntacyo bumaze kuko budahagije niba ufite umutima mwiza, iturize uzagera kuri byishi. Ishobora no kuba ari ifoto yakwangije.
  • Banyarwanda mugira amagambo mabi7 years ago
    Abantu muratinyuka mukita umuntu "akantu ngo kameze nk'agasimba?". Mwitondere imvugo zanyu. Icyo mbona ni uko abantu bamwambika n'abamusokoreza imisatsi niba bahari akazi kabo ntibagashoboye. Niba ari style ye uko yambara, I'm not bothered. DO YOU! Naho ibyo kutambara ikamba simbona ukuntu wakwambara JEANS na CROWN. byaba biri so odd. Jolly, imodoka yawe uyifate neza, abanzi ntibagutere stress and keep your family close. Urakora abashaka kubibona bakanabigushimira barahari. Get your money, be independent!! (Self-love is major key)
  • ARIANE7 years ago
    Jolly si mwiza sinzi icyo bashingiye aba miss kuko mumutwe siwe mukobwa waruzi ubwenge dushingiye ku manota yabonye mukizamini kirangiza, kandi dushingiye ko kuva yatorwa nta gikorwa kizama yari yakora uretse kugenda yifotoza ngo yagiye aha, yabonanye na kanaka ....uretse ko yarushije Miss Dorianne kubyi isura si mubi cyane ..azagabanye ziriya tatoo ashyira mushinya kandi yisige amavuta adatukuza... kuko wagirango ni Miss congo... ikindi yambare neza kandi yimaquille nka miss apana nka bakobwa bo mubiryogo.





Inyarwanda BACKGROUND