Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ishuri rikuru rya Ines Ruhengeri rigiye gutora nyampinga ku rwego rw’ikigo cyabo, iri rushanwa rigiye kuba muri uyu mwaka wa 2016 rikaba rigiye kwitabirwa n’abakobwa 8 aho bose bahatanira gusimbura Umurerwa Gaudence [Fillette] wari usanganywe iri kamba.
Ibi birori byo gutora nyampinga wa INES Ruhengeri biteganyijwe tariki 19 Werurwe 2016 mu cyumba cy’imyidagaduro cy’iyi kaminuza ibarizwa mu karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru.
Abahatanira iri kamba bararwanira gusimbura Fillette ucyuye igihe
Dore urutonde rw'abahatanira ikamba rya Nyampinga Ines Ruhengeri:
1.Natete Liliane: Afite imyaka 20, yiga mu mwaka wa mbere muri Applied Economics
2. Uwimana Alphonsine: Afite imyaka 22, yiga mu mwaka wa mbere muri Enterprise Management
3. Umutoni Daniella : Afite imyaka 22, yiga mu mwaka wa kabiri muri Civil Engineering
4.Isimbi Elsa Melissa: Afite imyaka 21, yiga mu mwaka wa Gatatu muri Civil Engineering
5. Kamariza Solange: Afite imyaka 21, yiga mu mwaka wa Mbere muri Public Administration and Good governance
6. Mujawamariya Josée: Afite imyaka 22, yiga mu mwaka wa Gatatu muri Statistics
7. Murekatete Liliane: Afite imyaka 21, yiga mu mwaka wa Mbere muri Applied Economics
8. Umugwaneza Liliose: Afite imyaka 21, yiga mu mwaka wa Kabiri muri Land Survey
TANGA IGITECYEREZO