RFL
Kigali

Abakobwa 8 nibo bahatanira ikamba rya Nyampinga wa Ines Ruhengeri

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/03/2016 9:40
25


Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ishuri rikuru rya Ines Ruhengeri rigiye gutora nyampinga ku rwego rw’ikigo cyabo, iri rushanwa rigiye kuba muri uyu mwaka wa 2016 rikaba rigiye kwitabirwa n’abakobwa 8 aho bose bahatanira gusimbura Umurerwa Gaudence [Fillette] wari usanganywe iri kamba.



Ibi birori byo gutora nyampinga wa INES Ruhengeri biteganyijwe tariki 19 Werurwe 2016 mu cyumba cy’imyidagaduro cy’iyi kaminuza ibarizwa mu karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru.

Miss Ines

Abahatanira iri kamba bararwanira gusimbura Fillette ucyuye igihe

Dore urutonde rw'abahatanira ikamba rya Nyampinga Ines Ruhengeri:

1.Natete Liliane: Afite imyaka 20, yiga mu mwaka wa mbere muri Applied Economics

2. Uwimana Alphonsine: Afite imyaka 22, yiga mu mwaka wa mbere muri Enterprise Management

3. Umutoni Daniella : Afite imyaka 22, yiga mu mwaka wa kabiri muri Civil Engineering

4.Isimbi Elsa Melissa: Afite imyaka 21, yiga mu mwaka wa Gatatu muri Civil Engineering

5. Kamariza Solange: Afite imyaka 21, yiga mu mwaka wa Mbere muri Public Administration and Good governance

6. Mujawamariya Josée: Afite imyaka 22, yiga mu mwaka wa Gatatu muri Statistics

7. Murekatete Liliane: Afite imyaka 21, yiga mu mwaka wa Mbere muri Applied Economics

8. Umugwaneza Liliose: Afite imyaka 21, yiga mu mwaka wa Kabiri muri Land Survey

Miss Ines

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndanenga8 years ago
    Ko mbona abanyarwandakazi nta bwiza mugifite se nirirwa numva ibinyamakuru byanyu bibarata?
  • bb8 years ago
    amadebe gusa
  • Teta8 years ago
    Hahahhaaaa sha niba araba nanjye najyamo wallah !
  • 2O8 years ago
    Kwekwekwe! ndumiwe koko,ariko sha niki cyabamaze ubwoba? ntimubanza ngo munirebe? mwese muri fake fake! mbega inyatsi
  • Irene8 years ago
    Yesu weee, ndumiwe!! Gafotozi watubeshye kbs siko basa
  • Mutuyemariya Arlette8 years ago
    mbega amafoto ! rekareka ntaho bihuriye nabonzi ! nugusenga Ines kbsa!
  • nino 8 years ago
    Ariko kano kanyuma nikeza kabisa ndabona kabarusha ubwiza
  • kaka8 years ago
    wanyiheru wamunani akanyihera njyewe
  • bebe8 years ago
    Yewe,yewe!!!!
  • Wini8 years ago
    Mbega amasogoroweeeeeee.........
  • evode8 years ago
    murabaje gsa ese nimwe!!!!!! nanjye ndajyamo kbs?
  • ueizedany8 years ago
    uwomutopograph arabikwiye
  • 8 years ago
    muri babi sanaaaaaaa iyaba buri muntu yimenyaga uko asa ntago mwari kuba mwarahagaze imbere ya bantu mwiyamamaza
  • karenzi modeste8 years ago
    NAtete Lilian ni the one in a million arabanza akanikurikira ni miss akaba na first and second runner&ups cute kbsa
  • 8 years ago
    ntabwo mukwiriye kuba miss peee!!!!!!!!!!!!
  • DODO8 years ago
    ni abafuni mba ndoga umwami.ubuse ni bo beza kurushaho ntawaba yaracikanwe kwiyandikisha?mana weee.INES ni danger
  • sv8 years ago
    Daniela niwe sawa
  • mutabazidenis8 years ago
    sha barakeye lilliose ndabona asigaye aceka wish her day best love ya!!!!!!
  • umutare8 years ago
    kabis nta munyo nta mukwah a Bose nibabi tu
  • 8 years ago
    Ahhaa ababa miss baratangaje rwose!! ngewe nta comment narenzaho gusa nge numiwe kbsa!





Inyarwanda BACKGROUND