RFL
Kigali

Musanze:Ingeri Arts yateguye iserukiramuco ry'ubuhanzi n'ubugeni rigiye kuba ku nshuro ya kabiri

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/06/2018 18:40
0


Ingeri Arts, umuryango uharanira guteza imbere ubugeni n’ubuhanzi, uburezi, umuco n’imibereho myiza y’abana n’urubyiruko bigamije iterambere rirambye ry’imibanire n’ubukungu, iri gutegura iserukiramuco ryitwa “DISPLAY”.



Ni iserukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya kabiri rikazabera i Musanze ku wa 11 Kanama 2018 nk'uko Emmanuel MUHIRE umuyobozi wa Ingeri Arts yabitangarije Inyarwanda.com. Iri serukiramuco ritegurwa mu rwego rwo gukundisha abantu bose ibikorwa n’abana b’abanyarwanda, guteza imbere impano zabo ndetse no gukundisha abana n’urubyiruko ubugeni n’ubuhanzi bya Kinyarwanda.

Ingeri Arts itegura iri serukiramuco nyuma yo gusanga hari abahanzi benshi bato batajya babona amahirwe yo kumenyekanisha impano zabo ndetse hakaba n’ubuhanzi bugenda bucika intege kubera kubura gikurikirana cyangwa ngo n’ababukora bahabwe ingufu banashyigikirwe mu buryo bufatika. Ikindi n'uko yifuza guha abahanzi bo mu cyaro urubuga na bo bakajya bagaragaza impano zabo mu ruhando rw’abandi bahanzi bamenyerewe.

Muri iri serukiramuco hazaba higanjemo umuziki n’imbyino gakondo, amazina y’inka, imivugo, ikinamico, filime n’imurikagurisha ry’ubugeni bukorwa n’urubyiruko ndetse n’ibindi bitandukanye. Ni iserukiramuco rizamara umunsi umwe, ndetse hakaba harashyizweho ibiciro ku bazinjira ngo bihere ijisho ibizaba bimurikwa byose cyangwa se bakanigurira bimwe mu byo bazashima.

Kwinjira muri iri serukiramuco, itike isanzwe iragura igihumbi (500Frw) ndetse n’igihumbi (1000 Frw) mu myanya y’icyubahiro. Iri serukiramuco rizabera mu Kigo cy’Umuco n’Imyidagaduro cya Musanze ku itariki ya 11 Kanama 2018. Ibikorwa bikazatangira guhera saa saba n’igice. Kuri ubu ushaka kuzigama itike ye ashobora kwandikira Ingeri Arts kuri: ingeriarts@gmail.com cyangwa kuri WhatsApp: 0727253496

Iserukiramuco

Ni iserukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya kabiri 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND