RFL
Kigali

Mama Africa umunyamideri ukiri muto avanye impanuro mu itorero ry’igihugu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/09/2016 14:13
0


Mu itorero ry’igihugu ry’abahanzi ikiciro cya kabiri hahuriyemo abahanzi banyuranye ndetse bo mu byiciro binyuranye, bamwe mu bitabiriye iri torero harimo n’abanyamideri, Mama Africa umwe mu banyamideri bakiri bato witabiriye iri torero avanyeyo impanuro zikomeye kuri bagenzi be bahuje umwuga.



Mu kiganiro gito yagiranye na Inyarwanda.com, Mama Africa ukiri muto mu myaka gusa akaba umwe mu banyarwandakazi basanzwe bakora ibijyenye no kumurika imideri yabwiye umunyamakuru wacu ko kujya mu itorero byamuhumuye amaso akamenya byinshi ku mateka y’igihugu. Ati “Kuba naritabiriye itorero byangiriye akamaro, nzi neza amateka y’igihugu usibye amateka kandi nabashije kumenya naho nashakira ayo ntigiye hariya ndibaza bizamfasha mu buzima bwa buri munsi cyane ko ubu nzi neza indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda."

Uyu munyamiderikazi udatinya guhamya ko mbere yo kujya mu itorero yiyumvuga nk’umunyarwanda ariko agahamya ko yabaye umunyarwanda wuzuye nyuma yo kuva mu itorero, aho yigiye ubunyarwanda, akabasha kumva neza no gusobanukirwa icyo kuba umunyarwanda  bisobanuye yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko hari impanuro avanye mu itorero ry’igihugu kandi yiteguye kuzisangiza abandi.

mama afrikaMama Africa ahamya ko hari byinshi yungukiye mu itorero ry'igihugu

Abajijwe izi mpanuro avanye mu itorero, Mama Africa yabwiye umunyamakuru ko ari nyinshi ariko imwe muri zo, inayoboye izindi ari uko azahanura abo bahuje umwuga nyamara batagiye mu itorero ko bagomba gusigasira umuco nyarwanda no kubumbatira indangagaciro ndetse na kirazira z’umuco nyarwanda.

Mu magambo ye yasobanuye ko usanga ikintu cyo gusigasira umuco mu bamurika imideri gikomeje kuba ikibazo cyane ko usanga abantu bamurika imideri akenshi bashinjwa kwibanda cyane ku mideri y’abanyamahanga rimwe na rimwe idahesha ishema umuco w’umunyarwanda, bityo ngo abinyujije mu nama zibahuza ndetse no mu yandi mahuriro bagira azakora uko ashoboye ahanure abanyamideri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND