RFL
Kigali

Maëva Coucke w’imyaka 23 ni we wegukanye ikamba rya Miss France 2018–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/12/2017 11:06
1


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2017 ni bwo mu Bufaransa batoraga Nyampinga wabo uzahagararira igihugu mu mwaka wa 2018, aha bakaba batoye Maëva Coucke w’imyaka 23 y’amavuko uyu akaba ari umunyeshuri wiga mu mwaka wa mbere wa kaminuza mu bijyanye n’amategeko.



Maëva Coucke yegukanye iri kamba nyuma yuko yari ahatanye nabandi bakobwa bagera kuri mirongo itatu, gusa  akimara gutorwa yahise atanga ubutumwa ku gihugu cy’ubufaransa avuga ko agiye gushyira imbaraga ze mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore. Usibye uyu ariko igisonga cya mbere yabaye Eva Colas, igisonga cya kabiri aba Lison DiMartino, igisonga cya gatatu aba Safiatou Guinot mu gihe igisonga cya kane yabaye Audrey Chane Pao Kan.

miss franceUbwo uyu mukobwa yambikwaga ikamba

Maëva Coucke uyu munyamideri ukomeye mu Bufaransa yavutse tariki 27 Kamena 1994 , uyu yatangiye kwitabira amarushanwa y’ubwiza akiri umwana dore ko yegukanye rimwe mu makamba y’ubwiza atangirwa mu Bufaransa muri 2013, icyakora muri 2017 yaje kwiyamamaza kuba Nyampinga wa Nord-Pas-de-Calais maze tariki 23 Nzeri 2017 yambikwa ikamba ryanamuhesheje uburenganzira bwo guhagararira Nord-Pas-de-Calais muri Miss France none birangiye ikamba aryegukanye.

miss franceMiss France 2018

Irushanwa rya Miss France ryegukanywe na Maëva Coucke ryari ribaye ku nshuro ya 88 cyane ko ari irushanwa ryatangiye mu 1920 icyo gihe rikaba ryarahise ryegukanywa n’umukobwa witwaga Agnès Souret mu gihe Maëva Coucke watowe nka Miss France 2018 we yasimbuye Alicia Aylies wari ufite iri kamba yambitswe muri 2017.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Olga Diane 6 years ago
    nimwiza kandi ninyampinga Labs nayamanitse





Inyarwanda BACKGROUND