RFL
Kigali

Kwizera Peace ubyarwa n'umupasiteri wanditse amateka, nyina yanyomoje abavuga ko umukristo kujya mu irushanwa ry‘ubwiza ari ikizira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/02/2016 19:03
8


Kwizera Peace ubyarwa n’umupasiteri wanditse amateka, Pastor David Ndaruhutse washinze Itorero Vivante mu Rwanda no mu Burundi, akaba avukana na Mbabazi Esther umunyarwandakazi wa mbere watwaye indege, ni igisonga cya mbere cya cya Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2016.



Kwizera Peace Ndaruhutse ni umukristo mu itorero rya Christian Life Assembly (CLA) riherereye Nyarutarama mu mujyi wa Kigali. Iwabo batuye Nyarutarama mu Gihogere. Mu bwana bwe, ngo yakuze bamwita Nyampinga w’agace yakuriyemo. Kwizera wakurikiranye ibijyanye no gushushanya n‘icungamutungo, mu nzozi ze yifuza kuzaba umupirote nka mukuru we, cyangwa se akazaba umusirikare.

Pastor Ndaruhutse David se wa Miss Kwizera Peace,  yitabye Imana mu 1997ahitanywe n’impanuka y’indege yabereye muri Congo. Ni umupasiteri wanditse amateka mu bijyanye n'iyobokamana, atangiza Eglise Vivante kugeza ubu rikaba rimaze gukomera mu Rwanda no mu bindi bihugu rikoreramo. N'ubwo atakiriho, benshi mu bakristo bamwibukira ku gikorwa cy'indashyikirwa yakoze cyo gutangiza itorero ndetse hari n'ibindi byiza byamurangaga akiriho kuri ubu bamwibukiraho.

kwizera

Miss Kwizera Peace umwana wa Pasiteri David Ndaruhutse

Mu gihe hari bamwe mu bakristo batangaza ko umukobwa w’umukristo adakwiye kwitabira amarushanwa y’ubwiza, bashingiye ku kuba ngo abantu bose Imana yarabahaye ubwiza, Inyarwanda.com twegereye Nyina wa Kwizera Peace tumubaza uko yakiriye kumva ko umukobwa we yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2016.

Mu kiganiro twagiranye, Ruth Uwayezu nyina wa Miss Kwizera Peace, yadutangarije ko kuri we nta kibazo abibonamo kuko umuntu w’umukristo aramutse yitabiriye amarushanwa y’ubwiza akayatsinda, ngo hari byinshi yageraho akabigeza no ku muryango mugari ndetse akaba yabagezaho ubutumwa bwiza.

Nyina wa Kwizera Peace yabwiye Inyarwanda.com ko akimenya ko umukobwa we ashaka kujya muri Miss Rwanda 2016, ngo yarabyishimiye cyane, aramwicaza aramuganiriza, amwemerera kumushyigikira ndetse batangira no kumusengera. Yagize ati:

Twarabyishimiye cyane nta kibazo twabigizeho kandi yabigiyemo ari uko tubishyigikiye. Mu irushanwa abantu barapiganwa, hari ubwo bicamo hari n’ubwo bidacamo.(Kuba umukristo yajya mu irushanwa ry’ubwiza) ntabwo ari uguta umuco, yashyikira aho abandi batashobora gushyikira kugira ngo ababwire ubutumwa bwiza,njyewe nta kibazo mbifitemo.

Miss Rwanda 2016

Miss Kwizera Peace(iburyo mu bahagaze) igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2016

Yakomeje avuga ko Peace Kwizera hari byinshi azakora akurikije vision amuziho. Abajijwe niba nta mpungenge afite z’uko nyuma yo kujya mu marushanwa y’ubwiza, byazamurarura, akaba yatakaza indangagaciro z’ubukristo n’iz’umuco nyarwanda, Ruth Uwayezu nyina wa Kwizera Peace yavuze ko n’ubwo Peace ari bucura bwe mu bana batanu, ngo ni umuntu w’abantu, washoye imizi muri Kristo, Yagize ati:

Peace ni umuntu uzi intumbero ze, ibyo yahigira, yakora mu bantu ni byinshi, Peace ni umuntu w’abantu, ni ubwo ari uwanyuma (bucura) ariko ni umuntu w’abantu, iyo uri umuntu w’abantu, ari abato ari abakuru, hari byinshi wakora mu bantu.  Afite vision, buri wese aba afite vision ye, ubwo rero muri Vision ze kujya muri Miss Rwanda bizamufasha kuzigeraho. Hari vision afite ntakubwira ubu, kujya muri Miss kuri njyewe ndabona ari intangiriro z'ibyo ateganya kugeraho.

Nta mpungenge dufite, Peace ni umuntu ushinze imizi muri Yesu Kristo, no mu muco nyarwanda nk’umunyarwandakazi  ntacyamuhungabanya, ibintu ni ibisanzwe. Peace ni uw’i Kigali ni umunyarwandakazi ufite umuco nyarwanda. Twaramusengeye, mbere y’uko ajya muri Miss Rwanda twagize umwanya wo kumusengera no kuvugana nawe kandi n’ubu turabikomeje.

Baramusengeye cyane ngo azitware neza muri Miss rwanda 2016

Kuba mu muryango wabo, abana babo bari kwandika amateka bakagera ku nzozi zifuzwa na buri wese nyuma y’aho Mbabazi Esther yanditse amateka mu Rwanda, akaba umunyarwandakazi wa mbere watwaye indege, Kwizera Peace akaba aherutse guca agahigo ko kuba umwe muri 15 bahataniraga Miss Rwanda 2016, watowe cyane akabarusha amajwi, bikamuhesha amahirwe yo kuba igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2016, Nyina yadutangarije ibanga bakoresha iryo ariryo. Yagize ati:

(Ibanga dukoresha) ni ugushyigikira abana bacu nta rindi banga, nk’umubyeyi ni ugushyigikira umwana, ibanga nyamukuru ni ugushyigikira umwana mu byo aba yifuza gukora nk’umubyeyi kuko hari igihe utashyigikira umwana muri vision ye agahusha ibyo yifuzaga gukora, ni byiza gushyigikira umuntu. Kuri twe ibanga ni ibisanzwe. 

Miss Kwizera Peace(iburyo)

Mbabazi Esther mukuru wa Kwizera Peace, ni umunyarwandakazi wa mbere watwaye indege






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mbonimana8 years ago
    nibyamubuza gushaka ifaranga kuko kiriziya yakuyeho kirazira
  • malonga8 years ago
    Congrats kuri Kwizera! Karibu muri RDF, ndumva ufite intumbero nziza!
  • muneza8 years ago
    Congrats kuri peace
  • 8 years ago
    YEWE UWO MUMAMA USHYIGIKIYE KO UMUKOBWA WE AJYA KURATA UBWIYA ARUMUKRISTO AZIKO UBWONE ARICYAHA. KUBARI MUGAKIZA KWIBONA KUBANZIRIZA KURIMBUKA, IMIGANI 16:18. AMEYEKO UMUKOBWA WE ARI KUMUHA SATANI.
  • mama denyse8 years ago
    Ngewe nkumubyeyi shyigikikiye uwo mu mama ryose gushyigikira umwana nibyiza cyane ngaye uwandika ngo nubwibone nimirongo yabibiriya yanditse umwana wawe iyo munja inama ukamwumva mukanjinama murahuza
  • Nissi8 years ago
    Congz kuri Peace ako cyane cyane congs kuri maman we kuko azi ibyo umwana we akeneye kugirango agere aho Imana imushaka!!! Naho ibyo kujya mu marushanwa yaba miss uri umukristo byo ntacyo bitwaye kuko mwibuke ko na Esther wo muri Bible nawe yatowe nk'uko ba miss batorwa (yabanje kwiyerekana, arashimwa ubundi aratoranwa aba umugore w'umwami). So Peace keep it up kabisa! kdi ndizera ko Imana iri kumwe nawe.
  • K8 years ago
    KUVANGAVANGA NI BIBI IMBERE Y UWITEKA.
  • mes8 years ago
    simbonase nubundi udushya ari utwabo.mukuru we atwara indege nundi ni first runner up.mubareke bavumbure pe





Inyarwanda BACKGROUND