RFL
Kigali

Itorero ‘Urukerereza’ rigiye gutaramira muri UR- Huye Campus, kwinjira ni ubuntu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/03/2017 21:05
0


Mu rwego rwo gushyigikira umuco nyarwanda binyuze mu mbyino n’indirimbo gakondo Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) yateguye igitaramo cy’itorero ndangamuco ry’igihugu ‘Urukerereza’ cyiswe ‘Imihigo y’intore’.



Iki gitaramo giteganyijwe kuwa 10 Werurwe 2017, kikazabera muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu ntara y’Amajyepfo guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu nzu y’imyidagaduro ya kaminuza (Grand Auditorium). Nk'uko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru MINISPOC yashyize hanze iki gitaramo gitumiwemo abantu bose bakunda imbyino n’indirimbo gakondo batuye mu mujyi wa Huye ndetse n’inkengero zawo, by'akarusho kwinjira akaba ari ubuntu.

huyeUrukerereza rurasusurutsa abiga, abatuye n'abagenda i Huye kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Werurwe 2017

Nk'uko bigaragara muri iri tangazo kandi itorero ‘Urukerereza’ rigiye i Huye kwigisha urubyiruko uko cyera intore zahigaga, ibi ngo bishimangira intambwe igihugu cyateye yo gusubira ku isoko tukamenya ibyaranze umuco wacu ndetse tukawuvomamo mu gushaka ibisubizo by’ibibazo ku buzima bw’igihugu.

urukererezaKwinjira bizaba ari ubuntu

“Uyu ni umwanya mwiza wo kumenyekanisha itorero ndangamuco ry’igihugu ‘Urukerereza’ n’inshingano zo gusigasira umuco w’u Rwanda no gusakaza uwo murage.” Ayo ni amwe mu magambo akubiye mu itangazo rya MINISPOC rivuga kuri iki gitaramo. Usibye iki gitaramo ariko na none ngo nyuma ya Huye hazakurikiraho ibindi bitaramo bizabera mu turere tunyuranye tw’igihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND