RFL
Kigali

Nyanza ya Kicukiro umugoroba wo Kwibuka wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka inzira y’umusaraba

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:12/04/2017 10:00
1


Ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Mata 2017 nibwo hari hateguwe ijoro ngarukamwaka ryo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 baguye i Nyanza ya Kicukiro no munkengero zayo. Iri joro ryabimburiwe n’urugendo rusobanura inzira y’umusaraba abasaga ibihumbi bitatu(3000) banyuzemo mbere yo kuvutswa ubuzima.



Ni urugendo rwahereye kuri IPRC ahahoze hitwa Eto Kicukiro aha akaba ari naho hakuwe abatutsi bagera mu bihumbi 3 bajyanwa kwicirwa i Nyanza. Uru rugendo rwitabiriwe n’umubare munini w’urubyiruko rwagiye rusobanurirwa uduce twibukwa cyane muri iyi nzira y’umusaraba izi nzirakarengane zanyuzemo.

Urenze gato Kicukiro centre uzamuka ugana i Nyanza niho usanga agace kitwa ku Munyinya

Aha hazwi nko ku Munyinya ni mu birometero bike uhagurutse ahahoze hitwa muri Eto Kicukiro aha hagaragara nk’ahazamuka cyane hibutsa abarokotse iyi nzira y’umusaraba, benshi mu batutsi batari bafite imbaraga biganjemo abana, abasaza, abakecuru, inkomere, n’abari barwaye ubwo bananirwaga gukomeza urugendo maze interahamwe zari zitwaje uduhiri, imihoro, udufuni n’izindi ntwaro gakondo zifata icyemezo cyo kuhicira abo bari babuze intege zo gukomeza urugendo.

Uru rugendo rwakomejwe n’abari bagifite imbaraga nabo bose ntibabashije kugera i Nyanza kuko bagendaga bagera mu duce dutandukanye bakagenda bakuramo bamwe na bamwe bigambaga ko bari barabuze ariko bagendaga babatsinda mu nzira.

Umusozi wa Nyanza

Abari bitabiriye uru rugendo bageze i Nyanza basobanuriwe impamvu nyamukuru zatumye aba batutsi baza kwicirwa kuri uyu musozi wa Nyanza, aho mu mpamvu ya mbere yatumye bahitamo uyu musozi ari ukubera hamenwaga ibishingwe ubusanzwe byavaga mu mujyi wa Kigali nabo babazana bavuga ko baje kujugunya imyanda. Indi mpamvu yasobanuwe nuko muri aka gace umuhanda wari uhari ubu wasimbuwe n’uwakaburimbo icyo gihe utagendwaga cyane ku buryo abaje kwica bumvaga aha nta numwe ushobora kubakumira.

Uru rugendo rwitabiriwe n'umubare munini w'urubyiruko

Nyuma yo gusobanurirwa iby’iyi nzira, abari bitabiriye uyu muhango berekeje mu byicaro hakurikiraho gahunda yo gusaba abayobozi mu nzego zitandukanye bari bahari barimo Perezidente w'Inteko Nshingamategeko Umutwe w'abadepite Donatile Mukabarisa, Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne, perezida wa Ibuka n'abandi kujya gushyira indabo no kunamira imibiri y’Abatutsi igera ku bihumbi 11 ishyinguye mu rwibutso rwa Nyanza.

Abayobozi bitegura kwakira umushyitsi mukuru

Minisitiri Uwacu Julienne 

Perezida wa Ibuka ashyira indabo kumva z'imibiri y'abatutsi bazize Jenoside ishyinguye i Nyanza

Nyuma y’iki gikorwa, umuyobozi w’umutwe w’abadepite mu nteko nshingamategeko y’u Rwanda Donatike Mukabarisa ari nawe wari umushyitsi mukuru yacanye urumuri rw’ikizere.

 

Hacyanywe urumuri rw'ikizere

Nyuma yaho hakurikiyeho isengesho ryakurikiwe n’umunota wo kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byakurikiwe n’indirimbo ya Korari Abagenzi, nyuma hakurikiyeho ijambo ry’ikaze ry’umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, ryakurikiwe n’ubuhamya bwa Rwizihirangabo Irene warokokeye muri iyi nzira y’umusaraba.

Uretse ubu buhamya hanatanzwe kandi n’ubuhamya bw’ umurinzi w’igihango Karisa Gaspard wabashije guhisha Abatutsi bakarokoka kubera umurage se yari yaramuhaye w’urukundo.

Korari Abagenzi

Muri uyu muhango kandi hagaragayemo indirimbo z’abahanzi batandukanye zitanga ihumure ndetse n’izifasha abantu kwibuka, mu batanze ubu butumwa harimo umuhanzi Mariya Yohani, Ben Kayiranga afatanyije na Yvan Bravan ndetse na Andi Bumuntu harimo kandi indirimbo za Nyiranyamibwa Suzana.

 

Ha

 Umuhanzi Nyiranyamibwa Suzana

Ben Kayiranga wasabye Perezida w'ubufaransa gusaba abanyarwanda imbabazi yaririmbye ari kumwe na Andi bumuntu na Bravan

Mu ijambo rya Perezida wa Ibuka Prof Jean Pierre Dusingizumuremyi yasabye ONU guha agaciro abazize Jenoside hasobanurwa amateka nyakuri ndetse no kwirinda kuyagoreka bakayasobanura uko ari. Yasabye kandi ko hashyirwaho isomo ry’amateka kuri Jenoside yakorewe abatutsi abigisha aya mateka nabo bakabihugurirwa ndetse bakanasura inzibutso, ibi bakabikora kandi baha n’umwanya abanyeshuri bigishwa aya mateka gusobanurirwa neza ibyabaye, gusura inzibutso, gusoma ubuhamya n’ibindi. Yaboneyeho no gusaba no kwibutsa Ubufaransa ko iki ari icyasha kuri bo bakwiye gusaba imbabazi.

Perezidante w'inteko nshingamategeko umutwe w'abadepite niwe wari umushyitsi mukuru

Mu butumwa bwe Hon. Donatile Mukabalisa, Perezidente w'Inteko Nshingamategeko umutwe w'abadepite yihanganishije abarokotse Jenoside barokokeye i Nyanza ndetse na handi aboneraho no kubabwira ko ubu noneho bagomba kwizera ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi kuko bafite igihugu cy’amahoro kandi kiyobowe neza ku buryo ubu cyanabaye intangarugero mu bindi bihugu. Abibutsa ko ibi byose kandi tubikesha Nyakubahwa Perezida wa Repuburika wabashije gufata iyambere mu guhagarika Jenoside. Yanaboneyeho no gushimira ingabo z’u Rwanda zitanze zigahagarika Jenoside mu gihe amahanga yari yatereranye abanyarwanda.

Yasoje ijambo rye yibutsa abakomeje kugerwaho n’ingaruka z’abapfobya Jenoside ko bagomba gukomera aboneraho no kubibutsa ko abagiye bagerwaho n’ibyo bikorwa bibi harimo n’abatemewe inka ko uwabagabiye ntaho yagiye bazashumbushwa.

Twasoza tubibutsa ko kuri iyi tariki ya 11 Mata aribwo Loni yacyuye ingabo zari zirinze Abatutsi bari barahungiye muri Eto Kicukiro ari nabyo byahaye urwaho Interahamwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • iganze7 years ago
    Mwiriwe? Ese ni nde ushaka ibikoresha bikenerwa mu bikorwa byo kwibuka? Mbibonye kenshi, ari kuri sitade, ari i Nyanza, usanga hakoreshwa indangururamajwi zidakora neza, wagirango ababishinzwe babyica ku bushake.Byazasuzumwa, kuko biba buri mwaka.





Inyarwanda BACKGROUND